Kanaka

Gemuzi za Keji Eli... (Games of KGL – Amayeri y’I Kigali)...

Shumi zanjye (nshuti),

Watsapu ? (what’s up? – amakuru ki?)

Yanditswe ku itariki ya: 9-12-2011 - Saa: 10:51'
Ibitekerezo ( 11 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Naho ubundi wangu, sore (sorry) kabisa sinahise mbandikira vuba nkuko nari nabibemereye mu iketi yanjye yambere…amande ndayemera tu Enitamu (any time - igihe icyo aricyo cyose)…ariko mugerageze kunyumva nari maze iminsi narafatishije (narabonye) aka jobu ko kuba Epimaki (ko gupima – serveur – waiter) ahantu furani (runaka) kandi sinari kugaswata (kukitesha). Hari umutipe wari manaja (manager) waho wabayobye (wabatorotse) atambikana na verisoma (versement – amafaranga yacuruje) biba ngombwa ko bamusimbura ngira censi (chance - amahirwe) igiti kirangwira (ndatombora) ako kazi barakampa.

Ebana mbona harimo akantu (amafaranga) gafatika kabisa nta ribi… ikindi kandi burya icyiza cyo gukora mu miporezo (ibiryo) ni uko ikibazo cy’ifemba (gusonza) kiba gikemutse… Icyakura (ibiryo) n’icyakunywa (ibyo kunywa) biba ari furu (full - byuzuye) kandi umuntu aba aciye ukubiri na serifu savisi (self – service) ya debale (deux balles – 2000 FRW) za kila siku (buri munsi)… uhora uri ku myako (ucyeye) tena (ndetse) wagira n’ikironda (amahirwe) ukabona na ka tipu (tip – pourboire – agashimwe k’abakiriya) ugataha byanze gusubirana (wimwenyuza ubusa) ukajya kwisubiza icyubahiro ku iligala…

Ariko tu napanze (navuganye) na bosi (boss) ku buryo nzajya mbona akanya ko kwirasa (kudomoka) nkaza kubandikira kuko ndashaka kubasaba ko twafatanya gutohoza neza Gemuzi za Keji Eli (Games za KGL – Amayeri y’I Kigali)…

Nk’uko nabibabwiye ubushize hari byinshi bincanga muri iyi tawuni (town – umujyi)… kandi nk’uko mwabingaragarije mu ma komenti (comments - commentaires - ibitekerezo) ya benshi muri mwe, nkaba mboneyeho no gushimira abanyandikiye bose mbikuye kuri simu kadi (SIM card – umutima), nasanze atari njye njyenyine wakorogewe (byacanze)…ubwo rero tukaba tuzafatanya kujya tu lecyinga (twitegereza) ibiducanga tugasobanurirana kera kabaye hatazavaho hagira n’umurezi (umuswa) udufata nk’ama bwege (abanyabwenge buke) sibyo mani ?

Reka njyewe ntangire mbabwira kimwe mu bintu bincanga, ndetse bikananzengesha bya hatari (bikanambabaza cyane), mbona muri iyi site (cite – city)… nkaba mbona kwanza ari nacyo nyirabayazana y’andi ma dega (degats – amakosa) menshi tugenda tubona…: Nta rukundo rw’ukuri rukiba mu bantu !

Aha ndavuga urukundo mu buryo bwose turwumvamo nk’uko bamwe muri twe twarwize muri gatigisimu (catechisme - iyobokamana) cyangwa abandi muri filozofi (philosophy - ubushishozi) isanzwe muri rusange ku ba soma (ku bize) ; Haba Erosi (Eros – urukundo hagati y’abagabo n’abagore), Filiya (Filia - urukundo hagati y’ ababyeyi n’abana) ndetse na Agape (Agape - Urukundo rw’Imana na kamere muntu muri rusange…rutagira imbibi!)… Birazengesheje (birababaje) ariko tu niko bimeze…

Igiteye soro (sorrow - agahinda) kandi ni uko mu rubyiruko ariho bikabije… kandi rwitwa ko ari rwo mizero y’ejo hazaza...Tuzagenda tubigarukaho ariko kwanza reka mbahe urugero rwa hafi niboneye ejobundi n’amaso yanjye nkaniyumvira n’amatwi yanjye ndi gucapurisha jobu (ndi ku kazi)…

“Kurya abana” no “Gukura ibyinyo”…

Umutipe (umusore) yacomokanye (yasohokanye) n’umu dada (inkumi) mu ibara mpimiramo (nita ku bakiriya)…bahageze nahise mbona ko bombi ari insongi (abasongarere – towners) kuko hawuzingi (imyenda) zabo zarabigaragazaga… si uguca urubanza cyangwa ngo ngire uwo ntunga agatoki ariko hari ibimenyetso bitabeshya ku bantu baba bikozemo ifoto (bashaka kwigaragaza) y’abasirimu kurusha abandi.

