INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Ibyifuzo ku Mushyikirano: Intara y’Amajyaruguru

Yanditswe ku itariki ya: 16-12-2014 - Saa: 17:47'
Ibitekerezo ( 5 )

Abanyarwanda bakomeje gutangaza byinshi bifuza ku nama y’umushyikirano iteganyijwe tariki 18-19/12/2014. Muri iki gice turabagezaho ibyifuzo by’abatuye Intara y’Amajyaruguru.

Benama Theophile yita ku bafite ubumuga, atuye Musanze:

“Icyo numva by’umwihariko cyazigirwa mu nama y’umushyikirano nagendera ku bafite ubumuga, abantu barimo kwiteza imbere, imirimo iratangwa ariko ku bafite ubumuga haracyarimo imbogamizi, kugirira icyizere abafite ubumuga biracyari hasi”.

Amani Aimable yiga ubukerarugendo n’amahoteli, atuye mu Karere ka Musanze:

Avuga ko guhanga akazi uyu munsi bitoroha kubera ubumenyi buke n’ubushobozi bw’amafaranga, asaba ko boroherezwa kubona inguzanyo. “Bakatwohereza kubona inguzanyo byaba ngombwa bakanadufasha. Nubwo hari BDF usanga bifata inzira ndende rimwe na rimwe ugacika intege”.

Vedaste Ndizihiwe yikorera ku giti cye, mu Karere ka Gakenke:

“Icyo bakwibandaho cyane ni ibintu by’iterambere cyane cyane ko usanga hari uduce tumwe na tumwe iterambere rigeramo buhoro ahandi ugasanga ari cyane, nko mu duce dutuyemo urabona ko ari ahantu hakiri inyuma cyane mu iterambere nko mu buryo bw’umuriro w’amashanyarazi, umuhanda, amazi, turacyari inyuma cyane ugereranyije n’utundi turere”.

Mukansenga Angelique yiga mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Gicumbi:

Yifuza ko iyo nama yagaruka ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye bagatekereza uburyo bwo kuborohereza kwihangira imirimo no kubonamo inguzanyo bitagombye ingwate, ahubwo bakavugana uburyo bakwishyura banki.

Izabayo Remy ni umumotari, mu Karere ka Burera:

Asaba ko hakwigwa uburyo bunoze bwo gutanga “Authorization” (uruhushya rwemerera ikinyabiziga gukorera mu muhanda) ku bamotari : “Hari igihe umuntu atuma “authorization”, wamara gutanga amafaranga bikamara wenda nk’amezi atanu cyangwa se atandatu gutyo. Kandi noneho iyo ugeze mu muhanda, ugahura n’umupolisi arakwandikira ndetse wanamwereka na gitansi akaba atayemera kuko ntabwo ari “authorization” nyine.

Tito Niyibigira akorera Koperative y’Abahinzi-Borozi mu Gakenke:

“Jyewe numva bakwita cyane cyane ku kuvugurura ubuhinzi, kubera ko Abanyarwanda benshi ubuhinzi ni bwo bubatunze, ariko mu kuvugurura ubuhinzi bakita cyane ku bintu bijyanye no kubona imbuto, kuko hari igihe haboneka ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ugasanga abantu barikubira imbuto zo guhinga, noneho ugasanga no mu gihe cy’ihinga ry’ibigori hamwe imbuto iraboneka ahandi ntayo”.

Sunday Emmanuel ni umuyobozi w’umudugudu mu Karere ka Gicumbi:

Yifuje ko inama y’umushyikirano yaziga ku kibazo cy’agahimbazamusyi k’abayobozi b’imidugudu kuko bakora akazi kavunanye bityo bikabafasha kuba banakorera mu mucyo birinda kubogama kuko hari uwagize icyo amupfumbatisha (ruswa).

Immaculee Mukankusi ni umuhinzi; atuye mu Karere ka Gakenke:

“Dufite amazi make cyane atadukwiriye abaturage mu Murenge wa Ruli n’ikibazo pe ku buryo ubona no mu Mujyi wa Ruli cyangwa iwacu ku Rwesero ikibazo cy’amazi mbona kiri mu bintu bitera ingaruka mbi ku baturage muri rusange nk’uburwayi bw’impishwi bituruka ku mibereho itari myiza”.

Ahishakiye Clement yarangije amashuri yisumbuye, atuye mu Karere ka Burera:

Asaba ko bakwiga uburyo bunononsoye bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe: “Bagena uburyo hajya habaho igenzura ryimbitse mbere y’uko (abayobozi b’inzego z’ibanze) batanga raporo (y’abashyizwe mu budehe) ku karere bakabanza kunononsora neza niba hari abasigaye cyangwa se niba bimeze neza, bakamenya impamvu hari abasigaye.

