Kanaka

GEMU YO GUCITINGA!!!*

(*Cheating : Guca Inyuma byabaye nk’umukino!!!)

Hallo! Mumeze mute wangu?

Yanditswe ku itariki ya: 12-05-2014 - Saa: 15:37'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Njye ni powa tu bisanzwe, nari maze iminsi narakubitiwe imihanda ariko tu nta rwikekwe ni za mvune umuntu afatiraho ubuzima bukendeleya. Murabizi ko muri iyi tawuni yacu ibintu biri guhinduka ku ma spidi ya danger, tugomba kujyana nabyo.

Amfete ni nayo mpamvu nongeye kubandikira, kugira ngo tuganire ku byo nsigaye mbona bikancanga mu mibanire yacu nk’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore,… Whateva! Ikiciro waba urimo cyose, waba uri seribateri, uri muri kapo cyangwa se uri maredi, ushobora kuba nawe warabonye ikibazo gisigaye hanze aha cyo “GUCITINGA”. Man, bisigaye byarabaye nka “Gemu” wallahi!

Sinzi kabisa, ariko uburyo nsigaye mbona tuba mu nkundo zidashinga, zidatera kabiri, haba ku ngaragu ndetse no kubashakanye bintera fiya za hatari nkibaza iyo bishya bishyira nkavangirwa! Ntago ndi expati mu bya lavu, nanjye ubwanjye birancanga, ariko nkurikije experiyensi yanjye mbona ahanini ikibazo tugira ari ukutamenya guhitamo ngo umuntu afate icyemezo kandi agikomereho, cyangwa se tugahubuka tugendeye ku maranga mutima yandi atari lavu nyayo, ubundi tukipasa muremure bigatuma duhora muri Pala Pala! Kandi ahanini ako gakino kagayitse ko gucitinga kaba gashingiye kuri segse kurusha uko abantu baba bakurikiye cash cyangwa andi maboro.

Hari uburyo bwinshi abantu bacitingamo; byaba ubuhehesi bw’akarande, byaba ingeso yo gukunda utuntu, byaba intege nke za muntu,… ukitaka byaba n’impanuka! Gusa ikiriho cyo buri gihe birangira nabi kuko birasenya ntibyubaka na rimwe! Bisenya amakapo, bisenya ingo, bisenya imitima, bisenya umuco, bisenya ubumuntu… Wangu, biradusenya kabisa!

Ok, sinshaka guca urubanza kuko ntawe nabanza ibuye… Njyewe tu, kama kawa nzamura ishu kugira ngo tubashe kudiskasinga turebe buryo ki twagorora ibigoramye, muri twe no muri sosayate yacu kugira ngo dukomeze tubeho neza tujyanye n’icyerekezo ariko kandi nanone dufite biheviyazi nayo y’ikitegererezo… Bongo?

Sinzi uko tuzabigenza, sinzi niba bizanadukundira kuko iyi Duniya mbona ishaje mu buryo bwinshi ariko kugerageza ntacyo byica… Kari akifuzo tu! Namwe murambwira…

Sawa turi kumwe!

Kanaka

Ibitekerezo

ndabona ufite indimi nyinshi

gazino yanditse ku itariki ya: 23-05-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.