Kanaka

Ba bapeti bagarutse ku ma striti?!*

(*Abana bo mu muhanda bagarutse mu mugi?!)

Salama wangu,

Yanditswe ku itariki ya: 21-11-2014 - Saa: 09:59'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mum’ze mute n’izi nkoni z’imvura zimeze badi muri ino minsi wana ?! Man, nge giripe yari yarampondaguye ubu nibwo nkigaruramo kime zo kubura gatigito… Ariko nta noma tu, kuri za mvune tujyamo zigakinwa!…

Sasa rero, kama kawa muranzi ko ngenda nzikurura aho nikatisha hose, ubundi nkaza nkazibasiga tukarebera hamwe akajya mbere ngo ni agaki!… Bongo?

Sinzi niba namwe mumaze kubibona ariko muri ino minsi ku ma striti ya Keji Eli ba bapeti b’inzererezi baragarutse kandi bagenda biyongera kila siku !… Njye nirirwa nkubitana imigeri nabo ku ma shopusi na za limatasiyo bari guteza akaga abahisi n’abagenzi; barapesesha, samutayimu baradepulasa kuva ku binyoteri, amaradiyo bya kebo z’abandi kugeza ku masakoshi na za fone abantu baba basize indani, n’andi ma piyese bagenda bacomora. Ahari inkonde zirirwa zibatimukana cyangwa nabo babona polisi bakarya umutsimbo ariko barahari, niba nawe utarababona uzababona nu lekinga neza ariko si na ngombwa kuko barigaragaza kwanza…

Akenshi usanga ari abahungu bari hagati y’imyaka 5 – 10 bakwegera ubona bishwe n’agahinda, bakagutera injuga z’ibibazo byatuma uvanamo icongo ukazimuha wallahi ! Ngo nta babyeyi, ngo muka se yaroze mere we, ngo ise yarabuze, ngo none we na barumuna be barara mw’iteme la fulesheli! ngo imvura iherutse kugwa yatwayemo umwe aburirwa irengero… Ibaze wana!!! Ni birefu, namwe murambwira niba hari satori nk’izo muzi…

Umva, sinzi ikigomba gukorwa ariko kigomba gukorwa kabisa… Mu minsi yashize higeze kubaho gahunda zo gufata abapeti nka bariya bakabajyana mu bigo by’imfubyi, abakuze bakabatwara mu bigo byigisha imyuga, iveni n’abafite imico mibi bakabagorora… birahari henshi mu gihugu! Kandi nibaza ko byagiye bitanga igisubizo ukurikije ubuhamya bwa bamwe muribo hamwe na raporo za polisi na za minisiteri, ibintu nk’ibyo... nabyumviseho gutya tu!

Shida ni uko abo nsigaye mbona ari bato, bishatse kuvuga ngo haje ikindi kiciro cyangwa se ikibazo n’ubundi cyatumaga bisanga imihanda ntago cyakemutse kuva imuzi… None ndabaza; bizagenda bite? Kuko, yego kugira umutima w’impuhwe ni byiza; ari uwatanga iryo sambale, ikinyomoro, umugati, yewe ari n’uwafata umu peti umwe cyangwa babiri akabashyira iwe homu akabasubiza ku myako, ejo haza abandi utazi aho baturutse! N’iyo hashyizwemo igitsure n’akanyafu bakabajyana mu bigo bitandukanye nabonye bikemura ikibazo igice, kuko nabwo ejo tena haza abandi…

Uyu munsi, kimwe nk’indi minsi yose mbandikira, nta gisubizo mba nzanye… mba nibariza tu izancanze muri iyi tawuni yacu! Numva bavuga ngo nta tawuni itagira abantu bakubiswe baba ku ma striti no mu tuvumo ngo n’iyateye imbere bya hatari iba ibafite. Sinzi rero niba byanze bikunze iterambere rigomba kujyana na andagarawundi cyangwa niba hari icyakorwa imyako ikaba imyako ya bose… Eh, nako ya twese… nari nizubaye wana! Hahah

Muzambarize man! Asante…

Kanaka

Ibitekerezo

KO UDUFASHE BAD! SITORI ZARASHIZE!?

Dr Jacques yanditse ku itariki ya: 16-01-2015
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.