Kigali Today ikomeje kubagezaho ibyo abaturage hirya no hino mu gihugu bifuza ko byaganirwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba tariki 18-19/12/2014. Muri iyi nkuru turabagezaho ibyifuze by’abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba.
Muvunyi Alphonse ashinzwe umutekano muri Koperative z’amagare mu mujyi wa Rwamagana:
“Muri iyi nama, numva baganira ku kibazo cy’impunzi zikiri hanze. Kwitwa impunzi birababaje kandi igihugu gifite umutekano. Umunyarwanda wese ararya akaryama, nta muntu ufite ikibazo cy’umutekano mubi. Ni ibyo mbese bakwigaho”.
Nshizirungu Laurent akora ubucuruzi buciriritse mu karere ka Rwamagana:
“Ikintu numva cyaganirwaho ni ibintu birebana n’imisoro, bakareba uburyo bakorohereza abantu kugira ngo nk’abantu bakora ubucuruzi buciriritse babashe gutera imbere. Bakorohereza nk’abantu bari mu bucuruzi buciriritse, tukishyura umusoro ku nyungu ariko ibya TVA bikajyana n’ubushobozi bw’abantu bafite”.
Mariette akorera umuryango utegamiye kuri Leta i Rwamagana:
« Nsanga inama y’umushyikirano ikwiriye kuganira ku ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri, ugasanga bamwe muri rwo bishora mu biyobyabwenge”.
Mutoni Theopiste acuruza amakarita ya telefone mu karere ka Kayonza:
Arasaba ko mu nama y’umushyikirano hakwigwa uburyo mu mwaka utaha wa 2015 hategurwa imishinga myinshi yafasha urubyiruko kuva mu bushomeri. Avuga ko hari imishinga igenda itegurwa ariko ngo ntiragera ku rubyiruko rwose, kandi ngo n’ikibazo cy’ingwate kiracyari ikibazo kuri bamwe kuko n’ubwo hari ikigega cya BDF bivugwa ko gitanga ingwate ubusanzwe serivisi zacyo zitagera kuri bose mu buryo bungana.
Ntezirizaza Janvier, umuturage mu karere ka Kayonza:
Asaba ko mu nama y’igihugu y’umushyikirano hazigwa uburyo abantu bafunguwe na bo bajya bagezwaho gahunda zose z’iterambere kimwe n’abandi baturage, kuko usanga basigara hasi bonyine kandi abandi barimo gutera imbere bikaba byatuma basubira mu byaha byatumye bafungwa.
Mwiseneza Jean Claude ayobora ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza:
Avuga ko Inama y’igihugu y’umushyikirano yakwiga mu buryo bwimbitse uburyo bwo guhindura imyumvire y’urubyiruko, rukumva ko rugomba kubaho neza ari uko rwabikoreye bitewe n’uko hari abumva babaho neza batarushye.
Habanabakize Thomas ni umuhinzi mu karere ka Ngoma:
Yifuza ko inama y’umushyikirano yareba ikibazo cy’ubuhinzi, by’umwihariko ku kureba uburyo abahinzi bajya babona ubwishingizi bw’ibihingwa byabo kuko bakoresha amafaranga ya banki kandi hakaba hashobora kuba ikibazo cy’izuba kwishyura bigateza ikibazo.
Hishamunda Adrien ni Umurezi mu karere ka Ngoma:
Avuga ko inama y’umushyikirano yaziga ku buryo hakemurwa ikibazo cy’imirire ku banyeshuri biga muri 9YBE na 12 YBE, kuko kirimo gutuma abana benshi bata amashuri bavuga ko babiterwa n’ubukene kandi ko batabasha kubona abandi barya bo bakizirika umukanda bashonje.
Mukadusabe Marie Claire akora ubucuruzi buciriritse mu karere ka Ngoma:
Abona inama y’umushyikirano yakemura ikibazo cy’abagore bo mu byaro batabona inguzanyo mu mabanki kubera kubura ingwate. Ngo n’ikigega cya BDF nacyo ntacyo bazi, nta n’icyo basobanukiwe. Yagize ati «Twebwe abadamu bo mu cyaro dufite ubushake bwo kwiteza imbere ariko ikibazo ni ukubona inguzanyo».
Kanyandekwe Thomas, umuturage mu karere ka Bugesera:
Arasaba ko mu nama y’umushyikirano, baganira ku guteza imbere ubuhinzi maze abaturage bagafashwa kugira ubuhinzi bwabo umwuga ndetse bikajyana n’ubworozi kuko bitunze benshi. Bagomba no gukangurira ibigo by’ubwishingizi bikegera abahinzi bigakorana na bo bafata ubwishingizi bw’imyaka baba bahinze ndetse n’amatungo boroye.
