Kanaka

Eti Yemu yaba igura urulavu ?*

(*ATM yaba igura urukundo ?)

Aye ! (Yemwe Yemwe!)

Za masiku? (Amakuru y’iminsi?)

Ebana, ntihagire unzana (ungora) ngo nabaga he… namwe agatigito (gahunda nyinshi) ko muri iyi tawuni (umujyi) murakazi… bongo? (siko bimeze?)

Yanditswe ku itariki ya: 27-11-2012 - Saa: 08:27'
Ibitekerezo ( 8 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ok, ahubwo tu kama kawa (nk’uko bisanzwe) nari nakaniye (nashatse) kubatera (kubagezaho) sitori (story – inkuru) ku bindi bintu nabonye ejo bundi muri wikendi (week-end) bikancanga… Eh! Wallahi (nimpamo) navuyeho! (narumiwe!)

Mani, ejo bundi tu nari nibereye mu mwihiringo (gahunda) muri siti (city – umujyi) sinzi ukuntu zanyongoje (nagize agatekerezo) kwikatisha muri supamaketi (super market – iduka) ngo ndebe ku mabolo (ibicuruzwa) bagurisha na mambo za beyi (n’ibijyanye n’ibiciro) kuko ndashaka kuzitapa (kuzasimbukira) Kampala nkareba niba hari icyo namanurayo (navanayo) numvishe ngo dilu (deal – ubucuruzi) za supamaketi zisigaye zirimo akantu (amafaranga)…

Ubwo rero mu gihe nari ndi gucekinga (kwitegereza) neza kuri purodagiti (product – ibicuruzwa) sinzi ukuntu numvishe umudemu (umukobwa) ateye isawuti (sauti – urusaku) kuri kese (caisse – aho bishyurira) ndikanga mpita mpindukira kuko numvaga afite silenge (slaing – imvugo) y’ikamujyi (avuga nk’abanyamujyi)…. Yarateruye ati “Nsiga kuri Eti Yemu Hani, ni kula kulipa!” (Mpereza ikarita ya ATM mukunzi, kurya ni ukwishyura!)…

Ku mutima nahise mvuga nti uyu ni ishangigi (icyomanzi) tu !!! Kuko nta mukobwa muzima uvuga atyo mu ruhame kandi asakuza nk’isandi tena (rugeretse) anakanjakanja shikaleti (uduhendabana). Umukoboyi (cow-boy – umusore) bari kumwe nabonye bimucanze (bimuyobeye) kuko bici (bitch - indaya) yari yahashye bolo za yose (yari yafashe ibicuruzwa byinshi cyane) ariko tu arapowa (arikomeza) avanayo viza (Visa – ikarita ya banki) mbona arapeshe (arishyuye) ariko yazenze bitangaje ! (agahinda kamwishe)…

Ikibazo ariko kitari n’ikibazo azi saci (as surch – urebye) nahise nibaza ni : « Ese Eti Yemu yaba isigaye igura urulavu ? » kuko yari amubwiye ngo ni kula kulipa kandi yamwise hani ? Ahaaa…

Ngirango ntawakwirirwa abyibazaho byinshi, niba tubana Keji Eli (KGL – mu mujyi wa Kigali) namwe mwiyiziye uburyo ishangobe (indaya) zatyaje amasupana (zakanuye amaso) ngo zizakura ibyinyo na ba mapengu (zizarya amafaranga n’ayabatayagira).

Gusa njye icyo navuga ni uko nk’uko byagaragariye buri wese wari aho uwo mukobwa n’ubwo atari yitwaye mu buryo bumuhaye agaciro cyangwa ngo bumwubahishe kuwo ariwe wese, wanabonaga ko atari umwana w’umukene nyakujya wabuze ibyo arya cyangwa imibereho ku buryo yagera aho kwigurisha cyangwa kugurisha urukundo rwe. Uretse ko nsigaye nanibaza niba rukibaho bikancanga nabyo… ubwo namwe muzambwira !

Enewe (anyway – ibyo aribyo byose) umuco wo gukura ibyinyo ubaye

akarande mu bari ba Keji Eli, kandi n’ubwo ngo aba umwe agatukisha bose ikigaragara ni uko kuri ubu umusore udafite akunyu (agafaranga) basi na gake nta n’inyinya bamwereka (nta n’umureba irihumye). Aho utu tubolo twa Eti Yemu (ATM) tuziye rero ho, makangu (umukobwa w’ikirara) nta n’aho wamucikira n’iyo igicuku cyaba kiniha uratobokesha (urashirirwa) akakubwira ngo « nta Eti Yemu ugira se ? fata agahene (moto) ujye ku cyuma (banki) ». Sikiya kweli !!! (munyumvire namwe !!!)

Ni danje nakwambiya (birakaze ndakubwiye)… Reka njye kwishakira ubwanjye bukaro (amafaranga) icyo nzicyo uwibaza ko azarya aya Kanaka we namubwira nti « Ayinyaaa ! Tyaza inzinyo ngo uzarya ruhaya » Hahahah…

Kabisa mwisubireho dada (bashiki bacu), biriya bintu birakemye kabisa ! (biragayitse rwose !)

Pisi ! (Peace – Amahoro kuri mwe !)

KANAKA

Ibitekerezo

twirinde ba batemayeze man barakenesha

yanditse ku itariki ya: 28-11-2012

Sasa Kanaka wowe urivugisha naba n’iyo bebi yishyuzaga service yari yatanze urorere ibya lavu, ubwo se noneho nuhura n’usaba ariko ashizeho kime nk’aho yakugurije cg hari icyo mwaguze wabigira ute? Ibaze noneho ko hari n’udatinya kukubwira ko umuhaye make nk’aho hari contract mufitanye! Jye narumiwe aba basista tubwira kumenya gukora no gushaka cash bati vuga uvuye aho ngo aha bazabaho mu munyenga batavunitse nzaba ndeba amaherezo yabo!

Gorby yanditse ku itariki ya: 28-11-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.