Rwanda Day yibutsa ababa hanze igihango bafitanye n’urwababyaye

Abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru batangaza ko Rwanda Day ituma Abanyarwanda baba hanze barushaho kumva no gusobanukirwa igihugu cyabo, bakanamenya ko hari igihango bafitanye nacyo.

Bavuga ko ari uburyo bwo kwereka Abanyarwanda baba hanze ko abari mu gihugu babazirikana, bikabafasha nabo gusubiza amaso inyuma bibuka igihugu bakomokamo.

Uwase Moise asanga Rwanda Day yibutsa abanyarwanda ko nta mazi ashyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho
Uwase Moise asanga Rwanda Day yibutsa abanyarwanda ko nta mazi ashyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho

Uwase Moise wo mu Karere ka Gicumbi, avuga ko Rwanda Day yibutsa Abanyarwanda baba hanze umugani uvuga ko nta mazi ashyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho.

Agira ati “ Iki gikorwa kibibutsa kudacika ku muco wabo, ngo bimakaze uwo mu bihugu babamo”.

Mbabazi Agnes nawe wo muri aka karere, avuga ko iki gikorwa kigira akamaro ku iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Ati” Nyuma ya Rwanda day, tubona abanyarwanda baba hanze baza gushora imari mu Rwanda bakanatanga imirimo mu bucuruzi bwabo, bigatuma mu gihugu haza iterambere.”

Mbabazi Agnes avuga ko Rwanda Day yibutsa abatuye hanze bumva ko bagifite agaciro mu gihugu cyabo
Mbabazi Agnes avuga ko Rwanda Day yibutsa abatuye hanze bumva ko bagifite agaciro mu gihugu cyabo

Mukantarindwa Speciose avuga ko asanga Rwanda Day ituma Abanyarwanda baba hanze bongera kumva ko bafite agaciro mu gihugu .

Ati “ Kuba perezida Kagame abakumbura akabagenera umwanya wo kubasura, birushaho gutuma igihango bafitanye n’u Rwanda cyiyongera.”

Mukantarindwa Speciose avuga ko Rwanda Day yibutsa ababa hanze ko bafite uruhare mu kubaka igihugu nubwo batakibamo
Mukantarindwa Speciose avuga ko Rwanda Day yibutsa ababa hanze ko bafite uruhare mu kubaka igihugu nubwo batakibamo

Niyitegeka Zephyrin wo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Musanze, we avuga ko uyu munsi ari uwahariwe kumurika ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo bimenyekane mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Icyo mbona imariye abanyarwanda ni ugutuma ababa banze bamenya icyerekezo igihugu gifite, bakakigiramo uruhare.”

Niyitegeka Zephyrin avuga ko Rwanda Day inibutsa ababa hanze kudacika ku muco
Niyitegeka Zephyrin avuga ko Rwanda Day inibutsa ababa hanze kudacika ku muco

Rwanda Day yo muri uyu mwaka, iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeli 2016.

Abanyarwanda baturutse mu Rwanda bazahurira na bagenzi babo baturutse mu bihugu bitandukanye, muri Leta zunze ubumwe za Amerika , muri Leta ya California, mu Mujyi wa San Francisco.

Muri uyu mwaka bazaganira ku buryo Abanyarwanda bashingira ku muco bakagera ku iterambere rirambye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Umunsi w’Umuco Nyarwanda, umurage w’agaciro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwanda day mbona aringenzi kuko ituma abanyarwanda babahanze bibuka urwababyaye bakibuka numuco wigihugu cyabo.

Adrien Dufitumukiza yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka