INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Amajyepfo: Bafite byinshi bifuza ku Mushyikirano

Yanditswe ku itariki ya: 16-12-2014 - Saa: 09:05'
Ibitekerezo ( 3 )

Muri iki gice cya kabiri ku byo abaturage bifuza ko byaganirwa mu nama y’umushyikirano iteganyijwe tariki 18-19/12/2014, turabagezaho ibyifuzo by’abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo.

Mugwaneza Rongin, acuruza filime na muzika ku Kamonyi:

« Numva mu mushyikirano baziga ku mikorere y’ikigega cya BDF. Bavuga ko ngo kiriya kigega gifasha urubyiruko kubona inguzanyo mu mabanki nta ngwate batanze; ariko mu by’ukuri iyo turebye tubona ko bikiri mu cyuka kuko hariho abantu benshi ba hano ku Kamonyi bamaze kwandika basaba ingwate muri kiriya kigega ariko ntacyo bagezeho. Abo nzi ni nk’abantu 20 kandi byahise bibaca intege”.

Ntizihirwa wo mu murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi:

« Muri iyo nama bazatuvugire batugezeho umuriro w’amashanyarazi kuko Perezida wa Repubulika yawutwemereye mu mwaka wa 2010. Ejo bundi aje mu kwamamaza abadepite abona wageze ku karere no kwivuriro, ariko ntiyamenye ko mu tundi tugari nta muriro dufite. Byaba byiza muri iyo nama bavugiye abatuye mu giturage natwe tukabona iterambere”.

Nyirahabimana Consilie utuye i Runda mu karere ka Kamonyi:

“Ndifuza ko mu Mushyikirano bakwiga ku kibazo cy’imisoro y’ubutaka kuko hari abatabasha kubona ayo mafaranga. Hari abatuye ku Ruyenzi hataraba umujyi bubakiwe na Leta kuko batishoboye. None ubu ngo ni ugusora amafaranga 20frw/m2. Ubwo se umuntu azaba arihirwa Mituweli, abone ayo asorera inzu abamo? Ibyiza bazajye basoresha hakurikijwe ibyiciro”.

Ariane Niwemutoni atuye mu karere ka Muhanga:

«Abafite ubwandu bwa Sida dufatira imiti ku bitaro bya Kabgayi kandi dukennye (twishyurirwa na Leta amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza), muri iriya nama bazige ukuntu twafashwa kubona ifunguro ryunganira iyi miti dufata. Nonese ufata imiti nta kintu wariye ntibyakugiraho ingaruka » ?

Ndayisaba kazungu ni umucuruzi i Muhanga:

« Barebe uburyo bwo kugena imisoro bashingiye ku bushobozi bw’umucuruzi ndetse no kureka ibicuruzwa bikinjira neza».

Anne Ikibasumba atuye mu karere ka Muhanga:

«Iyi nama yige ku kibazo cy’abana b’abakobwa bajyanwa mu bihugu byo hanze mu mirimo itandukanye.

Mu bijyanye n’uburezi, hari abana bari bafite amanota yo kujya muri Kaminuza, ntibahabwa buruse kuko ngo abagombaga kuzibaha bibeshye. Nk’umwana udafite ubushobozi bwo kwirihira bamubujije amahirwe yo gukomeza kwiga. Hari hakwiye kurebwa uko umwaka utaha aba babujijwe amahirwe na bo bakwibukwa, kandi hakanozwa imikorere ku buryo bitazasubira » !

Mukuburwa Eugénie ni umudozi mu mujyi wa Nyanza:

“Njye numva inama y’umushyikirano ikwiye kwiga ku kibazo cy’iterambere ry’umugore wo mu cyaro agafashwa kwifasha kuko kugeza ubu aracyafite ibibazo bimugose bishamikiye ku bukene.

Ikindi mbona gikwiye kuganirwaho mu nama y’umushyikirano ni ingamba zo gukomeza kubumbatira umutekano abanyarwanda bafite kugira ngo hatazagira icyawuhungabanya kuko aho tugeze tuhakesha umutekano ubu dufite mu bice byose by’igihugu”.

Mukamugema Claudine ni umuhinzi ; mu karere ka Nyanza:

“Inama y’umushyikirano ikwiye kwiga ku kurushaho gushimagira no kwimakaza uburere bwo mu muryango kuko bamwe mu babyeyi bamaze kudohoka ku nshingano zabo zo kurerera igihugu batanga uburere bwiza ku bana babo.

Uburere buke mu muryango ni bwo butuma abana b’abakobwa baterwa inda batateguye zikabatesha amashuri ndetse hatabuze no kuba bakwanduzwa icyorezo cya SIDA ».

Mugemana Anastase atuye mu karere ka Gisagara:

«Muri iyi nama hazaganirwe kuri gahunda y’iterambere ry’icyaro. Usanga hari ahantu hitabwaho cyane ahandi ugasanga haracyari icyaro gikabije. Urugero, imijyi nka Muhanga, Musanze n’ahandi, hagenda hatera imbere ku buryo bugaragara ariko ugasanga uturere nka Gisagara tutanagira umuhanda wa Kaburimbo, nta Hotel ihaba».

Umurerwa Agnes utuye mu karere ka Gisagara:

« Hazaganirwe ku kibazo cy’imirenge Sacco kugera ubu igifite ubushobozi buke aho usanga umuntu yifuza amafaranga yakora umushinga ugaragara ntayabone. Abantu bose ntibazakora umushinga wo gupima ikigage cyangwa ngo borore ihene, byibura umuntu ukeneye nko gukora umushinga wa miliyoni 3, 4 cyangwa 5 azibone ».