Mukamurenzi Beatrice ni umuturage mu karere ka Bugesera:
“Ndasaba ko baganira ku kijyanye no gushakira abaturage amazi meza kuko abaturage ba hano mu Bugesera, dufite ibibazo by’amazi kandi dufite ibishanga, inzuzi n’imigezi myinshi. Bagakwiye kureba uburyo aya mazi bayaduha maze tukirinda indwara nyinshi dukunze kurwara zirimo inzoka kuko tunywa amazi mabi.
Ikindi bagakwiye kureba uburyo bakongerera ingufu ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi maze hagakemurwa ibura ryayo rya hato na hato kuko bindindiza imikorere ya bamwe nk’abafite ama-salon ndetse na za atelier zisudira n’izibaza kuko bibicira akazi.”
Karekezi Samuel, Umumotari mu mujyi wa Nyamata:
“Njye nsanga bari bakwiye kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko itari yacengera mu Banyarwanda. Hari benshi bakireba mu ndorerwamo y’amoko bigatuma iyi gahunda ikomwa imbere, ntishyirwe mu bikorwa kuko hari n’abayumva bakayiharira abayobozi kandi ikwiye kuba iy’abantu bose”.
Mukamazimpaka Devotha utuye mu karere ka Kirehe:
“Icyo nifuza, uyu muhanda Ngoma-Rusumo hashize umwaka urenga bawubaruye batubwira ko ugiye kongerwa ngo uzacamo gariyamoshi, bazana abantu bo kutubarurira imitungo baduhagarikira gukora ibindi bikorwa abasanaga inzu barahagarara none zikomeje kwangirika bikomeye, birateza n’umwanda. Ubu icyifuzo cyanjye ni uko babikora vuba tukava mu gihirahiro byadufasha”.
Mihigo Pierre ucururiza muri Centre ya Nyakarambi i Kirehe:
“Njyanama iragenda ikicara igafata ibyemezo bizamura imisoro ugasanga abaturage turarengana, nawe reba ibintu nshuruza uko bingana ariko nkubwiye imisoro ntanga usanga ntacyo nasagura ahubwo ari amadeni gusa. Niba bagiye kuzamura imisoro nibatumire abayitanga batugishe inama umuntu atange imisoro ijyanye n’uko areshya”.
Habibu Saïdi ni umusore udafite akazi wo mu karere ka Kirehe:
“Muri iki gihe, icyo wakora cyose, imisoro iraguhagarika. None se ucuruza ibintu by’amafaranga ibihumbi 50 bakaguca imisoro y’ibihumbi 30 hagakubitiraho n’amafaranga 4000 baduca y’isuku itanakorwa ari natwe tuyikorera n’andi mafaranga tutamenya iyo ajya, wamara amezi abiri inzu ugafunga, ubwo wavuga ko uriho? Numva ari cyo kibazo nabaza kandi ibyo byambayeho ubu ntacyo nkora kandi mfite ubushobozi.”
Sebasore Fidèle, umusaza w’imyaka 82 utuye mu karere ka Kirehe:
“Abageze mu za bukuru muri Kirehe dufashwe nabi ni ikibazo duhuriyeho turi nka 50, hari umushinga wa VUP waje uratubarura twe abageze mu zabukuru batangira kuduha amafaranga yo kudufasha bigeze nyuma baraduhagarika barayatwima burundu ubu tumerewe nabi kandi amakuru atugeraho tubwirwa ko ayo mafaranga asohoka bakayirira».
Hakizayezu Bersheba adoda inkweto mu ruhu i Nyagatare:
Yifuza ko muri iyi nama hakwiye kwigwa ku kongera amashuri yigisha ubukorikori. Ibi abishingira ku kuba aya mashuri agaragara hake mu gihugu nyamara we abona ari yo yagira uruhare mu guha urubyiruko rwinshi akazi. Ngo iyo umuntu yize umwuga yigirira n’icyizere cy’ubuzima.
Nkuranga John Bosco ushinzwe Transport muri Excel Tours i Nyagatare:
Avuga ko nk’abakora umurimo wo gutwara abantu bagifite imbogamizi zijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda. Kuri we yifuza ko mu bikwiye kuganirwaho, hadakwiye kuburamo ikibazo cy’ibyapa byo ku mihanda bidahari.
Aha atanga urugero ku mihanda Nyagatare-Ryabega aho ugenda ibirometero bisaga 10 nta cyapa kikwemerera guhagarara. Ni kimwe nk’umuhanda Ryabega-Kagitumba urimo ibyapa bike cyane ugereranije n’ibikwiye kuba birimo.
Mwizerwa Sam ni umucuruzi mu karere ka Nyagatare:
Yifuza ko muri iyi nama y’umushyikirano, hazigwa uburyo ibigo bya Leta bifasha abacuruzi bato byabegera kuko uretse kubyumva ku maradiyo batajya babona abakozi babyo. Ikindi yifuza ko urubyiruko rukwiye kwigishwa uburyo rwakwihangira imirimo byashoboka hakajyaho n’ikigo cyabishingira mu bigo by’imari cyane ko nta ngwate ruba rufite.
Byakusanyijwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Uburasirazuba