Kanaka

"Hayi" Zica n’Utasepeye!

(*“Isindwe” Ryica n’Utanyoye !)

Yo! Watsapu? (What’s up? - Yemwe! Amakuru?)

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2013 - Saa: 16:39'
Ibitekerezo ( )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mwarambuze se man ?! Nanjye narababuze man… Hahah! Ni za mvune wangu, ndahari nta bwoba ! Ni uko hari igihe tu njya gotwaji mu gatigito nkabura tayimu wo kubasukumira sitori z’ibincanga ! Ariko ubundi nzajya mbatambariza gemu njyenyine wana ?! Namwe mujye munyuzamo muntere mambo wana ! Bongo ?

Ok, dore sasa izo nabonye ejo bundi muri wikendi ishize… Uretse ko maze iminsi nabibona fasi na fasi mu ma karitsiye Keji-Eli. Wallahi, ku mugani wa Jyoni, abanyakigali baranze babaye danje!

Ubwo nari niviriye gusagamba n’abajyama fasi fulani tu kwa je mu rwego rwo kwiyambura ipfunwe n’urwikekwe nk’uko dusanzwe tubigenza iyo iwiki yinaze… Erega burya ntuzipunje wangu umuntu aba agomba kwisubiza icyubahiro akaba hapi mu buzima nabyo ni ngombwa… Ao siyo?

Bimaze kumenyerwa hano Keji-Eli ko Furahide na wikendi muri rusange ari umwanya wo gusepela ku baba bafite akantu. Iyo nta bunyereri rwose ababishaka kandi babishoboye batwika ikirori bukarinda bucya… Utubari na Klabu ziryoshye bisigaye ari kuri buri muryango…

Kandi uretse n’abajeni, burya n’undi wese ugejeje imyaka, ariko utarayirengeje cyane nanone! Hahah, gusohoka ugasoma rimwe ukawukata ntacyo biba bitwaye cyane iyo biri mu rugero rwiza… Ukikandira amazi yawe fuleshi, ukiporeza powa ubundi ukirira ingoma zawe hewani ntawe uhutaje nta n’uwo usagariye rwose ntako bisa… Upfa kuba gusa ufite ayo gupesa kugira ngo bitarangirira bibaye za nduru ukisanga mabuso aho kwisanga homu.

Siko bisigaye biri rero ahenshi, ari nacyo cyatumye mbandikira; kwanza kugira ngo tubiganireho mumbwire niba namwe mubona intera bigenda bifata niba atari fo kabisa! no kugira ngo nisabire ababile n’abadada ba Keji-Eli ko imyako basigaye bariho rwose itajyanye no kwiyandarika bigeze aho kurara ku ma striti bishwe na Hayi, bakarara bazunguruka itawuni ku miguruko ahanini ugasanga bibaviriyemo kurangiriza Shehashika dore ko kenshi baba banatwaye amakebo bajwenze! Uwo rwabonye we ni Rusororo ku madiregite Iryo joro hari abari batuvanye ku biryo njye na motari man! Zabuze umwe wallahi!

Umva wangu, si ukubinjirira nanjye ndi umujyama kandi nkunda gusepela nkamwe mwese, ariko kabisa, mwoto wazopela wagira tugerageze dukunde ubuzima bwacu, twiyubahe kandi twubahe n’abandi tuzirikana ko “Hayi Zica n’Utasepeye!”

Wapi kabisa, fulesheri zo muri moruge nta Swaga!

Hapo! Ni ah’ejo muri za ngambo

Kanaka

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.