INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Umutekano ni inshingano itajegajega kuri buri Munyarwanda-Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 18-12-2014 - Saa: 11:17'
Ibitekerezo ( 5 )

Ubwo yatangizaga imirimo y’inama y’Umushyikirano kuri uyu wa 18/12/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda bose ko bafite inshingano ikomeye kandi itajegajega yo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uwa buri muturage.

Muri iyi nama izageza tariki 19/12/2014 Perezida Kagame yavuze mu magambo akomeye ko “Umutekano w’Abanyarwanda ari ihamwe ridasubirwaho, ukaba inshingano kuri buri Munyarwanda kuko ngo byose ariwo bishingiraho”.

Aha Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y'Umushyikirano mu mwaka wa 2012.
Aha Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Umushyikirano mu mwaka wa 2012.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko Leta n’Abanyarwanda bose batazigera barebera icyakongera gusubiza igihugu inyuma icyo aricyo cyose.

Muri iyi nama kandi umukuru w’u Rwanda yavuze no ku zindi ngingo z’ubuzima bw’igihugu nk’ubukungu, ubuhinzi, iterambere rya serivisi n’igenamigambi ryo mu bihe biri imbere.

Inama y'Umushyikirano ibera mu nteko ishinga amategeko.
Inama y’Umushyikirano ibera mu nteko ishinga amategeko.

Umushyikirano ni inama iba buri mwaka ihuza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ndetse n’inshuti z’u rwanda bakaganira ku bibazo u Rwanda rufite ndetse bagafatanya no kubishakira ibisubizo.

Insanganyamatsiko y’Umushyikirano w’uyu mwaka igira iti “Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”.

Mukomeze kudukurikira turabagezaho amakuru arambuye ku bivugirwa mu Mushyikirano!

Ahishakiye Jean d’Amour

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

Umusaza Wacu Imana Imuhe Ujyisha Umutekano Niwose Amajyambere Yatujyezeho Ajyire Umunsi mwiza

habineza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-12-2014

Umusaza Wacu Imana Imuhe Ujyisha Umutekano Niwose Amajyambere Yatujyezeho Ajyire Umunsi mwiza

habineza yanditse ku itariki ya: 19-12-2014

iyi nama yumushyikirano yashimishije rwose usigaye ubona abanyarwanda bose bamaze kumva ibyiza byo kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no gutanga ibitekerezo ku miyoborere bakeneye

Irakoze yanditse ku itariki ya: 18-12-2014

Nta muntu udashimishwa n’umutekano.

dady yanditse ku itariki ya: 18-12-2014

umutekano niwo dukesha iterambere kandi biragaragara ko aho tugeze ubu tuhakesha gushyira hamwe, buri wese rero abishyire mu nshingano ze maze twiyubakire igihugu

rugamba yanditse ku itariki ya: 18-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.