Kanaka

KOMBA Y’IBIJUMBA!!!*

(*Intambara y’Ibijumba!!!)

Salama wangu,

Yanditswe ku itariki ya: 2-06-2014 - Saa: 12:40'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Hahah… Man, noneho muragira ngo zasose kubera izo mbazaniye uyu munsi ariko ntago nari kuzikana. Muri iyi wikendi ishize, idega nabonye muri hudu yarancanze ku buryo nahise numva ngomba kuyibatambariza mukambwira namwe uko ziparitse aho iwanyu mu makaritsiye ya Keji Eli…

Umva, si birefu, ariko byatumye nibaza byinshi ! Man, ubwo nari nibereye homu ku Satade napumuzitse kuko burya bijya biba powa nabyo… Umuntu agafata tayimu wo gusubiza mayindi ku gihe, ugakora ubusafi, ukanaganira n’abaturanyi ukamenya akajya mbere muri hudu ngo ni agaki… Bongo ?

Hum ! Sasa rero, mbe niyicariye imbere y’igeto ndi gufura agashati kugira ngo nzinjire umurwa ku Mande ndi ku myako ! Ngiye kumva numva mu nzu y’abapangayi b’imbere umuriro uratse !!! Ewana, bombori bombori ya hatari mu nzu, mbona umupeti wabo asohotse ku mukuku atabaza ngo viye na mere bari muri KOMBA !!! Ubundi sinkunda kwinjirira abantu ariko peti yaraje ampungiraho, so ndamubaza bigenze gute ? Arambwira ngo papa we yariye imbwa kubera ko bamutekeye IBIJUMBA !!!

Ok, nanjye sinkunda ibijumba kuko narabiriye bihagije nkiri mu dusaka, nikundira garini z’amafriti na mayoneze nk’abandi ba Nuvorishe bose! Heheh… Ariko burya ngo « Haryoha inzara! » sinakwinemfaguzwa ibijumba cyangwa ibindi biryo ibyo aribyo byose… Ifemba si ikintu, iyo yateyemo n’imizi y’ibiti wayiporeza nkanswe ibijumba ! Ndabeshya ? Nahise nanatekereza ahubwo ukuntu imbyeyi zahaze salade zo zikundira ibijumba, imyumbati, amateke, ibihaza, ibikoro,… Na bya bindi byose twaje itawuni duhunga ! Hahah… Yewega !

Enenewe ! Icyancanze si ikindi ni ukubona ibyo kurya biteza zagara ingana gutyo mu rugo n’ubundi rusanzwe rubaho kuri bahati kugeza ubwo bivamo Komba ! Ese, uriya mujyama yashakaga kurya inyama atahashye ? Ese umugore yaba yaramuciye amazi akamutekera ibyo yiboneye ? Harya ubundi mu mujyi barya iki ? Ko mbona tunyuranamo ku gatigito ka kila siku buriya wamenya buri wese icyo aba akenyereyeho ? Ko benshi muri twe baba banakujeho ahubwo ra ! Buriya uwashaka ntiyakwiyakira akishima aho yishyikira ? Ibi ndabivugira n’abo njya mbona biyongoza mu ma resitora bagakomanda ibyo batazi ugasanga bibaguye nabi… Agakanzu hafi !

Ngayo nguko ! Ngo Imana Iganga Igereranya, bamwe ibaha ibiporezo abandi ikabaha apeti kandi ntawanga akaryoshye ariko nanone kwisumbukuruza ni fo (faux - si byiza). Icyo wabonye, inda ni umwobo, jya upfa kurohayo wangu, burya hari n’ababa babwahagiranye !

Wamenya ari ibiki ?! Reka njye gushaka aya Melanje !

Tuko wote !

Kanaka

Ibitekerezo

ariko gosipo nawe uratwensitara????eniwe nta ribi .simwa simwa

capable yanditse ku itariki ya: 3-06-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.