Kanaka

Abapfubuzi ni bantu ki ?

Aye !

Salama bantu banjye,

Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2012 - Saa: 16:41'
Ibitekerezo ( 22 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu ndongeye mbonye muda (akanya) kidogo (gatoya) yo kubandikira kugira ngo dutere sitori (story – tuganire ) tu nk’uko bisanzwe ku bincanga… bimaze kungaragarira kwanza (ndetse) ko benshi muri mwe namwe biba bibakaraga (bibavangira)... Muri make sinaba nikorosinze (self crossing – ninyuzemo) mvuze ko abatari bake muri uyu murwa twakorogewe ! Ni mu gihe kandi ibiwurimo ni denja ! (danger – birakaze )…

Uyu munsi ndashaka kubabwira ku zisigaye zarampindurije (zarancanze) z’abatipe (abasore) basigaye bitwa ngo ni ABAPFUBUZI ! Niyambiye (mbwira) nawe iryo zina ubwaryo ! Nkibyumva ubwa mbere nari nabihezemo (byanyobeye) ndi kwibaza noneho iyo bizinensi (business) nshya aba bile (abasore b’abanyamujyi) bavumbuye ni kabila gani (ni bwoko ki ?) Ngaho…ubazi natere urutoki hejuru !!!

Sawa, ndabizi ko natwe muri iyi ligala (ihuriro) yacu twibitseho (twifitemo) insongi (abasongarere) nyinshi zamaze kuyoka (gusobanukirwa) zamani (kera) dilu (deal – ibirebana) z’abapfubuzi ngo akajya mbere ni agaki… (uko bimeze)…

Ariko nkuko namwe munziho kuba kongwe (inyaryenge) mureke nsobanurire n’abandi baba bagoswe (barangaye) ntibamenye uko zikinwa (imyitwarire) muri iyi tawuni (town – umujyi)… murabizi ko niyemeje kutazatuma hagira umukaritasi (ingegera) iragira (ibeshya) abantu kera kabaye hakaba hagira n’uwo itwaza utwe (yiba) siyo sura dushakira iyi siti (city)… Warahi ! (ndabarahiye) ntitwabyemera ! Kuba tawuneri ntibivuga kutiha agaciro cyangwa kwitwara kibabisi (bigayitse)… Niyo mpamvu uyu munsi niyemeje gushyira hanze umuco mubi weze (kuko si akazi nk’uko mushobora kubyibeshyaho!) w’abapfubuzi !

Muti se abapfubuzi bakora iki ?... ni inararibonye mu gufura bagapfubura imyenda yapfubye? Hoya! Ni abafundi se kabuhariwe mu gusiga amarange basubiramo ahasizwe nabi irangi bakahapfubura? Ashwi da! Ni abahanga mu guteka bashobora kugupfuburira inkono y’ibishyimbo byapfubye se? Wapi! Ni abakozi se b’ikigo gishinzwe gusubiza ku murongo gahunda zagoramye… Reka da! Hmmm… Ibyo aribyo byose ariko birumvikana ko niba harimo ijambo « gupfubura » byanze bikunze mbere yaho harimo « gupfuba»! Bongo ? (siko bimeze ?)… Bariya batipe rero bivuze ngo bafite ibyo bakosora biba byakosamye mu buryo ubwo aribwo bwose!... Ni ibiki?

Reka nkwereke rero njyewe uko nasanze zimeze nyuma y’itohoza nakoranye ubushishozi namwe musanzwe munziho (he he he)… Abapfubuzi si ikindi ni indaya z’abahungu! Koco!!! ndabivuze nibashaka bazantunganye! (bazangirire nabi)… Mwari muzi se ko bisigaye bibaho ko abasore bigurisha? Niba hari abibwira ko ari mu rwego rw’uburinganire… No! (Oya) Ahubwo kirize (crise - ubukene) iri hanze aha izakoresha benshi amadega (degats-amahano)…

Tansiyo (attention – mwitonde ) ariko ! ntimugire ngo abapfubuzi ni imbeshu (indaya) z’abahungu zibonetse zose nk’uko tuzi ko nyirakamana (indaya z’abakobwa) ziba mu ngeri zose…umuntu uko yifite ! Wapi!, akenshi abapfubuzi aba ari viyayipi (VIP – abantu biyubashye) kandi bagakorana na demu (abagore) nazo za viyayipi…

Muti se bigenda bite ? Icya mbere ntago ari nyakabwana yose ishobora kuba umupfubuzi; ugomba kuba uri bogari (beau gars – umusore mwiza w’igikundiro) mbese uteye apeti (appetit – ushamaje), icya kabiri urebye ari nacyo cy’ingenzi ugomba kuba uzi icyo gukora kuko umurimo uba uhamagariwe atari uwo kudefila (defile – gukimbagira) cyangwa gushayaya umara amabuye (utesha umwanya)! bivuze ngo hawuzingi (ubwiza bw’umubiri) yonyine ntacyo iba ivuze igihe cyose batiri (batterie - ibindi bikoresho) yaba yarakwamye (idakora neza), byanze bikunze ugomba kuba ukeye uri fuleshi (fresh – ufite isuku) nta cyuya kinjira mw’ikebo (imodoka) y’abakiriya! Bibi !... Gutunga fone (telephone) byo ni ibisanzwe nka misa ya mbere, hanyuma ukagomba kugira umuntu ugusetinga (setting – ugupangira) kuko nta mupfubuzi uri siriyasi (serious - uzi icyo akora) uhagarara ku muhanda ngo atege nk’uko tujya tubibona hirya no hino mu gisagara bici (bitch – indaya) zishese (zipanze ku muhanda). Ubupfubuzi ni uruhererekane ari naho bitereye ubwoba iyo utekereje igiswaku (SIDA) kivuza ubuhuha hanze aha… dore ko abapfubuzi muri rusange bamanuka kizimbabwe (badakoresha agakingirizo)…

