Ibitekerezo n’ibiganiro byatanzwe mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 18/12/2014, byasabaga ko u Rwanda rwakomeza umwimerere warwo mu kwishakira ibisubizo; muri wo harimo n’inama z’umushyikirano ubwazo ngo zitagomba kuba ku rwego rw’igihugu gusa, ahubwo zanagera ku rwego rw’umuryango.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; Umuhuzabikorwa w’ishami rya Loni rishinzwe gukurikirana ubukungu bw’Afurika (UNECA), Dr Carlos Lopes, Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, uw’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, Prof Shyaka Anastase uyubora Urwego ruhinzwe imiyoborere(RGB); ni bamwe mu batinze ku kamaro k’ibisubizo u Rwanda rukomeje kwishakamo.
Mu bigomba kwitabwaho, Perezida Kagame yibanze cyane ku kwagura isoko ry’imari n’imigabane no guteza imbere umuco wo kuzigama, ubumenyingiro, kubaka ibikorwaremezo, guhanga imirimo myinshi ishoboka, inama mpuzamahanga nyinshi mu Rwanda, gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, guha amahirwe abikorera, kongera ingufu, kunoza servisi, ubufatanye n’ibindi bihugu ndetse no gukaza ingamba z’umutekano.
Ati: “Ntitwakwemera ko Abanyarwanda bakomeza gutakariza ubizima bwabo mu mpanuka kuko atari ubwo gukinisha; nta n’ubwo bagomba gucuruzwa nk’ibintu; ibi bikwiye guhagarara, n’ubwo n’abacuruzwa ubwabo babifitemo uruhare, kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu w’imyaka 20 acuruzwa”.
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubukungu bw’Afurika (UNECA), Dr Carlos Lopes watanze ikiganiro kigira kiti “Uruhare rw’ubusabane hagati y’abayobora n’abayoborwa mu iterambere ry’igihugu”, yavuze ko umwimerere w’u Rwanda harimo Umushyikirano, kwigira, umuganda, abunzi n’izindi gahunda; ari amahirwe akomeye yakongerwa ku kwigira ku bindi bihugu.
Ibihugu Dr Lopes yatanzeho ingero ni igihugu cya Finland ngo cyateje imbere inganda (iwabo w’uruganda rwa telefone za Nokia), kiva ku gushingira ku buhinzi gusa, giteza imbere uburezi, kikaba ngo cyararetse gushingira umutungo kamere ku biti ahubwo cyita ku ikoreshwa ry’imashini ndetse n’ikoranabuhanga.
Yavuze kandi ko igihugu cya Singapore nacyo ari urundi rugero rw’ibihugu byatereranywe (cyavanywe kuri Malaysia) kitagira umutungo kamere; Uruguay nacyo ngo ni igihugu cyateje imbere ishoramari ry’ibyoherezwa hanze, Ethiopia nayo idakora ku nyanja; byose ngo bikaba byaha u Rwanda uregero rwo kugera kure cyane mu iterambere, rubyigiyeho rukanateza imbere umwimerere warwo.
Prof Shyaka Anastase (Umuyobozi wa RGB), yasobanuye mu kiganiro yatanze, ko umwimerere w’u Rwanda ari wo urugejeje ku kuba umusaruro buri Munyarwanda yinjiza (impuzandengo) ku mwaka warikubye inshuro zirenga eshatu kuva mu mwaka wa 2000 kugeza ubu, ngo ukaba urenga amadolari y’Amerika 700$.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo we yashimangiye agira ati: “Umushyikirano ni ngombwa mu muryango[muto w’abantu]”.
Gacaca, Abunzi, Girinka, Imihigo, Umuganda, Kwigira, Inama y’umushyikirano, Ubudehe, Kuremerana, Umugoroba w’ababyeyi, Ibimina, Gukorera ku cyerekezo, Kwihesha agaciro, Ubwisungane mu kwivuza, Ndi Umunyarwanda, Itorero n’izindi gahunda; ngo biratuma u Rwanda ruba intangarugero mu mahanga, nk’uko benshi babigarutseho.
Bimwe mu byasabwe mu bitekerezo n’ibibazo byatanzwe
Inama ya 12 y’umushyikirano yari ikurikiwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo mu gihugu no hanze, hakoreshejwe Televiziyo na Radio by’Igihugu, ku mbuga za internet no ku ikoranabuhanga ry’amashusho rifasha kuganira imbonankubone, aho muri stade Amahoro nto hari urubyiruko rwari muri gahunda ya Youth Connect, mu turere twa Gakenke na Rutsiro nabo bari mu byumba birimo iryo koranabuhanga.
Abatanze ibitekerezo n’ibibazo barimo abasabye ko abanyeshuri batishoboye bahabwa ifunguro rya ku manywa ku mashuri yigisha uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12; kongerera ubushobozi inganda z’icyayi, kunoza uburyo bwo kwandika abana bavuka n’abatagira ababyeyi, ubuyobozi bw’ibanze bukita ku ikemurwa ry’ibibazo aho gutegereza Perezida wa Repubulika, gusaba ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo, ndetse no gukaza amategeko ahana ku bakoresha ibiyobyabwenge.
Inama y’umushyikirano yitabiriwe n’abanyarwanda barenga 1,000 bateraniye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze mu bihugu byo ku isi, iratanga imyanzuro mu isozwa ryayo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukuboza 2014.
Mu myanzuro 26 y’Inama y’umushykirano y’umwaka ushize wa 2013, itatu ngo niyo itaragerwaho neza
Yakomeje avuga ko ibindi byagezweho kuri icyo kigero, ari uko abanyarwanda ngo bashoboye kuvuguruza abatanga amakuru atari yo ku gihugu, gusakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gukurikirana no guhana abanyereza umutungo w’igihugu ndetse no guhembera abarimu ku gihe.
Imyanzuro itatu itararangira ariko nayo ngo izaba yagezweho bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015, ni ishyirwaho ry’ikigega cy’ikiruhuko cy’ababyeyi, kujyanisha amafaranga ya pansiyo n’igihe hamwe no kunoza gahunda y’ubukorerabushake, nk’uko Ministiri w’intebe yakomeje abisobanura.