Ariko nyine nk’uko babivuze ukuri ngo “indyarya ihimwa n’indyamirizi”… iyo kupure (couple – umusore n’umukobwa) barandyohereje bya danje ! (danger – bihambaye)... Mani (man), natahanye imbavu ! (narasetse ndatembagara)… kuko nari mbonye aho agahu kahuye n’umunyutsi…

Si ukumena amabanga y’abandi ariko… Nawe se, Tipe (umusore) ati : “Hani (honey – ubuki), urarenze !”… ubwo ndacyebuka hafi yo gukubanya ijosi ngo ndebe niba nyamukobwa amucitse (yigendeye)… arengeye he ? arenze iki ? arenze nde ? Wapi ! (byahe byo kajya !), ubwo tu amwicaye imbere bararebana icyoroshye (barerembura amaso mu yandi)… Ibyo ari byo byose kandi tuzi twese ko ikintu cyose iyo kirenze urugero atari byiza…yaba inzara, yaba n’ibiryo!… Ikintu kirenze cyose kiba kibi… Ngo "Urarenze!" ? nawe umbwire…

Mbo (bon – ubwo), Demu (umukobwa) nawe mu kumusubiza ati : “Buti, ntubaho!”…Hmmm? ubwo akomeza kumwita “Buti” (Bouti) ntangira kwibaza niba tipe yitwa Butike ? (Boutique) birancanga… ariko tu nyuma nza kuyoka (gufindura) ko ariko kabyiniriro k’abakunzi gashobora kuba kari kuri topu (top - kagezweho) nawadezi (nowadays - muri ino minsi)…

Va kuri ibyo, Ngo "Ntubaho" ?! Umuntu utabaho umukunda ute ? atabaho mwaba muri kumwe ? Si ibintu!... Buriya kubwirana bisanzwe ngo “Nshimishwa no kuba hamwe nawe”, “Uri mwiza", "Ndagukunda”,….bitwaye iki ? Njye mbona gukabiriza cyane bigaragaza ko ibyo umuntu avuga aba abikuye ku gifu! (atabikuye ku mutima ahubwo abikuye ku nyungu runaka agutegerejeho)…

Inyungu za gemuzi... (games - uburyarya);

Ku bahungu hari ibyo basigaye bita ngo ni “kurya abana ugacira inkweto, ukihaganyura lase (lacets) -imishumi y’inkweto”…nyumvira! Nta kindi bisobanura uretse amayeri yo gushukashuka umukobwa kugirango umwitere (mugirane imibonano mpuzabitsina)… Hanyuma wamara “Kurya umwana” hagakurikiraho ibyo bita “Guhindura ifamu (farm – ferme)” ni ukuvuga ngo uwo umaze guca hejuru (kuryamana nawe) aba yabaye egisipayadi (expired – yataye agaciro) ntacyo uba ukimutegerejeho ugomba gushaka undi…Wumve ?! Ahaaa !

Abakobwa nabo bakagira ibyo bita “Gukura ibyinyo”… Heee!…wapfa !! Ibi nabyo nta kindi bivuga usibye gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo kumaraho umusore amafaranga ndetse n’indi mitungo itandukanye… Guhera ku mafi n’amafiriti, inkoko n’akabenzi (benz - ingurube), amayoga y’amoko icyarindwi (menshi cyane)...abasengerera mu kabari agatara kakabakiraho (bakijuta), amafone (telephone) ubwo kandi itari taci (touch screen - zigezweho) ntiyemerwa !, ama inite (unites – air time - amafaranga yo guhamagara), amasitire (style – imyambaro), kujya mu kabyiniro (mu nzu z’imyidagaduro).... n’ibindi byinshi cyane... Byarimba tipe yava hasi (yatwarwa) akagera no kw’ihene yasize aragije kwi’ivuko nayo bakayikenyereraho (akayigurisha amafaranga bakayinezezamo)… Ni akumiro !

