INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Umushyikirano 2003-2012: Udushya twagaragayemo

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2013 - Saa: 12:42'
Ibitekerezo ( 3 )

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya mbere yabaye tariki 30-31/06/2003 ikaba iteganywa n’ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga ryemejwe muri Gicurasi uwo mwaka.

Iyi nama yitabirwa n’Abanyarwanda bo mu byiciro byose ndetse na bamwe mu banyamahanga kandi kuva yatangira ibera iteka mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyo mu 2003 yabaye mu gihe hategurwaga amatora ya mbere y’umukuru w’igihugu yitabiriwe n’amashyaka menshi n’abakandida benshi, ndetse n’ibyayivugiwemo byinshi byaganishaga kuri ayo matora yabaye muri Kanama.

Perezida Kagame n'umufasha we bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'abamwe mu bitabiriye Umushyikirano.
Perezida Kagame n’umufasha we bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’abamwe mu bitabiriye Umushyikirano.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abari bayitabiriye, cyane cyane abayobozi ko bakwiye gutekereza uko u Rwanda rwabaho rutarambirije ku nkunga z’abanyamahanga, aho yavuze ko buri wese akwiye kugira isoni zo kwitwa umuyobozi mu gihe abo ayobora nawe ubwe babeshejweho no gusabiriza.

2004: Imiyoborere myiza, umutekano no gukunda igihugu

Uyu Mushyikirano wabaye ku matariki ya 21 na 22 Ukuboza 2004, witabirwa n’abantu basaga 800 wibanze cyane ku ruhare rw’imiyoborere myiza mu kurwanya ubukene.

Muri iryo huriro ry’Abanyarwanda, umukuru w’igihugu Paul Kagame yahwituye cyane abayobozi bitwaraga nabi ndetse bakanakoresha nabi ububasha buri mu maboko yabo.

Ibi bishobora kuba byaratewe cyane n’uko muri uwo mwaka hari havuzwe cyane ukwegura kwa Sam Nkusi wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwa-remezo wavuzweho cyane ibyaha bya ruswa.

Havuzwe kandi ku bahoze ari abayobozi bakomeye mu Rwanda bari bamaze iminsi bavuye ku mirimo yabo bakanahunga igihugu, Gerald Gahima wahoze ari perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’umuvandimwe we Dr Theogene Rudasingwa wari umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida wa Repubulika.

Havuzwe kandi ku ngengabitekerezo ya Jenoside na bamwe mu barimu bari barahagaritswe mu mashuri bakanafungwa bashinjwa iyo ngengabitekerezo, ndetse hakazwa n’ingamba zo kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta nayo yashinjwaga gushyigikira iyo ngengabitekerezo.

2005: Kunoza imikorere ya Leta

Mu nama y’Umushyikirano yabaye ku matariki ya 14 na 15 Ukuboza 2005, nibwo hamuritswe bwa mbere icyegeranyo cy’uko imyanzuro y’inama zabanjiriye iyo yashyizwe mu bikorwa, kimurikwa n’uwari minisitiri w’Intebe Bernard Makuza. Yavuze ko hari hafashwe ingamba zikaze zo kunoza imitangire y’amasoko ya Leta.

Uyu mushyikirano wibanze cyane ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ihohoterwa ryakorerwaga abarokotse Jenoside.

2006: Abawitabiriye babaye nk’abikoma abanyamahanga cyane
Muri uyu Mushyikirano hikomwe cyane ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga kuko hari mu gihe hari hamaze iminsi u Rwanda ruvugwaho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu nzego z’urubuga rwa politiki n’ubwisanzure bwo gutangaza ibyo abantu batekereza.

Byahuriranye n’uko muri uwo mushyikirano nta banyamahanga bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bari bawutumiwemo ku mpamvu zitazwi.

Muri uyu mushyikirano nibwo abayobozi b’uturere basinyanye bwa mbere imihigo na Perezida wa Repubulika, igikorwa cyahise kigumaho kuva icyo gihe.

2007: Abanyarwanda baba mu mahanga bawitabiriye ku nshuro ya mbere

Ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku matariki ya 27-28 Ukuboza 2007.

Abanyarwanda mu bice bitandukanye bitabira Umushyikirano.
Abanyarwanda mu bice bitandukanye bitabira Umushyikirano.

Uyu mushyikirano wavugiwemo ibibazo bikomeye byari mu burezi nk’ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzaga ubuhuha mu mashuri menshi no guhezwa mu gihirahiro ku banyeshuri bigaga muri kaminuza yitwaga UNILAK (ubu yabaye ishuri rikuru rya INILAK).

Uwari minisitiri w’Uburezi icyo gihe, Dr. Jeanne d’Arc Mujyawamariya, ntiyawubonetsemo bivugwa ko yarwaye, ariko abitabiriye uwo mushyikirano bibuka ko mu nama havugiwemo amakuru ko uwo muminisitiri yanze kwitabira kuko yari azi ibibazo bikomeye byamurebaga atari yiteguye gusubiza.

