*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)
Wangu, njye ni pole pole kama kawa (buke buke nk’uko bisanzwe)… Nizere ko namwe ari bo (bon – neza) n’ubwo bwose Keji Eli yacu imaze iminsi ibishye kubera ibibazo by’umuriro ucikagurika kubw’ibibazo bya EWSA. Sinzi uwarakaye ejo bundi bimucomeye furije (bimutwikiye fridge – frigo) aravuga ngo ni EWASWASE!!! Hahahahah… Ngo muri EWSA baraswase wana! Ngo aba tekinisiye (techniciens) babo ni feke (fake – niba ntakigenda) ngo byarabacanze (byarabayobeye)… Hahahah… Narumiwe!
Ariko rero, kabisa nta bifu (beef – umwikomo) nshaka na EWSA ariko baravuga mu Kinyarwanda ngo “uvuze ko nyir’urugo yapfuye ntago ariwe uba umwishe”! Mani, uziko itawuni (town – umujyi) yose yabaye nk’ikirugu? Urabona ukuntu udutara two mu kirugu tuba twaka twongera tuzima ukuntu… Kabisa, noneho nka ninjoro wagira ngo aba ari umujyi wa Noheli nakwambiya (ndakubwiye)… ubwo niko amabolo (ibikoresho bitandukanye) akoreshwa n’umuriro agenda amureba (apfa) mu ngo n’ahandi fulani…fulani! (impande n’impande)… Ubwo ninako abatuye iyi siti (city – umujyi) bagenda bajya ku mihari bya danje! (danger ! – barakara bikaze !)… ninaho usanga benshi batangiye kwiputingamo (putting – kwishyiramo) EWSA ngo ni ubuswa cyangwa lezinesi (laziness – uburangare) mu kazi kabo… sinzi !
Gusa, naratohoje fuleshi (neza) nza kuyoka gemu ukuntu ziteye (naraperereje nza kumenya uko ikibazo kimeze) n’ubwo ntari nashona neza ukuntu zihagaze mu ma diteli (details – ku buryo busobanutse neza)… Gusa numvishe ko ngo hari aba bile ahantu tu mu dusaka (abantu bo hakurya iyo mu giturage) ngo baba barasuye za satarali (baragiye kuri za centrales) bakadepulasa (deplacer – bakiba) ibyuma bimwe na bimwe hanyuma ngo ibindi bigapfa ubundi linye (lignes – gahunda) zikicanga… bikarangira turi mu kirugu cy’umujyi ! Wallahi Rwanyonga ! Hahahah… ni ibintu nk’ ibyo tu !
Ok, ntabitinzeho, nanumvishe ko ngo cyaba cyarakemutse bikaba bigiye gusubira ku murongo sinzi uwazinshonesheje (uwabimbwiye) ngo niko bosi (boss – umuyobozi) wa EWSA yaba yarabitambaje (yarabitangaje)… Reka dupowe (dutegereze) turebe…
Ikiriho cyo, tenke (ibibazo) ntaho zitaba ku buryo nta wacira urubanza EWSA ariko nanone kabisa byari bikabije kuko abantu benshi barahombye mu buryo butandukanye kandi sinibaza ko hari gahunda yo kubishyura cyangwa kubaha impozamarira iteganyijwe, abenshi bazakuzaho (bazihombera)…
Icyo nisabira, ni uko gahunda z’ibanze zifitiye abantu benshi akamaro mu mirimo yabo ya buri munsi ziba zishingiye ku bikorwa remezo nk’amashanyarazi zari zikwiye kujya zishyirwamo imbaraga n’ubushobozi byihariye, zikitabwaho ku buryo b’umwihariko kandi ibigo nka EWSA bigakorwamo na ba porofeshonozi (professionals – ababigize umwuga) kugira ngo mw’iterambere twifuza ntihakabe ibibazo nk’icyo tumazemo iminsi kuko bikemesha (bisebya) n’icyerekezo cyose muri rusange hakazavaho hagira n’uvuga ngo ntago turi siriyasi (serious) muri gahunda turimo nk’abanyarwanda kugira ngo tuzagere kw’iterambere rirambye ! Niko « Gaciro », niko « Kwigira »… Njye niko nzumva ! Ubwo namwe murambwira !
Akenshi nza kuri iyi site nje gusoma article ya Kanaka,
ariko amara igihe kirekire atandika. Muzatubwire igihe articles ze zisohokera...once a month? once every 3 months?...Its better to know what to expect than to be disappointed every single day!!!