Kanaka

Abapfubuzi ni bantu ki ?

Aye !

Salama bantu banjye,

Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2012 - Saa: 16:41'
Ibitekerezo ( 22 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu ndongeye mbonye muda (akanya) kidogo (gatoya) yo kubandikira kugira ngo dutere sitori (story – tuganire ) tu nk’uko bisanzwe ku bincanga… bimaze kungaragarira kwanza (ndetse) ko benshi muri mwe namwe biba bibakaraga (bibavangira)... Muri make sinaba nikorosinze (self crossing – ninyuzemo) mvuze ko abatari bake muri uyu murwa twakorogewe ! Ni mu gihe kandi ibiwurimo ni denja ! (danger – birakaze )…

Uyu munsi ndashaka kubabwira ku zisigaye zarampindurije (zarancanze) z’abatipe (abasore) basigaye bitwa ngo ni ABAPFUBUZI ! Niyambiye (mbwira) nawe iryo zina ubwaryo ! Nkibyumva ubwa mbere nari nabihezemo (byanyobeye) ndi kwibaza noneho iyo bizinensi (business) nshya aba bile (abasore b’abanyamujyi) bavumbuye ni kabila gani (ni bwoko ki ?) Ngaho…ubazi natere urutoki hejuru !!!

Sawa, ndabizi ko natwe muri iyi ligala (ihuriro) yacu twibitseho (twifitemo) insongi (abasongarere) nyinshi zamaze kuyoka (gusobanukirwa) zamani (kera) dilu (deal – ibirebana) z’abapfubuzi ngo akajya mbere ni agaki… (uko bimeze)…

Ariko nkuko namwe munziho kuba kongwe (inyaryenge) mureke nsobanurire n’abandi baba bagoswe (barangaye) ntibamenye uko zikinwa (imyitwarire) muri iyi tawuni (town – umujyi)… murabizi ko niyemeje kutazatuma hagira umukaritasi (ingegera) iragira (ibeshya) abantu kera kabaye hakaba hagira n’uwo itwaza utwe (yiba) siyo sura dushakira iyi siti (city)… Warahi ! (ndabarahiye) ntitwabyemera ! Kuba tawuneri ntibivuga kutiha agaciro cyangwa kwitwara kibabisi (bigayitse)… Niyo mpamvu uyu munsi niyemeje gushyira hanze umuco mubi weze (kuko si akazi nk’uko mushobora kubyibeshyaho!) w’abapfubuzi !

Muti se abapfubuzi bakora iki ?... ni inararibonye mu gufura bagapfubura imyenda yapfubye? Hoya! Ni abafundi se kabuhariwe mu gusiga amarange basubiramo ahasizwe nabi irangi bakahapfubura? Ashwi da! Ni abahanga mu guteka bashobora kugupfuburira inkono y’ibishyimbo byapfubye se? Wapi! Ni abakozi se b’ikigo gishinzwe gusubiza ku murongo gahunda zagoramye… Reka da! Hmmm… Ibyo aribyo byose ariko birumvikana ko niba harimo ijambo « gupfubura » byanze bikunze mbere yaho harimo « gupfuba»! Bongo ? (siko bimeze ?)… Bariya batipe rero bivuze ngo bafite ibyo bakosora biba byakosamye mu buryo ubwo aribwo bwose!... Ni ibiki?

Reka nkwereke rero njyewe uko nasanze zimeze nyuma y’itohoza nakoranye ubushishozi namwe musanzwe munziho (he he he)… Abapfubuzi si ikindi ni indaya z’abahungu! Koco!!! ndabivuze nibashaka bazantunganye! (bazangirire nabi)… Mwari muzi se ko bisigaye bibaho ko abasore bigurisha? Niba hari abibwira ko ari mu rwego rw’uburinganire… No! (Oya) Ahubwo kirize (crise - ubukene) iri hanze aha izakoresha benshi amadega (degats-amahano)…

Tansiyo (attention – mwitonde ) ariko ! ntimugire ngo abapfubuzi ni imbeshu (indaya) z’abahungu zibonetse zose nk’uko tuzi ko nyirakamana (indaya z’abakobwa) ziba mu ngeri zose…umuntu uko yifite ! Wapi!, akenshi abapfubuzi aba ari viyayipi (VIP – abantu biyubashye) kandi bagakorana na demu (abagore) nazo za viyayipi…