Joseph Murekeraho wari umunyamabanga wa Leta wari uhagarariye ministeri y’uburezi yahagiriye akazi gakomeye ko gusobanura byinshi bitumvikanye neza.

Uwo mushyikirano wasabye ko ikibazo cya INILAK cyacyemurwa mu maguru mashya. Ubu cyaracyemutse, abahize babasha guhabwa impamyabumenyi zabo kandi bava mu gihirahiro.

Uwo mushyikirano kandi wasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gufata iya mbere mu gukurikirana no kugaragaza abahunze bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2008: Igitekerezo cyo kugira u Rwanda igihangange muri Afurika…

Muri iyi nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku matariki ya 18-19 Ukuboza nibwo havutse igitekerezo bwa mbere cyo gushyiraho ikigega Abanyarwanda bashyiramo imisanzu yakoreshwa muri gahunda z’iterambere izafasha igihugu kwigobotora inkunga z’amahanga.

Ubu icyo kigega cyashyizweho, cyitwa Agaciro Development Fund. Kimaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 20 (Rwf 20, 357,275,295).

Umwe mu bitabiriye Inama y'Umushyikirano atanga igitekerezo.
Umwe mu bitabiriye Inama y’Umushyikirano atanga igitekerezo.

Muri uyu mushyikirano, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yikomye cyane Umuryango w’Abibumbye ku cyegeranyo wari uherutse gutangaza ushinja u Rwanda gushyigikira Jenerali Laurent Nkunda n’umutwe wa CNDP warwanyaga leta ya Kongo.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe kwakurikiyeho Jenerali Nkunda yaje gutabwa muri yombi, na n’ubu aracyafungiye ahantu hatazwi mu Rwanda.

Uyu mushyikirano kandi wemerejwemo ko amashuri yo mu Rwanda atangira kwigisha amasomo yose mu rurimi rw’icyongereza kandi ubu niko bikorwa mu Rwanda hose.

Uwari Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yatangarije muri iyo nama ko hari abayobozi benshi bakoreshaga nabi ubushobozi bahawe mu kazi, avugira mu nama ko atari bubatangaze mu mazina ariko ngo bamenye ko aho bari bose yarimo abareba akabamenya!

2009: Inka imwe kuri buri mukene yabaye iya buri muyobozi

Inama y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya karindwi ku matariki ya 10 na 11 Ukuboza 2009 yibukirwamo cyane kuba yarikomye abari abayobozi bari barikubiye inka zari zigenewe abakene ngo zibafashe kuzahura imibereho yabo.

Izi nka zari muri gahunda Abanyarwanda bazi nka “Gir’Inka Munyarwnda” igamije gufasha abakene kubona inka ibafasha kwivana mu bukene ibaha ifumbire n’amata byose bifasha abayihawe kwivana mu bukene.

Inama y’Umushyikirano iba, bavuzwe cyane ko abayobozi bamwe bari barabanje kwitera uburezi bakigabangabanya izo nka, izindi zigahabwa bene wabo batari abakene.

Inzengo z'umutekano nazo zitabira Umushyikirano.
Inzengo z’umutekano nazo zitabira Umushyikirano.

Umukuru w’igihugu yasabye ko mu kwezi kumwe haba hamenyekanye abakoze ayo makosa kandi bakabishyikiriza Perezida wa Repubulika ubwe. Benshi mu bari bahawe inka icyo gihe barazambuwe zihabwa abavugwaga ko ari abakene kurushaho.

Ikindi kidasanzwe ni uko ku nshuro ya mbere ababishaka bose babashije gukurikirana Umushyikirano kuri interineti na radiyo na televiziyo by’u Rwanda igihe wabaga kandi ababishaka babazaga ibibazo byabo ku murongo wa telefoni, abandi bakohereza ubutumwa bwatangazwaga uko bwakabaye mu nama y’umushyikirano ku kabonabose.

Muri iyo nama havuzwe bwa mbere mu ruhame ku bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje mu Rwanda. Hagaragaye ko amategeko y’u Rwanda ntacyo abivugaho, bityo bikaba bitari gufatwa nk’ikosa cyangwa icyaha.

Hashimangiwe kandi ko abavugaga ko mu Rwanda nta rubuga rwa politiki no gutanga ibitekerezo ruhaba bari abashaka gusebya u Rwanda kuko imbaga y’Abanyarwanda babishaka bashoboraga kuvuga icyo batekereza mu nama nk’iyo y’Umushyikirano ntawe ubakomye imbere.

Iyo nama yanasabye minisiteri y’Ubutabera n’iy’ububanyi n’amahanga gutegura uburyo bwo gushishikariza ibihugu by’amahanga kugaragaza uruhare rwabyo mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside, bakabohereza mu Rwanda cyangwa bakababuranishiriza iwabo ariko abakekwa ntibakomeze kwidegembya.

2010: Abasaga ibihumbi 100 bashoboye gukurikirana Inama y’Umushyikirano

Agashya ka mbere kabaye ko abantu basaga ibihumbi ijana babashije gukurikirana ku mbuga zinyuranye za interineti imirimo y’Inama y’igihuguu y’Umushyikirano yabaga ku matariki ya 20 na 21 Ukuboza 2010.