Abashyira abantu mu byiciro bagahabwa amahugurwa menshi niba hagiye kuba icyo gikorwa, kugira ngo abo bagiye kugikora bazagikorane ubushishozi, n’ubwitonzi…”.

Ahishakiye Tharcisse ni umunyonzi, mu Karere ka Burera:

“Nk’ubungu Polisi ntabwo zijya muri uyu muhanda w’ibitaka. (Polisi iramutse igiyemo) abatwara amatagisi ntibagende uko biboneye kuko haba igihe utwaye (igare), ugasanga imodoka ihagaze mu muhanda, ukabura ahantu unyura, ukaba wanamugwamo”.

Hatangimana Patrice umuhinzi w’inyanya mu mu karere ka Rulindo:

“Mu byo bazaganiraho bazibande ku kureba uko batugabaniriza ikiguzi cy’ifumbire mva ruganda, kandi banaganire uburyo badushakira amasoko ku musaruro wacu nkatwe b’abahinzi”.

Habyarimana Innocent ni umumotari; mu Karere ka Musanze:

“Icyifuzo cyanjye ni uko imihanda yo mu makaritsiye (quartiers) yo muri uyu mujyi wa Musanze yakorwa. Iratubangamiye ahantu hose usanga ari ibinogo rwose ntimeze neza. Nkatwe nk’abamotari idutera igihombo, usanga tugura morotoseri igihe cyose.”

Iki cyegeranyo cyateguwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Amajyaruguru

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

NDASHIMIRA LETA YACU KO ISHYIRA IMBARAGA MU GUKEMURA IBIBAZO URUBYIRUKO RUFITE CYANECYANE UBUSHOMERI.

ARIKO KANDI NDASA UMUKURU W’IGIHUGU CYACU AGAKOMEZA KUTUBERA IJISHO NKIKO ABIKORA NEZA KANDI TUBIMUSHIMIRA. MURI URU RWEGO. HARI PROFESSIONAL INTERNSHIP YATANGWAGA NA RDB UBU NGO YASHYIZWE MU MABOKO YA RWANDA CAPACITY BUILDING NSABA KO YAHABWA AGACIRO N’IMBARAGA KUKO UAYITEKEREJE YATEKEREREJE NEZA URUBYIRUKO. ITUMA ABASHOMERI BABONA EXPERIENCE KANDI KANDI MU GUPIGANIRWA AKAZI UGASANGA BARAZAMUYE UBUMENYI.

NDASABA KO ABAKORESHA BAKWITA KURI IYO STAGE BAKORESHA ABO BAKOZI BIMENYEREZA AKAZI BABAHA IMIRIMO KOKO AHO KWIRIRWA BICAYE MU BIRO BATABAKORESHA NYAMARA LETA YARASHYIRIYO IYO GAHUNDA MU GUFASHA ABATAGIRA AKAZI.

MURAKOZE TURAGUKUNDA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA YU RWANDA.

MUNYENSANGA yanditse ku itariki ya: 18-12-2014

Higwe kukuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Kuki batafata budget y’umwaka wose wenda niba yakora Akarere kamwe akaba ariko bakora konyine bagashyiramo byose, guhera mu kabande kugera ku musozi, amaterasi, kuvomerera, imihanda igera mu mirima, guhingisha imashini,...Bakagakora karangira umwaka ukurikiyeho bagafata akandi, aho kugirango basaranganye igihugu cyose, aho nyuma t’umwaka usanga ntacyavuyemo kubera gutatanya imbaraga.
None niba Uturere nka 3 twonyine duhaza igihugu cyose ibirayi, buriya uwafata nk’utundi 3 tugahinga ikindi gihingwa nk’ibigori cyangwa ibishyimbo bityo bityo ntitwazagera ho tukihaza mu biribwa?

hju yanditse ku itariki ya: 17-12-2014

Hazaganirwe kubyerekeye kongera amazu yo kubamo cyane mu migi. Igitekerezo ni uko abantu bafite ibipangu bakwemererwa kongeramo amazu ariko mu buryo bufite isuku kugira ngo abantu babone aho gukorera no kuba hari aho usanga inzu iri mu kibanza muri 1/2 ahandi hari ubusitani

kanamugire yanditse ku itariki ya: 17-12-2014

nanjye ndunga murya BINAMA rwose abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo turacyari hasi. kandi twifuza ko imikino y’abafite ubumuga yatezwa imbere kuko iradufasha.

SEKAREMA yanditse ku itariki ya: 16-12-2014

umushyikirana ni umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubishakira umuti , ibi bavuze bizigwaho kandi bazabona igisubizo vuba rwose

dede yanditse ku itariki ya: 16-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.