INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Uburengerazuba: Ibikorwa remezo ni kimwe mu byo bifuza ku Mushyikirano

Yanditswe ku itariki ya: 17-12-2014 - Saa: 21:01'
Ibitekerezo ( 1 )

Muri iki gice cya nyuma ku byo Abanyarwanda bifuza ko byaganirwaho mu nama y’umushyikirano, turabagezaho ibyifuzo byaturutse mu Ntara y’uburengerazuba.

Nkusi Jerome ni umuturage wo mu Karere ka Rusizi:

“Muri iyi nama y’umushyikirano bagombye kwiga no ku karengane bamwe mu bayobozi bakuru bakorera abaturage bakabambura ibyabo bitwaje inzego bakoramo. Nk’ubu maze imyaka igera kuri 16 mburana n’umuminisitiri ntashobora kuvuga kubera umutekano wanjye. Yanyambuye ubutaka bwanjye afatanyije na se umubyara ariko kuva icyo gihe kugeza na n’ubu nabuze uwandenganura”.

Mukeshimana Ancila yahoze ari umwarimukazi i Rusizi:

“Bari bakwiye kuganira ku kibazo cy’abarimu bari barize amashuri ane n’atanu yisumbuye (D4 na D5) basezerewe mu kazi ubwo Mutsindashyaka yari Ministiri w’uburezi bakaba batarabariwe uko bigomba mu gihe cyo guherekezwa kuko babaze bagendeye ku mushahara bakiraga mu ntoki (salaire net) aho kugendera ku mushahara mbumbe (salaire brute) nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Gaspard Gasasira ni Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu Karere ka Rusizi:

“Muri iyi nama bagombye kuganira ku kibazo cy’abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko abandujwe Virusi itera SIDA bakaba bagenerwa ifunguro ry’umwihariko kuko barimo kugenda bapfa uruhongohongo kubera imibereho mibi”.

Kanyamibwa Claude ni umumotari mu karere ka Rutsiro:

“Bakwiye kwiga uburyo rwose baduha imihanda myiza bityo moto zacu ntizangirike ikindi kandi bazige ukuntu ibyaro byinshi byakwegerezwa amashanyarazi kuko nk’ubu aho ntuye biragorana kwiyogoshesha. Ikindi mbona giteye inkeke ni uburyo hari abantu bagihekwa mu ngobyi gakondo babajyana kwa muganga tukaba twifuza amavuriro atwegereye”.

Kanyoni Melane afite igaraje mu Karere ka Rutsiro:

“Njyewe ndumva iyi nama yazakwiga ku igabanwa ry’imisoro kuko imisoro itubangamira cyane mu kazi kacu ibindi byo ni ibisanzwe Leta igerageza kubikora”.

Nizeyimana Yohani acuruza iduka mu karere ka Rutsiro:

“Mbona ikibazo cy’imisoro gikwiye kwitabwaho muri izi nama z’umushyikirano kuko nkatwe abacuruzi biratubangamira nk’ubu aho banavaniye isoko aha dukorera bakarijyana kure yacu twabuze abakiriya kandi turasora. Ikindi nifuza ko cyazagarukwaho ni ukureba uburyo urubyiruko rwakoroherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse”.

Harelimana Blaize, ni umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rubavu:

“Abenshi mu bangiza gahunda ziba zafashwe mu guteza imbere abaturage ntibahanwa n’amategeko uko bikwiye ngo bibere abandi urugero ahubwo umuntu akora ikosa yagezwa kuri polisi nyuma y’iminsi ibiri ukabona bamurekuye aho guhanwa by’intangarugero”.

Sangano Innocent ni umuturage mu Karere ka Rubavu:

“Njye nasaba ko haganirwa ku mibanire y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kwita ku mutekano w’abasohoka mu bindi bihugu. Urugero natanga ni nk’ikibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa bagiye Goma bakaburirwa irengero. Leta igomba kureba uburyo umutekano wabo witabwaho”.

Ishimwe Solange akora akazi ko gufotora no kwandika kuri mudasobwa mu Karere ka Rubavu:

“Kugira ngo abihangira imirimo biyongere n’akazi karusheho kuboneka iyi nama y’umushyikirano bagombye kwigiramo uko Leta yagabanya imisoro yaka kuko ibyo yatakaza yabyungukira ku bwinshi bw’abahanga imirimo. Mbese ntidusaba ko imisoro ikurwaho ariko dusanga ikwiye kugabanywa kuko bigoye gutangira kwikorera n’imisoro iri hanze aha”.

Ntamuhanga Théogene atuye mu Karere ka Nyamasheke:

“Ibindi mbona bikwiye kwibandwaho ni amashanyarazi kuko mbona akiri make hakaba hari aho ataragera ndetse hakanarebwa uko hakorwa ikiraro cya Kamiranzovu gihuza umudugudu wa Kirehe n’uwa Nyamayaga kuko uyu mugezi ari munini kandi wuzura kenshi. Ibi byatuma iterambere rikomeza no kugera ku baturage bo mu cyaro”.

Nyiransengimana Philomene atuye mu karere ka Nyamasheke:

“Nifuza mu mushyikirano bazibuka ko mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe habayeho kubogama kw’abaturage, bikwiye gusubirwamo vuba bigakorwa mu mucyo kandi ku buryo bubereye buri wese bijyanye n’ubushobozi bwe”.