Muti se bigenda bite ? Icya mbere ntago ari nyakabwana yose ishobora kuba umupfubuzi; ugomba kuba uri bogari (beau gars – umusore mwiza w’igikundiro) mbese uteye apeti (appetit – ushamaje), icya kabiri urebye ari nacyo cy’ingenzi ugomba kuba uzi icyo gukora kuko umurimo uba uhamagariwe atari uwo kudefila (defile – gukimbagira) cyangwa gushayaya umara amabuye (utesha umwanya)! bivuze ngo hawuzingi (ubwiza bw’umubiri) yonyine ntacyo iba ivuze igihe cyose batiri (batterie - ibindi bikoresho) yaba yarakwamye (idakora neza), byanze bikunze ugomba kuba ukeye uri fuleshi (fresh – ufite isuku) nta cyuya kinjira mw’ikebo (imodoka) y’abakiriya! Bibi !... Gutunga fone (telephone) byo ni ibisanzwe nka misa ya mbere, hanyuma ukagomba kugira umuntu ugusetinga (setting – ugupangira) kuko nta mupfubuzi uri siriyasi (serious - uzi icyo akora) uhagarara ku muhanda ngo atege nk’uko tujya tubibona hirya no hino mu gisagara bici (bitch – indaya) zishese (zipanze ku muhanda). Ubupfubuzi ni uruhererekane ari naho bitereye ubwoba iyo utekereje igiswaku (SIDA) kivuza ubuhuha hanze aha… dore ko abapfubuzi muri rusange bamanuka kizimbabwe (badakoresha agakingirizo)…

Ugendeye kw’izina ry’abapfubuzi watekereza ko abakiriya babo baba ari abadamu bafite abagabo bananiwe inshingano z’amago cyangwa abagira abagabo baba kure y’ingo zabo… Niko biri muri rusange ariko sibo bonyine kuko n’undi mugore uwo ari we wese wifite yaba afite umugabo cyangwa atamufite…iyo akeneye kwiha akabyizi gakosotse (dore ko abapfubuzi baba ari intarumikwa muri gahunda) ashobora gukora ku rutsinga (gutelephona) akisengerera umupfubuzi…byihuse akisubiza akanyamuneza (nicyo gicuruzwa cyabo)…

Umpfubuzi ashobora kuba umusore uwo ariwe wese wakennye yakwireba mu ndorerwamo akabona yakwibyaza umusaruro… Ntawe nacira urubanza ubujyahabi si ikintu ! Ariko kamemu (Quand meme – ibyo aribyo byose) mani biragayitse kabisa !… Kureba ubugabo bwawe ukabubonamo igishoro, akaba

ariwo mutahe w’ifunguro rigutunga rya buri munsi ntago aba akiri ubugabo aba ari ububwa kweli! Kera kwanza bikazarangira ari ubupanci (ubusazi) kuko sinibaza ko nyuma y’igihe runaka umupfubuzi atageraho ngo acanganyukirwe (ate umutwe) nk’uko tujya twumva ngo n’indaya muri rusange nyuma y’umubare runaka w’abakiriya zitora amashashi (zirasara)… Tutavuze rero icyorezo cya SIDA gikomeje gutambikana benshi (kworeka imbaga) kandi n’ubwo hari abasa nk’ababyitiranya kugeza ubu akaba nta muti, nta rukingo! Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba… mupfubuzi wa Keji Eli (KGL – Kigali) n’ahandi…isubireho inzira zikigendwa utazisanga mu ma file (filets – wasandaye) !...

Ok, gayizi mbaye nciye mu byatsi tu buriya turi kumwe,

KANAKA

Ibitekerezo

Ebwana, abo batipe babunza ako kaguru kabo ka gatatu bararye bari menge kuko hasigaye habami imakasi ityaye nka secateri.

Bido yanditse ku itariki ya: 18-01-2012

Mbanje kubasuhuza, kubijyanye rero n’abo basore njye mbona ubuzima atari ligne droite, bariya basore bafite akamaro kuko hari abo bakemurira ibibazo kandi they never force anybody ,abagore ubwabo nibo babarangirana kuba rero umuntu yakwishakiriza imibereho byari byarayoberanye agasukuma misha nibyo nyine! Gusa ni icyaha gihanwa n’amategeko iyo babikoranye n’abagore bafite abagabo basezeranye kuko baba babaye ibyitso muri adultère bararye rero bari menge kuko abagabo babacakiye baba babiri!Naho kubyumva kimwe n’abagore bifite batagira abagabo bakabafasha kunezerwa nabo bakabona akantu nta ribi. Twihangire imirimo

Mbibonantyo yanditse ku itariki ya: 18-01-2012

Vipi Kanaka, njye mbona kurwanya abapfubuzi byagahereye mu kurwanya ishyirahamwe ryabo KOPFUMU:Koperative pfubuka munyarwandakazi.Cyane cyane ko ritanasora!!!!

yanditse ku itariki ya: 18-01-2012

Ebana kanaka ibi byo nange byarancanze si ukukubeshya kabisa, iyo ubona umusore mwiza atambutse abantu bakamuryanira inzara ngo ni umupfubuzi!! si ibyo gusa hari n’abandi baryamana bahuje ibitsina! byo sinabona icyo mbivugaho kuko birarenze!! ni ukuri biteye isoni, ababikora bakwiye kwisubiraho kuko n’umuco wacu ntubyemera!! ok guyz see u later,

Emile yanditse ku itariki ya: 17-01-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.