Kanaka

Izinjiranye Keji Eli na 2013 ni danje !*

(*Ibishya muri Kigali muri uyu mwaka wa 2013 birakaze !)

Salama ba Ndugu ! (Mukomere bavandimwe!)

Nizere ko mumeze fuleshi (fresh – neza) kandi ko umwaka wa 2013 mwawutangiye nta noma (nta kibazo)… Nanjye meze bon (ndaho) tu kama kawa (nk’ibisanzwe)…

Yanditswe ku itariki ya: 21-01-2013 - Saa: 15:16'
Ibitekerezo ( 4 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Umwaka ugitangira sinahise mbandikira kuko nashakaga kubanza gusubiza mayindi (mind – ubwenge) ku gihe… Urabona tu mambo zo gusetinga (setting – ibintu byo gutegura) pulani (plan – gahunda) z’umwaka mushya biba bisaba gupoza (kwitonda) kugirango umuntu atazabwengerana (atazarindagira) abandi bari kuri swaga (swag – bakeye)… Bongo? (siko bimeze se?)

Ibyo ariko ntibivuze ko nta gashya nari mbafitiye, akaba ari nayo mpamvu niyemeje kuzibasiga uyu munsi (kubagezaho inkuru)… Hari utuntu nka tungahe nabonye mu minsi ishize igihe twese twahitingaga mu minsi mikuru (hitting – twizihizaga) turancanga mo gato tu ariko naje kuyoka fasta-fasta (faster – byihuse) uko zipanze (ibyo aribyo) mpita niyemeza kazibatambariza… (kuzabibabwira).

Dore sasa uko zimeze, ubwo nari nagiye gusagamba (kwidagadura) Kebisi (KBC – Mu kabyiniro ka KBC) n’abajyama (inshuti zanjye) mu rwego tu rwo gutangira umwaka dusharamye (twishimye)… Ubwo twari turi kurya ama pa (pas – turi kubyina) kuri ya ngoma ihitinga (indirimbo igezweho) ya Gangamu (Gangnam Style) ikirori cyahiye (byashyushye) nibwo nagiye kubona mbona hinjiye umudada (umukobwa) ariko wabonaga atameze nk’abandi badada kuko yari yitwaye nk’abatype (nk’abahungu)… Yotsa kuri swaga (imyambarire) ya kibile (y’abahungu) no ku ma tatu (tattoo – ibishushanyo ku mubiri) y’insazi… Ok, ibyo wenda ntawari kubitindaho iyo ataza guhita awurya umubebi waje kumwakira amwijugunyaho (yahise amusomagura)… Mani, barawuriye mirongo icyenda irashira (barasomanye biratinda) bowate (boite – akabyiniro) yose irancanganyukirwa… Nanjye nti mbonye sitori (story – inkuru) wallahi rwanyonga!!!...

Icyo nshaka kuvuga ni iki sasa? Urabona dusanzwe tumenyereye kubona abatipete (abakobwa) n’ababile (n’abasore) baterana utubizu (bisous – gusomana byoroheje) iyo basuhuzanya mu nzira cyangwa n’ahandi… Ariko, keretse niba ari njye w’indage (w’umuturage), sinari bwitere (bwabone) na rimwe yaba umujyama n’umubebi we, nkanswe aba bebi babiri, bawurya mu ruhame rwa benshi… Nabiganirije abatipe twari kumwe bambwira ko ngo ari ibintu bigenda birushaho gusa nk’ibisanzwe hano Keji Eli… Ngo babyita ubu Lezibiyani (Lesbians), ngo nabyo ni iterambere ry’uburenganzira bwa muntu sijyuwi (sinzi)… Byahitse binyibutsa ibya “Ge Ishu” (Gay Issue) twigeze kuganiraho… birenda gusa, bongo?

Nk’uko nabivuze icyo gihe cya Ge Ishu, nta muntu n’umwe ncira urubanza ariko tu mbona ku bwanjye hari ibintu bimwe na bimwe bitajya mbere ugereranyije n’indangagaciro nyarwanda tudasiba gukangurirwa kandi natwe ubwacu twakagombye kuba twiyubakamo…

Sinzi uko mwe muzumva ariko njye nabonye ari imikasiro (curse – imivumo) kabisa!

Mutaniambia ! (Muzambwira!) reka mbe mbateye swata kidogo nsubire mu gatigito… (mbe mbakwepye ho gato njye mu kazi).

Tutazidi! (Tuzasubira!)

Kanaka.

Ibitekerezo

Babwire wigendere.Umuhungu wa Noa bamubwiye ko Imana igiye kugusha imvura itarabayehoabazarokoka ari abazajya mu NKUGE undi abwira se ngo azurira igiti! cg ajye ku musozi muremure.
Mwa bantu mwe ibyo mwita "ibigezweho" ni byo bizabarimbura ,uretse ko bizanira umuvumo ubwoko bwose.
Mubiretse byabatwara iki?ABANTU BANGA AMAHORO NTACYO ATWARA!

Rahma yanditse ku itariki ya: 19-02-2013

Gusa muratangaje,Muri aba MBERE

TITI KWIZERA yanditse ku itariki ya: 6-02-2013

hari ibyo Umuco wakagombye guhana wihanukiriye,bigahagurukirwa kuva mu miryango mu ngo hakiri kare,umwana agakura atavangiwe nkabo wabonye,akavamo ubereye u Rwanda;uko byirengagizwa ni nako bizafata indi ntera,ejo batangire no kwigaragambya basaba ko byemerwa n’amategeko,nyuma kuko Abazungu b’abarwayi babirimo ari benshi byitwe uburenganzira n’iterambere byivange n’infashanyo leta nishaka kwitambika,nibireka kabe karabaye kuko biriya bigendana n’ibiyobya bwenge,bikazatugeza kugusenya byose byubatswe bigoranye,uburwayi bw’ibyorezo bubicikirize,basi Rwanda ruskigingire abanzi bishime;Hari ukazi inkuru ya Sodoma na Gomora ?

yanditse ku itariki ya: 22-01-2013

il faut kugendana n’igihe nshuti !!
"UBWOROHERANE" do you know what i mean?

muheto yanditse ku itariki ya: 22-01-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.