Yesi ! (yes – nibyo), ikindyohereza ariko kandi kinababaje n’iki : ibirura (abatipe) byiyambika uruhu rw’intama bigatyaza imikaka…bigahura na bakame (abademu) nazo zatyajije amasupana (ibyuma - amayeri)…ubundi hakaba kuru sirikwi (court-circuit) rukambikana… ibirura bigacira uruhu n’inkweto bikihaganyura lase ariko bigacirana n’ibyinyo…Mapengu (ibihanga) ngo mwiriwe!... Bakame nazo zikagibwa ku meza (zikaribwa) zikamirwa bunguri zigasimburwa n’izindi… Ngaho mumbwire namwe izo Gemuzi za Keji Eli… Tuzabikika dute mwo gacwa mwe ? Wangu, sinakwirirwa mvuga byinshi ngira ngo namwe hari ibindi mumaze kwibonera bisa nk’ibyo…

Igikwiye...

Sinzi mwebwe icyo mubitekerezaho... Ku bwanjye, icyo nabwira izo Bakame ni uko igihe wamizwe bunguri utagaruka kandi niyo ugarutse ugaruka nta ruhu, nta nkweto,nta tunwa (dore ko hari n’ibyo bita “kurya umwana utunwa”

ubwo ngo ni ukumusoma yewe...ntawashobora!)… muri make nta fulesheri (fraicheur - umucyo) ! Sista (mushiki wanjye), ubuto ntiburama akaramata…byigeho utazakema (utazaseba)!

Hanyuma ibirura nabyo bimenye ko hari ibyinyo bikuka ntibishibuke!... Jama (musore), Amagara araseseka ntayorwa!… Wazo (ibibazo) z’ubuzima ziri hanze aha twese turazizi... Wihaye gemuzi zo kwigira nyamuryabana urazezengera (urakubitika ugata umutwe) ukazacaho (ukazapfa) aho washingaga umuheha (waryaga iraha) ukazisanga ushinga paye (paille – straw - umuseke) muri boyilo(boil – bouillon) !!! … Ntawe nshatse guhabura (gutera ubwoba) ariko munyumve neza Homi (mugenzi wanjye)...akariho karavugwa datsoru ! (that’s all! - nta kindi!)

So (ubwo rero), ibyo kwigira kongwe (ikigomeke) dushatse twabigendamo buhoro… bongo ? (sibyo?) Ngo "habwirwa benshi hakumva bene yo!"...

Sawa rero, mbaye nciyeho gayizi (guyz) tuzongera suni (soon – vuba)…

Siyu (See you - Tuzasubira) !

KANAKA

Ibitekerezo

Kigali To Day Turayisabano Kurya Igera Kubahanziba Kizamuka Ikatubwira Amakuru Yabo.

NSENGIYUMVA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 19-11-2013

muri aba sazi nimukice icyinyarwanda

Rihana yanditse ku itariki ya: 1-05-2012

noneho games zabaye salamara,muri nowa deyi ni ukurya abana utitaye ku marira ya ba nyina musaza.

don pazly yanditse ku itariki ya: 15-03-2012

kana ntakuntu wadukorera urutonde rwa silenges za sohotse?
ndavuga topu teni yazo!naho ubundi se iyi town umwe akina ize!ikibuga ki1 imikino itandukanye abakinnyi bitoza nta koca! ni solide man!!!!

aimable yanditse ku itariki ya: 20-01-2012

Kana uranyishe! Ntubaho! oops, nanjye kdi dore nsubiye muri bya bindi bigucanga!! Isomo rirumvikanye kdi keep it up ukomeze utugezeho ibigucanga kdi natwe bitadusize. Ikinshanga cyane rero ni ibyo byadutse byo kurya abana no gukura ibyinyo kdi bisigaye bigira ingaruka nyinshi. Abakobwa batwara inda zitifujwe muri ubwo buryo. Umva mwana Kana, ikindi kinshanga: nibaza ukuntu nzibikabo umwana mu mago(nzarongora)kdi aba types/abajyama birirwa brya utwana! Umujyama wanjye aherutse gusubika ubukwe asanzwe demu we (fiancee we)bamurira muri loji (lodge)! Njyewe biranshanga nkibura mani!

Urarenze! yanditse ku itariki ya: 4-01-2012

cyakoze ndemeye kanaka ansobanuriye silengi(slang) ntari nzi pe tankisi(urukoze thsnks) pe

Allen yanditse ku itariki ya: 2-01-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.