Kanaka

Bararuzana kuri Tipu kandi nta Kasitomakeya !*

(*Barakazwa no kutabona agahimbazamusyi kandi batagakoreye!)

Salama ! (Mukomere!)

Nizere ko mumeze fuleshi? (Fresh - Mumeze neza?) Nanjye meze bon kama kawa (ndaho bisanzwe)

Yanditswe ku itariki ya: 20-02-2013 - Saa: 14:31'
Ibitekerezo ( 5 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Sasa, nk’uko nsanzwe mbigenza rero samu tayimu (sometime – rimwe na rimwe) iyo nabonye mambo zimwe na zimwe zikancanga (ibintu bikanyobera), uyu munsi nabwo ndashaka kubagezaho izo nabonye ejo bundi kuri Valantani! (Velentine’s day)

Mani, ubwo nyine wa munsi w’amakapo (couples – abakundana) wateyemo (wageze) nabwahagiranye (byanyobeye) kuko nta mwana nibitseho muri ino minsi (nta mukobwa w’inshuti mfite)… Kabisa nari ndi dawuni sana (down – nta moral nari mfite) ariko nanone mbyigaho nsanga ibintu byo kurya umujunjamo (kwigunga njyenyine) bitajya mbere!

Nibwo rero niyongoje pulani (plan – mfashe gahunda) yo gucomoka (gusohoka) nkajya kwiryohereza tu ahantu. Ubwo nyine narabanje ndikatisha kidogo mw’itawuni (town – ndatembera mu mujyi) njyenda nitera (nirebera) ababyumvishe kimwe kuri swaga (imyambarire) z’umutuku n’umukara burya ngo niyo mabara y’ibintu bya lavu (love – urukundo) wana! Kera kuri izo naho sinashonaga… (ntabyo nari nzi!) Nabonaga abajyama n’amabebi yabo (abasore n’inkumi) bajyanishije bya hatari bafite n’indabyo n’amakado (cadeaux – impano)… Eh, ibintu bya hatari!

Numvishe agahari (agashiha) gatangiye kumbihiriza nahise nshaka fasi fulani (ahantu) nicara tu nanjye nkisubiza icyubahiro. Ndakugendeye hariya muri vire ndani (ville – mu mujyi hagati) ahantu hari aga terase (terasse – akabaraza) k’ikingala (kitaruye) aho nashoboraga gufata ku miporezo (icyo kurya) nkanamanura (n’icyo kunywa) nanitera akajya mbere ngo ni agaki. (nihera ijisho ibitambuka).

Niko byagenze, niteye akantu ariko nanikorera imipango ya dilu zanjye (nitekerereza iby’akazi) dore ko maze kubona ko ibintu by’inkundo za gisore za feke-feke (zidashinga) nta mushinga urimo, nkaba nariyemeje kubanza kwishakira ubukaro (amafaranga) nkazaba nkora gahunda nzima zifatika kandi zirambye nyuma… ubwo namwe murayoka! (murabyumva)

Icyancanze sasa ari nacyo mu by’ukuri nashakaga kubabwira, ni ukuntu aho hantu nari nicaye nasanze kasitomakeya (customer care – kwita ku bakiriya) yaho ari wazi kabisa (nta kigenda na gato)! Kimwe n’ahandi hatari hake nsigaye mbibona muri Keji Eli (mu mujyi wa Kigali), ikintu cya kasitomakeya kiracyari feke (nta kajyamo) hari hakwiriye gutangwa ingando ku baseriveri (serveurs – abakira abantu), ba manaja (manager – ababayobora) cyangwa sijuwi (sinzi)… kuko birakabije hamwe na hamwe!

Mani, utuma ikintu bakamara amasaha ukagira ngo bagiye kw’isoko; usaba icyo kunywa ukagirango bagiye kuri depo (depot – kurangura), wasaba icyo kurya ukagirango babanje kwirukankana ihene cyangwa inkoko cyangwa babanje kujya ku kiyaga kuroba ifi! Wallahi ni danje!