Gedeon Rudakurwa ni umuvugabutumwa mu karere ka Nyamagabe:

“Abana bacu babonye buruse bamara igihe bizeye ko baziga ariko ntibyakunze none ubu bicaye mu rugo. N’ubundi abayobozi bari barashyizeho buruse bazazisubizeho nk’uko n’ubundi bicaye bakabitekereza bongere babisubiremo.”

Mukashyaka Jeannette yiga mu ishami mu mashuri yisumbuy i Nyamagabe:

“Leta ishake uburyo yashyira ibitabo by’igifaransa mu mashuri kuko abantu biga indimi usanga nta bitabo babona, no mu mashuri nta bihari. Nk’urugero abantu biga indimi kubona igitabo cy’igifaransa ni ikibazo.”

Hakizimana Alphonse ni umumotari mu karere ka Nyaruguru:

“Icyihutirwa ni umuhanda uhuza akarere kacu n’aka Huye, byaba ngombwa nk’uko perezida wa Repubulika yari yabitwemereye ukajyamo kaburimbo. Uramutse ukozwe neza abashoramari ntibatinya gushora imari yabo mu karere ka Nyaruguru. Nk’ubu dufite isosiyete itwara abagenzi imwe gusa ariko ukoze zaba nyinshi ushatse kugira aho ajya bikamworohera”.

Kamagaju Vestine atuye mu karere ka Nyaruguru:

“Kuva kera iwacu i Nyange tumeze nk’abantu bibagiranye. Nkaba numva rero batwigiye uko twagezwaho amashanyarazi, amazi meza akatugeraho kuko ubu tumaze gutura ku mudugudu, byaba byiza. Ikindi numva baganiraho ni uburyo gahunda ya girinka yagera kuri bose kuko iwacu hari abatarazibona, tugafumbira ubundi tukeza tukarya tukanasagurira isoko, kuko ubu duhingira kurya gusa”.

Diane Niyongira atuye mu karere ka Huye:

«Hahora havugwa ikigega BDF cyo gufasha abantu, cyane cyane urubyiruko n’abagore kubona ingwate kugira ngo babashe kubona inguzanyo zo gukora imishinga, ariko abantu batanga imishinga bakazategereza amafaranga amaso agahera mu kirere. Mu nama y’umushyikirano bazashyireho ingamba zo gutuma ibyo Leta yemeje bishyirwa mu bikorwa».

Jean Baptiste Kalisa atuye mu karere ka Huye:

«Kubona umuntu yubaka inzu idahuje n’igishushanyombonera, ubuyobozi bumureberera kubera ko wenda hari igihe aba yatanze ruswa, yemwe afite n’uburenganzira bwo kubaka (autorisation de bâtir), hanyuma bikazagera aho asenyerwa, aya ni amakosa akomeye kuko bisubiza igihugu inyuma mu majyambere. Iki cyo guhana nyir’amakosa, nyir’ukuyamufashamo agasigara na cyo kizatekerezweho».

Nsabimana Jérôme ahagarariye abamotari akaba atuye mu Ruhango:

« Muri iyi nama hakwiye kuzaganirwa ku ko ingengo y’imari igenerwa imihanda yajya imanuka igakoreshwa n’uturere, kuko usanga imihanda yangirika bakagomba gutegereza ikigo cy’igihugu kibishnzwe igihe kizazira».

Aimable Uwizeyimana ni umunyamakuru atuye mu Ruhango:

« Muri iyi nama hazaganirwe ku mpamvu abaturage batishimira abayobozi baba baratoye mu nzego z’ibanze. Hazarebwe uko inzego z’ibanze zajya ziha abaturage serivise bagomba, kuko akenshi byagaragaye ko ibibazo by’abaturage bikemurwa na Perezida w’igihugu iyo yimanukiye».

Uwiragiye Esther akora mu bwishingizi, mu karere ka Ruhango :

« Muri iyi nama y’umushyikirano hazaganirwe ku ko haboneka imiti ifasha abahinzi mu kwica udukoko twugarije imyaka yabo. Urugero ni nk’imyumbati yahinzwe yose igapfa igakurirwa hasi n’ibishyimbo byarwaye udukoko tumeze nk’inda».

Icyegeranyo cyakozwe n’ikipe ya Kigali Today mu Ntara y’Amajyepfo

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

Mujye mutubeshya ibindi Mabure w’i Gahogo aba Ruhango kuva ryari??

Gilbert yanditse ku itariki ya: 16-12-2014

Mu bizasuzumirwa mu mushyikirano hazaganirwe kandi hafatwe umwanzuro ku nshingano z’Umuryango mu burere bw’abana. Kuko bizatuma tutongera kumva ikibazo cy’umwanda mu bana utuma amavunja ahinduka icyorezo, indwara ziterwa n’umwanda zagabanuka, ikibazo cy’abana bata ishuri (dropout) cyabona igisubizo,ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa nabyo bizacika. Uburere bw’umwana bukwiye kuba inshingano y’ibanze y’umuryango aho kuba iy’ubuyobozi.

Habiyakare Apollinaire/Gicumbi yanditse ku itariki ya: 16-12-2014

byinshi batekereza ku mushyikirano nkeka biri mu byinshi bizayigirwmo maze twihute mu iterambere twese kandi vuba

ndegeya yanditse ku itariki ya: 16-12-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.