Ugendeye kw’izina ry’abapfubuzi watekereza ko abakiriya babo baba ari abadamu bafite abagabo bananiwe inshingano z’amago cyangwa abagira abagabo baba kure y’ingo zabo… Niko biri muri rusange ariko sibo bonyine kuko n’undi mugore uwo ari we wese wifite yaba afite umugabo cyangwa atamufite…iyo akeneye kwiha akabyizi gakosotse (dore ko abapfubuzi baba ari intarumikwa muri gahunda) ashobora gukora ku rutsinga (gutelephona) akisengerera umupfubuzi…byihuse akisubiza akanyamuneza (nicyo gicuruzwa cyabo)…

Umpfubuzi ashobora kuba umusore uwo ariwe wese wakennye yakwireba mu ndorerwamo akabona yakwibyaza umusaruro… Ntawe nacira urubanza ubujyahabi si ikintu ! Ariko kamemu (Quand meme – ibyo aribyo byose) mani biragayitse kabisa !… Kureba ubugabo bwawe ukabubonamo igishoro, akaba

ariwo mutahe w’ifunguro rigutunga rya buri munsi ntago aba akiri ubugabo aba ari ububwa kweli! Kera kwanza bikazarangira ari ubupanci (ubusazi) kuko sinibaza ko nyuma y’igihe runaka umupfubuzi atageraho ngo acanganyukirwe (ate umutwe) nk’uko tujya twumva ngo n’indaya muri rusange nyuma y’umubare runaka w’abakiriya zitora amashashi (zirasara)… Tutavuze rero icyorezo cya SIDA gikomeje gutambikana benshi (kworeka imbaga) kandi n’ubwo hari abasa nk’ababyitiranya kugeza ubu akaba nta muti, nta rukingo! Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba… mupfubuzi wa Keji Eli (KGL – Kigali) n’ahandi…isubireho inzira zikigendwa utazisanga mu ma file (filets – wasandaye) !...

Ok, gayizi mbaye nciye mu byatsi tu buriya turi kumwe,

KANAKA

Ibitekerezo

ibi ni ibimenyetso by’iminsi y’imperuka pe kuko ibi ntibinasazwe um wacu wa kinyarwanda ndasaba ministere ishinzwe umuco kwamagana ibi bintu mbega twigire kuri mzee MUSEVENI bitabaye turimo twikururira umuvumo pe

alias Mvumba yanditse ku itariki ya: 5-04-2014

Murapfuye Banyarwanda‼Mu mateka y isi ubusambanyi nibwo bwamye bukwegera umuvumo isi.senga Imana uwo mudayimoni ave mu Rwanda ahandi ho karababanye‼

Kagisye yanditse ku itariki ya: 31-12-2012

Abo batype baje bakenewe ahubwo nibajye ahagaragara tumenye aho tubasanga naho ubundi turarembye. Abagabo muzikunda kugeza ryari,nawe se umugabo amara gushyiramo kamwe agakumi kamunyura imbere ati"yewe sha ngwino ngutume,kamugera imbere kakamuterekera amaso sibwo mu kanya yishyuye lodge cg ivatiri ye igahita ikora ak’igitanda maze nyirashyano na we si ukumushimisha umuniho n’ibindi ntavuze akiva inyuma kugira ngo bamuhonge menshi..." Maze ubwo umugabo yagera mu rugo akagutera umugongo ati"akazi kari hariya kagiye kunyica pe,mbabarira ndarushye ni aha mu gitondo maze agatanguranwa n’inkoko kubyuka ngo hari ibyaraye bidatunganye ku kazi,nawe ugasigara wigunze mu gitanda.Mbega urushako rw’ubu? Nawe se ngo umugore ubyaye gatatu ntaba akiniha,ariko se naniha ibibondo bikabyumva hazacura iki?Abo batypes baje tubakeneye ahubwo ni bajye ahagaragara buri wese ahamenye na ho ubundi agahinda karatwishe! Abo bunganizi turabakeneye muri quartiers zose ni bajye ahagaragara tubamenye.

yanditse ku itariki ya: 9-12-2012

sindabona nahobuhagira umwana,wumkobwa!mungire inama,nzabigenzente ngonange numve ibyobyizamuvuga?harigitsinagore kingiriyinamabyaba arakarusho.gusanabandi nsimbaheje.mwambwira,kuri 0727127516.

umungeli yanditse ku itariki ya: 19-11-2012

muzandangire umugorewogupfubura arikonawe ,akafasha adress 0784973454ou [email protected]

niyoshuti alloys yanditse ku itariki ya: 18-11-2012

Umudamu ukeneye umusore mwiza andika and kuri 0786931086

yanditse ku itariki ya: 16-11-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.