Imirimo y’iyi nama yose yagaragaraga neza ku mbuga nka http://www.umushyikirano.gov.rw/ na www.orinfor.gov.rw aho abantu basaga ibihumbi 70 bayikurikiranye ku munsi wa mbere wayo naho ku munsi wa kabiri bakaba ibihumbi bisaga ijana.

Uyu mushyikirano wafatiwemo ingamba zo kongera amasomo y’ikinyarwanda yigishwa mu mashuri.

2011: Abanyarwanda basabwe kwivugira ubwabo ibyiza babayemo

Muri iyi nama yabaye ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2011 hasabwe cyane ko Abanyarwanda mu byiciro byose bagira uruhare rugaragara mu gutangaza mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose ibyiza bibera mu Rwanda.

Abanyarwanda kandi basabwe kwishakira ibisubizo hakoreshejwe uburyo bw’umwimerere kuko ari bwo bugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu (home grown solutions).

Hasabwe kunoza imitangire myiza ya serivisi mu nzego zose no kunoza inzira ikurikizwa mu kwimura abantu kubera inyungu rusange n’uburyo ingurane zitangwa.

Havuzwe nanone ba rwiyemezamirimo baha Leta serivisi zinyuranye ariko bagatinda kwishyurwa, hemezwa gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butuma byihuta kurushaho ku buryo mu byumweru bibiri buri wese azajya aba yishyuwe.

Abayobozi bakuru mu nama y'igihugu y'Umushyikirano.
Abayobozi bakuru mu nama y’igihugu y’Umushyikirano.

Hemejwe kandi ko hanozwa uburyo bwo gutanga akazi kakajya gatangwa mu mucyo kandi hakaba amagenzura ko akazi kose katanzwe mu mucyo hanyuma n’ababyeyi bagashishikarizwa kujya bitegura kurihira abana babo amashuri makuru na za kaminuza.

2012: Guharanira kwigira no kwihesha Agaciro

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya cumi yateranye ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza, yitabirwa n’abantu basaga 1000 ivugirwamo gahunda zikomeye zigamije guharanira kwigira no kwihesha Agaciro ku Banyarwanda.

Minisiteri y’ibikorwaremezo na EWSA ishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi basabwe kuvugurura uburyo itangwa ry’amafaranga y’ubukode atangwa kuri cash power ryashingira ku byiciro by’ubushobozi bw’abafatabuguzi, ariko baza kwemeza ko ayo mafaranga 500 y’u Rwanda yitwaga ay’ubukode avanwaho burundu kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2013, iminsi itanu mbere y’uko haba indi nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 11.

Minisiteri y’ibikorwaremezo na EWSA basabwe kandi ko mu gutanga amashanyarazi bajya babanza kuyaha abaturage bari hafi y’ahubatse ingomero ziyatanga kandi batuye mu midugudu.

Perezida Kagame (hagati), Perezida wa Sena (ibumoso) na Perezida w'umutwe w'abadepite mu nama y'Umushyikirano 2012.
Perezida Kagame (hagati), Perezida wa Sena (ibumoso) na Perezida w’umutwe w’abadepite mu nama y’Umushyikirano 2012.

Hasabwe kwihutisha kwishyura ingurane z’imitungo y’abaturage yangizwa mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo, cyane cyane iyangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

Hasabwe gushyiraho gahunda yihutisha itangwa ry’inguzanyo ku barimu babyifuza bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013, kwishyura ibirarane by’abubatse amashuri ya 9 YBE na 12 YBE mu gihe cya vuba kandi ba nyirubwite bakabimenyeshwa.

Ikindi cyasabwe ni ukongera gusuzuma neza ibyiciro by’Ubwisungane mu kwivuza buri muturage agashyirwa mu cyiciro akwiranye nacyo, no kunoza uburyo bw’imikoranire n’abatubuzi b’imbuto no kugenzura niba abaturage batanze imbuto bakishyurirwa igihe nta mananiza.

Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegereye abaturage zasabwe guhagarika burundu umuco mubi wo gufatirana abaturage bakwa imisanzu myinshi igihe bagiye gusaba serivisi runaka mu nzego za Leta ndetse hagategurwa uburyo buboneye Abanyarwanda bakorera mu bihugu by’amahanga bazajya bakoresha igihe bifuza kohereza imisanzu yabo y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

ako kanama k’abadepite PAC nigate muri yombi abo bayobozi bamunga igihugu. murakoze

lee yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

mwiriwe batware twasabaga ko bavugurura ikibazo cya brucce kko bidukomereye

eric yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

abanyarwanda bose duhanze amaso ku #umushyikirano2013, turizera ko hazavamo imyanzuro izagirira akamaro abanyarwanda ndetse ningamba gukomeza gahunda y’iterambere na NDI UMUNYARWANDA dukunda cyane

gahizi yanditse ku itariki ya: 5-12-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.