Inama y’igihugu y’umushyikirano ni igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda mu nzego zitandukanye iyoborwa n’umukuru w’igihugu bakaganira ku ngingo zikomeye mu buzima bw’igihugu mu rwego rwo gushaka icyateza imbere Abanyarwanda.
Uyu mwaka Umushyikirano uzaba tariki 18-19/12/2014, Kigali Today ikaba yabajije abatuye umujyi wa Kigali ibintu bibaraje ishinga bifuza ko bwazaganirwaho mu nama y’umushyikirano.
Umutoni Brenda ni umunyamakuru, atuye mu Karere ka Nyarugenge:
“Bakwiye kwiga uburyo bwo kwigisha no Gukundisha Abanyarwanda ibyabo mbere yo kubyigisha abanyamahanga’’.
Urugero: Twakoze ibarura ry’abantu bazi igikorwa cyo kwita izina ingagi n’akamaro kacyo mu mujyi wa Kigali dusanga batageze kuri 5% kandi icyo gikorwa cyarasakaye cyane mu banyamahanga, akaba ari nabo bacyitabira cyane kurusha Abanyarwanda.
Hakizimana Badrou ni umushoferi, atuye mu karere ka Nyarugenge:
“Bakwiye kwiga ku buryo bakemura burundu ikibazo cy’imiturire y’abafite ubushobozi buke mu mujyi kuko bibagora kubona amacumbi bikanabahenda cyane, ubundi bakanita ku buryo bwo kugeza imihanda mu byaro kuko nta terambere ryagera mu cyaro kitagira imihanda”.
Bizumuremyi Emmanuel acuruza amakarita ya telefone, utuye mu Karere ka Nyarugenge:
“Ndumva bakwita cyane ku guhangana n’imfu za hato na hato ziri gufata indi ntera, hakaba hashyirwaho ibihano bikarishye ku bicana, byaba na ngombwa hagasubizwaho igihano cyo gupfa, kugirango ubwo bugome bucike burundu”.
Mugisha Paul yikorera ku giti cye, atuye mu karere ka kicukiro:
“Ndabona hakwiye kwiga ku buryo burambye bwo kunoza ibijyanye n’ireme ry’uburezi rikomeje gukemangwa cyane na benshi, ndetse n’ikibazo cy’ubushomeri gihangayikishije cyane urubyiruko muri iyi minsi”.
Ganziteka Didier atuye mu Karere ka Kicukiro:
“Bakwiga ku buryo ubwisungane mu buvuzi bwa Mutuelle bwahabwa agaciro nk’akubundi bwisungane, kuburyo umurwayi ubufite yazajya ahabwa serivise zingana n’iz’abandi akanitabira ibitaro byose nk’iby’abandi bitabira , Mutuelle ikareka kwitwa iya rubanda rugufi”.
Gahizi JMV yikorera ku giti cye, atuye mu Karere ka Gasabo:
“Ndabona bakwiga ku buryo hashyirwaho imisoro idahangayikishije abaturage, iborohera kuyishyura bakagira icyo basigarana, kuko ikibazo cy’imisoro ihanitse gihangayikishije abaturage, kikanaba ariyo nyirabayazana y’abayinyereza ari benshi hamwe n’abagana mu nzira za forode”.
Ndarwubatse Olivier, atuye mu Karere ka Gasabo:
“Muri iyi nama ya 12 y’umushyikirano, bakwiga cyane cyane uburyo bakongerera amahugurwa, ububasha ndetse n’ubushobozi inzego z’ibanze, kugirango zijye zikemura ibibazo by’abaturage mbere y’uko Perezida wa Repubulika agera aho hantu. Kuko usanga akenshi ahantu henshi Perezida wa Repubulika asuye, ahava akemuye ibibazo byinshi byakagombye kuba byarakemuwe n’nzego z’ibanze”.
Nkoranyabahizi Noel, umutoza wa Karate, atuye mu karere ka Gasabo:
“Nk’umuntu ukunda siporo, urajwe ishinga n’iterambere ryayo muri rusange, muri iyi nama ya 12 y’umushyikirano ndumva nasaba ko bakwiga cyane cyane ikijyanye no gushakisha abana bato bafite impano zitandukanye mu mikino mu turere dutandukanye tw’igihugu, ntibibande mu mujyi gusa nk’uko bikorwa ubu, banashingiye kandi ku miterere y’utwo turere”.
Komezingufu ni umukozi wo mu rugo, atuye mu Karere ka Nyarugenge:
“Mpora numva kuri Radiyo ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina, nkanumva n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndumva rero muri iyi nama ya 12 y’umushyikirano, bakwiga ku buryo byaranduranwa n’imizi”.
Dushimimana Jean Paul ni umunyeshuri, atuye muri Kicukiro:
“Iterambere ry’igihugu rigaragara cyane mu Mijyi, ariko mu byaro haracyagaragara ubwigunge kubera iterambere ritarahagera, muri iyi nama ya 12 y’umushyikirano ndumva bakwiga uburyo bageza umuriro n’amazi mu byaro”.
Rurangayire Christian ni umunyeshuri muri ULK, atuye mu Karere ka kicukiro:
“Muri iyi nama ya 12 y’umushyikirano ndumva bakwiga uburyo bukemura burundu imitangire ya buruse mu banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye, ndetse n’uburyo bageza ku banyeshuri amafaranga abafasha kubaho muri kaminuza, aho akunze kubageraho atinze bikabateranya n’ababacumbikira ndetse n’ababagaburia’’.
Ngabiwe Yvan yikorera ku giti cye, atuye mu karere ka kicukiro:
“Hakwiye kwigwa uburyo bwo kunoza imitangire ya serivice mu nzego za Leta, cyane cyane mu turere n’imirenge, aho bugikemangwa cyane bukaninubirwa kubera imitindire”.