Kandi barangiza, mu kukwishyuza bakaza nk’umuyaga na bilu (bill – facture) banagucungira hafi ukagirango ubaye mabuso (imfungwa) nabo babaye abasuruveya (surveillants – abacungagereza). Ewana, bahita bapanuwa (batangatanga) buri wese akajya agucungira ku nguni y’ijisho bya hatari!

Iyo hageze rero kuza gutora kashi (cash – amafaranga) no kwandurura, bose ubona bashaka gutanguranwa kuko baba bakaniye wenda ka tipu (tip – agashimwe) wabaha. Burya n’ubwo kenshi baba batagakwiye, hari abantu b’imfura usanga bapfa kukabaha ku mpamvu zitandukanye. Hari ababa bifitiye umutima mwiza tu, hari abajyama baba bashaka kwemeza abana (abasore bashaka kwiyemera ku nkumi), cyangwa tu inkonde ishaka kwerekana ko yagwiriye akantu! (umuntu ushaka kwerekana ko yakize). Imico y’iburayi burya ngo nayo ni ikimenyetso cy’ibisubizo (igaragaza umuntu wakize) Hahahahah… Nzaba mbarirwa!

Ibyo aribyo byose, njye nashakaga kwivugira kuri aba bene wacu bakora mu ma resitora (restaurants), mu tubari ndetse n’ahandi hatandukanye bakirira abantu mbibutsa ko tipu (tip – agahimbazamusyi) n’ubwo ari ikintu kiza kibaryohereza kikanabatera courage (kibashimisha kikanabatera gukorana umurava) burya mu bisanzwe ari umuco mushya hano iwacu kandi ko atari inshingano y’umukiriya kuyitanga ahubwo ari inshingano y’umukozi gushimisha umukiriya kugeza aho yibwiriza gutanga iyo tipu! Mwe siko mubyumva wana?

Ok, simbabongere (simbabwire amagambo menshi) burya ngo habwirwa benshi hakumva beneyo!

Asante ! (Murakoze!)

Tuko wote!

Kanaka

Ibitekerezo

Kanaka WAGIYE HE???
Your stories are always nice and entertaining but it feels like we’ve been waiting for your next article for decades!!!!
Has your article cancelled??

Na Comments zacu ntibakizerekana noneho...ahaa!!

claude yanditse ku itariki ya: 4-04-2013

Kanaka, stori zawe zinkora ahantu kabisa!
Kuko kubyerekeye tipu nuko, ahubwo nomumasaro de kwafire naho nuko usanga batugenza!

yanditse ku itariki ya: 12-03-2013

Sinaho gusa ikenewe mukazi ako ariko koze hakwiriye kwitabwaho umukiriya kuko burya business zose zidafite umukiriya Zahomba. Mperutse kujya ahantu ntanga commande iza hashize amasaha abiri. Kurubyo hotel narimo batumye abantu twari kumwe bavuga ngo kugira ngo ubashe kubona ifunguro saa moya zijoro ukora commande mugatondo ukibyuka. Mubyukuri abanyarwanda twari dukwiye guhindura imyunvire tukunva ko twifuza guteza customer care imbere.

Israel yanditse ku itariki ya: 27-02-2013

UMUSAZA NDAKWEMERA KABISA.....KOMEZA UDUHE UDUSHYA TUVANZE NIYO MIRONGO TU.

yanditse ku itariki ya: 26-02-2013

Well say Kanaka!!!!Aha kabisa uvuze ibyukuri, merutse kugya kuri bourbon coffee hariya ho ni danger. Iyo utari umuzungu nibakwitaho namba ukagirango samafranga yawe uribubahe... nukuri customer care irakyenewe cyane muma resto yo murwanda.

Bella yanditse ku itariki ya: 20-02-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.