Guhera ku Cyumweru tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, hateganyijwe Edition ya 5 ya Tour du Rwanda, ibirometero 819 bigizwe na Etape 7 na Prologue 1.
Etape 3 nshya zizakinwa muri Tour du Rwanda 2013
Kigali – Kirehe
Rwamagana – Musanze
Rubavu – Kinigi
ETAPE ZA TOUR DU RWANDA 2013
– Tariki ya 17/11/2013, irushanwa rizafungurwa hakinwa prologue aho abakinnyi bazakina contre la montre individual bahagurukira kuri Stade Amahoro bakazenguruka ku Kimironko bakagaruka kuri Stade Amahoro (3,5 km).
– Tariki ya 18/11/2013, abasiganwa bazahagurukira imbere ya Sitade Amahoro berekeza I Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba (129,9 km).
– Tariki ya 19/11/2013, bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda abasiganwa bazayinyuramo badahagaze , bazahagurukira I Rwamagana berekeza I Musanze (151,5 km).
– Tariki ya 20/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Rubavu berekeza mu Kinigi (69,4 km).
– Tariki ya 21/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Musanze berekeza I Muhanga (128 km).
– Tariki ya 22/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Muhanga berekeza I Nyamagabe ( 102,4 km).
– Tariki ya 23/11/2013, abasiganwa bazahagurukira I Huye berekeza mu mujyi wa Kigali kuri Stade Regional (125.7 km).
– Tariki ya 24/11/2013, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro bazenguruke ahantu hareshya na 94,2 km bagaruke kuri stade Amahoro ari naho hazasorezwa Tour du Rwanda 2013.
Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 mu kigo cya Africa Rising cycling Center I Musanze haramurikwa amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda
Guhera taliki ya 15 Ugushyingo kugeza taliki ya 22 Ugushingo 2015, mu Rwanda harabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izna rya “Tour du Rwanda “