Munyantwari Mustapha ni umucuruzi mu Karere ka Ngororero:

“Abayobozi muri iyi nama y’umushyikirano bakwiye kwiga no gufatira ingamba akajagari kagaragara mu guha buruse abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Ntibyumvikana ukuntu muri iriya minisiteri hahoramo amahinduka n’akajagari mu gutanga buruse. Nkubu bavuga ko ngo bibeshye bakaba bagiye kubisubiramo, ndetse abanyeshuri bamwe nta cyizere cyo kwiga bakigira”.

Nshimyishyaka Muhamedi ni umucuruzi mu Karere ka Ngororero:

“Njyewe mbabazwa n’amakosa akorwa mu gutanga amasoko no kubaka inyubako za Leta, ku buryo bitera igihombo. Nko muri Ngororero ibiraro n’amateme ntibiramba bihita bisenyuka bakimara kubyubaka. Nawe ndebera ibiraro ku migezi nka Satinskyi n’iyindi. Ibyubatswe byatangiye gusenyuka aka kanya bitanamaze imyaka ibiri.

Ndebera inyubako ya RDB yasanwe nyuma y’imyaka itageze kuri ine, reba inyubako z’imirenge, imihanda n’ibindi. Barabisondeka rwose kuburyo bukabije, kandi byose bipfira mu gutanga amasoko ya Leta no kugenzura ishyirwa mu bikorwa (Surveillance) ryayo”.

Nyiransengiyumva Agnes atuye mu Karere ka Ngororero:

“Kubera uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, hari abagabo bata ingo zabo bitwaje guhunga abagore babo ngo batarwana nyamara atariko bikwiye kugenda. Iki na cyo byaba byiza iyi nama y’umushyikirano ikizeho”.

Sabato Jeanne akorera ikigo cy’ubwishingizi mu Karere ka Karongi:

“Njyewe numva iyi nama yatekereza ku kongera ibikorwaremezo kugira ngo urubyiruko rushobore kubona akazi. Ikindi nka bino by’uburezi bw’imyaka icyenda bashyizeho ibintu byo kurira ku ishuri, bakwiye kureba niba abana batuye bugufi y’amashuri batazajya bajya kurira mu rugo kuko hari abana benshi babuze amafaranga bibangamira imyigire yabo”.

Uwamahoro Marie Chantal atuye mu Karere ka Karongi:

“Muri iyi nama y’umushyikirano bagombye kwiga ku buryo bwo gutanga amazi n’amashanyarazi kuko ubona ari ikibazo. Bareba uburyo badutuza ku midugudu tukareka gutura dutatanye ubanza ari byo wenda byaba bituma ayo mazi, amashanyarazi n’amashuri batabitugezaho.

Mu bindi mbona bitagenda neza ni iby’ubuvuzi, mu by’ukuri uba waratanze mitiweli ukajya kwivuza ariko iyo ugeze ku bitaro bya hano hepfo ku Kibuye hano ku bitaro bikuru twivurizaho kukwakira biba ari ingorane ku buryo ushobora no kuhagwa utabanjye kwirwanaho ngo utabaze”.

Ufitinema Jean Aristide ni umunyeshuri mu Karere ka Karongi:

“Amashanyarazi n’amazi usanga bitari byagera ku bantu neza. Usanga amazi abaturarwanda batari bayabona uko bikwiye usanga n’abayafite na bo akenshi usanga yagiye bigatuma bamwe bakoresha amazi atari meza bagakuramo n’indwara zitandukanye.

Ikindi kibazo umuntu yavugaho ni icy’abantu barangiza kwiga ntibabone akazi, bari bakwiye kureba ukuntu bashakirwa akazi cyangwa ubundi buryo bwo kubona icyo bakora kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere ry’igihu”.

Niyongenera Lea ni umwe mu bikorera mu Karere ka Nyabihu:

“Mbona kimwe mu byo bagakwiye kuganiraho mu nama ari uburyo bwo kurushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rw’iterambere.
Ikindi bakwigaho ni ugushaka umuti wo guca ihohoterwa rikorerwa mu ngo ku bagabo n’abagore kuko bamwe mu bagabo bakunda guhohotera abagore tutirengagije ko hari n’abagore bahohotera abagabo babo”.

Ndayisaba Félix ni umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyabihu:

“Hari umubare munini w’urubyiruko ruri mu myaka yo gukora cyangwa se rurangiza amashuri ariko ntibahite babona akazi. Hakwiye kuganirwa ku buryo bwo kubafasha kwihangira imirimo bityo bakabona ibyo bakora bagatera imbere bakabasha kwibeshaho badateze amaboko Leta bikabafasha kwihesha agaciro bashingiye ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo”.

Kayisire Anastase ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu:

“Mu nama y’umushyikirano hakwigwa uburyo mu karere ka Nyabihu hakongerwa ibiganiro byinshi by’ubumwe n’ubwiyunge byafasha Abanyarwanda”.

Icyegeranyo cyateguwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Uburengerazuba

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

Umutekano ni inshingano itajegajega kuri buri Munyarwanda-Kagame

Mu Burasirazuba nabo bafite ibyo bifuza ku Mushyikirano

Ibyifuzo ku Mushyikirano: Intara y’Amajyaruguru

Amajyepfo: Bafite byinshi bifuza ku Mushyikirano

Ibitekerezo

BRAVO BRAVO. MUKOMERZAHO KWEGERA ABATURAGE

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 17-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.