Kanaka

Abatubuzi ni danje !

Mayi furendi, (my friend – nshuti zanjye)

Koma ? (comment? – Amakuru yanyu?)

Yanditswe ku itariki ya: 2-02-2012 - Saa: 12:12'
Ibitekerezo ( 11 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mani, njye ni fo kabisa (faux – ntakigenda) ! Ndabizi mumaze iminsi mwarambuze muri sirikwi (circuits – gahunda)… ariko wenda nimbabwira tenke (ingorane) nagize biratuma mupowa (munyihanganira)…

Ebana, maze iminsi mu myangaro (ibibazo) nirirwa kuri Leta (police) nisobanura kubera amafile (filets – insanganya) nisanzemo ntazi ibyabereye i yeruzaremu ! (ntazi uko byagenze). Izo dega (degats – amakosa) nazitewe na ba batipe (types – abasore) mumaze iminsi mwumva ngo ni « ABATUBUZI » !

Ku batabazi, « Abatubuzi » ntimugire ngo ni abamaji (magicians – abanyabugenge) batubura ibintu cyangwa ama kashi (cash – amafaranga) nk’uko benshi bamaze kubiragirirwamo (kubibeshyerwamo)… Nta n’ubwo ari abahanuzi bafite ububasha bwo gutubura imigati n’amafi nka Yesu !… cyangwa se ngo bahindure amaringi (amazi) umwenge (divayi) !… Cyakora ucunze (urebye) nabi bakugurira capati na saradine (sardine) n’agatobe by’agahezo (byo kukubeshyeshya) wagotwa (warangara) bakagutwaza utwawe (bakakwiba) !… Hari n’abo bereka agafu ka robine (robinet) bagapfumbatije bifentesha woga (bigirishije ubwoba) ngo ni oru (or – zahabu) wana ! Wajya kulekinga (kwitegereza neza) mu biganza bakakurebamo (bakakwiba), hari n’ubundi butipe bwa zwahama (busa nabi) bwirwaza bukazirambura (bukaryama) mu muhanda bukajijisha abahisi n’abagenzi mu gihe abandi bari konegiti (connect – bari kumwe) bari gucakaza (gukora mu mifuka n’ibikapu) abashungerezi… Ni byinshi !

Ariko ntimugire ngo barantuburiye ! Eh !, wapi mani ! njye ndi kongwe (ndakaze) nta muswa wangotwesha ariko tu tenke zihura n’abamani (ingorane zihura n’abagabo)… nagendeye mu kigare enta (un temps – mu kanya nk’ako guhumbya) nabihezemo kidogo (ndangaye gato) kubera ifemba (inzara) nari mfite…

Muti biriyendekaye ? (biliendeka aye ? – byagenze gute ?)… Wangu, nari nibereye ku gatigito (gahunda zanjye) muri vire (ville – mu mujyi)… Bigeze nka kitu ya mide (kitu ya mid-day – nko mu masasita) numva ifemba iteyemo (numva ndashonje), nipakaje (nisatse) mbona nibitseho ubufo lale (udufaranga dukeya) ubwo mpita niyongoza kujya kwifentamo udupolezo twa fo (kureba akantu gato narya)… ubwo aba bile (bagenzi banjye dukorana) ndabayoba kwa jeu (ndabakwepa) nikatisha kuri kiyosike (kiosque) yo kwa mama Anje (maman Ange) kuko mpofoka (nkunda cyane) aka wayiti (white – akerera) kaho kandi bagira na sambusa zakwica ! (ziryoha cyane !)…

Nagiye kubona mbona haje abajyama (abasore) babiri bibuzabuza (bigenzagenza) aho ngaho sinabanza kubyitaho cyane numva ko bari kuri dilu (deal – gahunda y’akazi) tu nkatwe twese… Ubwo nyine ndagumya nisokoreza imipolezo yanjye (ndakomeza ndirira)… Kumbi abatipe, kimupango (kuri gahunda) bapangiye umumere (umugore) umwe gutya tu wari uvuye guhakura (wari uvuye kubikuza amafaranga kuri banki)… Ntumbaze uko bari bayotse ko ari ku bukanda (bamenye gute ko afite amafaranga) ariko tu zigira uko zikinwa (bigira uko bigenda) buriya ntihabuze nk’uwisi wamuraburije (umuhemu wabivuze) uretse ko nawe yagendaga byanze gusubirana (yimwenyuza ubusa) ashobora kuba atari aherutse ibara ry’ikinyomoro tu ! (kubona uko inoti ya bitanu isa)…

