Kanaka

Abatubuzi ni danje !

Mayi furendi, (my friend – nshuti zanjye)

Koma ? (comment? – Amakuru yanyu?)

Yanditswe ku itariki ya: 2-02-2012 - Saa: 12:12'
Ibitekerezo ( 11 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mani, njye ni fo kabisa (faux – ntakigenda) ! Ndabizi mumaze iminsi mwarambuze muri sirikwi (circuits – gahunda)… ariko wenda nimbabwira tenke (ingorane) nagize biratuma mupowa (munyihanganira)…

Ebana, maze iminsi mu myangaro (ibibazo) nirirwa kuri Leta (police) nisobanura kubera amafile (filets – insanganya) nisanzemo ntazi ibyabereye i yeruzaremu ! (ntazi uko byagenze). Izo dega (degats – amakosa) nazitewe na ba batipe (types – abasore) mumaze iminsi mwumva ngo ni « ABATUBUZI » !

Ku batabazi, « Abatubuzi » ntimugire ngo ni abamaji (magicians – abanyabugenge) batubura ibintu cyangwa ama kashi (cash – amafaranga) nk’uko benshi bamaze kubiragirirwamo (kubibeshyerwamo)… Nta n’ubwo ari abahanuzi bafite ububasha bwo gutubura imigati n’amafi nka Yesu !… cyangwa se ngo bahindure amaringi (amazi) umwenge (divayi) !… Cyakora ucunze (urebye) nabi bakugurira capati na saradine (sardine) n’agatobe by’agahezo (byo kukubeshyeshya) wagotwa (warangara) bakagutwaza utwawe (bakakwiba) !… Hari n’abo bereka agafu ka robine (robinet) bagapfumbatije bifentesha woga (bigirishije ubwoba) ngo ni oru (or – zahabu) wana ! Wajya kulekinga (kwitegereza neza) mu biganza bakakurebamo (bakakwiba), hari n’ubundi butipe bwa zwahama (busa nabi) bwirwaza bukazirambura (bukaryama) mu muhanda bukajijisha abahisi n’abagenzi mu gihe abandi bari konegiti (connect – bari kumwe) bari gucakaza (gukora mu mifuka n’ibikapu) abashungerezi… Ni byinshi !

Ariko ntimugire ngo barantuburiye ! Eh !, wapi mani ! njye ndi kongwe (ndakaze) nta muswa wangotwesha ariko tu tenke zihura n’abamani (ingorane zihura n’abagabo)… nagendeye mu kigare enta (un temps – mu kanya nk’ako guhumbya) nabihezemo kidogo (ndangaye gato) kubera ifemba (inzara) nari mfite…

Muti biriyendekaye ? (biliendeka aye ? – byagenze gute ?)… Wangu, nari nibereye ku gatigito (gahunda zanjye) muri vire (ville – mu mujyi)… Bigeze nka kitu ya mide (kitu ya mid-day – nko mu masasita) numva ifemba iteyemo (numva ndashonje), nipakaje (nisatse) mbona nibitseho ubufo lale (udufaranga dukeya) ubwo mpita niyongoza kujya kwifentamo udupolezo twa fo (kureba akantu gato narya)… ubwo aba bile (bagenzi banjye dukorana) ndabayoba kwa jeu (ndabakwepa) nikatisha kuri kiyosike (kiosque) yo kwa mama Anje (maman Ange) kuko mpofoka (nkunda cyane) aka wayiti (white – akerera) kaho kandi bagira na sambusa zakwica ! (ziryoha cyane !)…

Nagiye kubona mbona haje abajyama (abasore) babiri bibuzabuza (bigenzagenza) aho ngaho sinabanza kubyitaho cyane numva ko bari kuri dilu (deal – gahunda y’akazi) tu nkatwe twese… Ubwo nyine ndagumya nisokoreza imipolezo yanjye (ndakomeza ndirira)… Kumbi abatipe, kimupango (kuri gahunda) bapangiye umumere (umugore) umwe gutya tu wari uvuye guhakura (wari uvuye kubikuza amafaranga kuri banki)… Ntumbaze uko bari bayotse ko ari ku bukanda (bamenye gute ko afite amafaranga) ariko tu zigira uko zikinwa (bigira uko bigenda) buriya ntihabuze nk’uwisi wamuraburije (umuhemu wabivuze) uretse ko nawe yagendaga byanze gusubirana (yimwenyuza ubusa) ashobora kuba atari aherutse ibara ry’ikinyomoro tu ! (kubona uko inoti ya bitanu isa)…

Ikiriho cyo n’uko bamurashe (bamwibye) kwiki (quick – vuba cyane)… ntiyamenye uko bimugendekeye… ubwo nanjye mba nabizuminze (zooming – nabiteye imboni) ariko tu burya kirize (crise – ubukene) ni fo (faux – ni bubi)… nashatse kuvida (vider – kumaramo) wayiti (white – amata) yanjye ngo ntayatamo (ntahomba) ubwo urumva ko byanjubajeho gato (byarantindije)… mu gihe nakavuye ku butaka (ngiye kwigendera) Leta iba yateyemo ! (Polisi iba irahasesekaye)

nisanga muri panda gari (imodoka ya Polisi) baziko ngi muri ku (coup – ubujura) kubera hawuzingi y’ubutawuneri (imyambaro y’ubunyamujyi) !!!

Mani nariye ishene (nafunzwe) ya dejuru (deux jours – iminsi ibiri)… Oh ! sinarebye isaha wana !… umva wangu reka nsubire kuzikina ubutaha nzaza mbabwira mambo za hoteli mabuso (brigade) nacumbikiwemo muri izo dejuru… Nyuma basanze ntazirimo (ndengana) barandekura ariko nahaboneye udushya twinshi kabisa ! Sinazenze (sinababaye) ahubwo narikunenze (narasetse ndatembagara) ha ha ha… nzazibaha neza ubutaha shumi (nshuti)… Sawa ?

Tuko wote ! (turi kumwe !)

KANAKA

Ibitekerezo

Man,unkuyeho tu,uri hatari uzi utuntu,abo batipe(type) nange hari itayimu(time) banyobeyeho(banjeho)bashaka kuncuza utwanjye mbonye ko ari abimitwe ndabayoba(ndabacika)nikomereza dilu zanjye,komerezaho ntegereje kumva uko wakinnye(wabayeho)izo mu buroko.turongera

aime yanditse ku itariki ya: 9-02-2012

ewana ndakwemera sana uduha utuntu tw’ubwenge komereza aho! dutegereje kumva uko muri kasho byakugendekeye! poa man

yanditse ku itariki ya: 3-02-2012

wangu uri umuhanga pe!!!!! nonense ko mbona uzi ubuzima bwose wabubayemo niba utarababayemo uzi gushakisha amakuru kabisa.

Maze iminsi nsoma Kanaka ariko urarenze. Ntegerezanyije amatsiko menshi uko uzatubwira uko kuri brigade bigenda.

Ntugasaze!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012

Abatubuzi najye bigeze kuntwara ibihumbi 50 nkiri umwana ariko bateye ubwoba pe nk’uko mubivuga ni danger ahubwo ni abo kwamaganira kure

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012

pole maen izo nizo life

rafiki yanditse ku itariki ya: 2-02-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.