INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Abayobozi bazatange urugero rwo kuvugisha ukuri muri “Ndi Umunyarwanda”

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2013 - Saa: 15:51'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, batekereza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izunga Abanyarwanda ari uko abayobozi bayisobanuriye neza abo bayobora kandi na bo bagatanga urugero mu migendekere myiza yayo.

Uwitwa Mugabo yagize ati « ubwo hazaba inama y’umushyikirano kuwa gatanu no kuwa gatandatu, iyi ikaba ari inama Abanyarwanda bose batangamo ibitekerezo byo kubaka igihugu cyacu, abayobozi bazatere intambwe, bavugishe ukuri ku mateka yabo, bityo n’abayoborwa bazabareberaho”.

Mugabo yakomeje asobanura ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ubwayo ari nziza, ikaba ishobora kugeza abantu ku bumwe n’ubwiyunge ari uko babwizanyije ukuri, atari “nka bya bindi byo kubwira abantu ngo bumve ibyo uvuga ntibarebe ibyo ukora.”

Yunzemo ati “abayobozi bo mu nzego zo hejuru bazwi n’abaturage ko hari ibyaha bakoze bazemere babivugire ku mugaragaro, bagaragaze ko biyemeje guhinduka. Icyo gihe abaturage nibabona ko wa muyobozi babonagamo ikintu yahindutse, na bo bazatera intambwe yo guhinduka.”

Uwitwa Havugimana we yatanze ibitekerezo ku byatuma gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igera ku ntego yo kunga Abanyarwanda agira ati “abayobozi bazagaragaze inyungu zose Abanyarwanda bayifitemo, atari iza politiki gusa.”

Yakomeje agira ati “Leta izasobanurire abaturage inyungu Ndi Umunyarwanda izabazanira haba mu rwego rw’ubukungu, bagaragaze icyo izatumarira mu iterambere, mu myumvire y’Abanyarwanda, mu buryo bwo gusabana ...”.

Ikindi, ngo nk’uko ubumwe n’ubwiyunge bwatangiye gushyirwa muri porogaramu zo kwigisha mu mshuri, iyi gahunda na yo izakomerezeho, ibe nk’umwanzuro ku isomo ryo gusobanura ibya Jenoside “mbese Ndi Umunyarwanda izabe nko kwibaza ku cyakorwa nyuma y’amateka mabi yaranze igihugu cyacu.”

Marie Claire Joyeuse

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.