Ikiriho cyo n’uko bamurashe (bamwibye) kwiki (quick – vuba cyane)… ntiyamenye uko bimugendekeye… ubwo nanjye mba nabizuminze (zooming – nabiteye imboni) ariko tu burya kirize (crise – ubukene) ni fo (faux – ni bubi)… nashatse kuvida (vider – kumaramo) wayiti (white – amata) yanjye ngo ntayatamo (ntahomba) ubwo urumva ko byanjubajeho gato (byarantindije)… mu gihe nakavuye ku butaka (ngiye kwigendera) Leta iba yateyemo ! (Polisi iba irahasesekaye)

nisanga muri panda gari (imodoka ya Polisi) baziko ngi muri ku (coup – ubujura) kubera hawuzingi y’ubutawuneri (imyambaro y’ubunyamujyi) !!!

Mani nariye ishene (nafunzwe) ya dejuru (deux jours – iminsi ibiri)… Oh ! sinarebye isaha wana !… umva wangu reka nsubire kuzikina ubutaha nzaza mbabwira mambo za hoteli mabuso (brigade) nacumbikiwemo muri izo dejuru… Nyuma basanze ntazirimo (ndengana) barandekura ariko nahaboneye udushya twinshi kabisa ! Sinazenze (sinababaye) ahubwo narikunenze (narasetse ndatembagara) ha ha ha… nzazibaha neza ubutaha shumi (nshuti)… Sawa ?

Tuko wote ! (turi kumwe !)

KANAKA

Ibitekerezo

Thanks!ingaruka zabo zangezeho ariko muge muvuga ibyabo cyane kuko,hari abatarabamenya.mukomereze ahoooo!

Felix yanditse ku itariki ya: 22-04-2012

Ewana tubashimiye inkuru nziza mutugezaho rwose ziradushimisha mukomereze aho.Ariko byaba byiza mugiye mudushakira inkuru z`impamo apana kutubeshya ibyo bizatuma muha agaciro umwuga wanyu ndetse babakunde ari benshi murakoze natwe tuzabajya inyuma (Thank u very much)

Dusengimana Théoneste yanditse ku itariki ya: 22-02-2012

Man uruwakwanza,uranteye tu.

yanditse ku itariki ya: 22-02-2012

Kana uko bien? Eh wana ni byiza gukomeza utugezaho ibigucanga kdi natwe erega biba biducanga! Ariko rero buriya watangiye uvuga story ngira ngo ugiye kutubwira babandi bakubeshya bakakwiba mu mayeri n’ubutekamutwe bihambaye. Ingero: Nko kukwereka imari bakubeshya ko ari nka zahabu cg andi mabuye y’agaciro (biba ari nk’utuntu tubengerana turi mu gacupa keza cyane gafunze...); kukubeshya ko hari umuntu wibwe bityo hakaba hashyizweho barriere (ku bajya mu ntara) bakagusaba kukubikira bakagucuza utwawe ubwo! hari n’abakubeshya ko bagiye kuguha akazi bakakwambura, hari abakubeshya ko bakora amafaranga ndetse bakabikwereka bakagucuza utawe(hari umugabo baheruste kwambura miliyoni 4 muri ubwo buryo...Kana kari byinshi hari amayeri menshi cyane abatekamutwe (abatubuzi) bakoresha. Hari n’ugira atya akajya nka Congo cg agakoresha code zaho akenshi ndetse munaziranye akakubwira ko mugiye gupanga dilo (deal)zo kugurisha amabuye y’agaciro kdi agamijwe kugucuza utawe! Ibi nabyo ukeneye kutubwira niba nta batawuneri bagenzi bawe abatubuzi bavangiye muri bumwe mu buryo maze kuvuga haruguru.

Tugarutse kuri story yaw, ntabwo watubwiye neza ukuntu bibye uriya mukobwa ndetse bigatuma nawe ubigenderamo! bamukoze mu mufuka? Bamutetseho imitwe? Pulizi telazi (please tell us)kugirango tumenye bimwe mu byo dukwiye kugendera kure nkatwe turi abatawuneri cyane nkawe!!

Reka ntumike kazi ubwo siyu (see u)!

PLZ MORE! yanditse ku itariki ya: 14-02-2012

MAN iyi font type iraryana mu maso NTISOMEKA NEZA, dushakire INDI, tuzagutora!

Mike yanditse ku itariki ya: 13-02-2012

mugere mucyaro muturere dukikije umujyi tubahe amakuru abereye abanyarwanda mu mibereho myiza yabo

placide yanditse ku itariki ya: 9-02-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.