Uko ukomeza gukubita u Rwanda ni ko rurushaho gukomera - Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhura n’ingorane zabadashaka iterambere ryarwo rurushaho kugira imbaraga zo gutera intambwe y’iterambere.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Cultural Day, yabereye mu mujyi wa San Fransisco ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeli 2016.
Mu ijambo rye yagaragaje ukuntu hari abadashyigikiye iterambere ry’u Rwanda bagakora ibishoboka byose ngo rusubire inyuma. Ariko akavuga ko ibyo abo bantu bakora byose bituma u Rwanda rurushaho kugira imbaraga, rukarushaho gutera imbere.
Yatanze urugero rw’umugwegwe agaragaza ukuntu ubyara ibiziriko bikomeye nyamara babanje kuwuhondagura bakoresheje inyundo cyangwa ibiti. Ibyo abigereranya n’u Rwanda.
Yagize ati “Uko urushaho gukubita u Rwanda, ikivamo ni abaturage bafite imbaraga, baharanira gukora kurushaho.”
Ibi birori bihuza umukuru w’igihugu buri mwaka, bifatwa nk’umwanya w’ubusabane hagati y’Abanyarwanda baba hanze n’ababa mu gihugu, bahura bakaganira ku hazaza h’u Rwanda, cyane cyane ku mahirwe ari mu gihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza ibyo HE yavuze gusa mwebwe abanyamakuru mugomba kumenya ko abanyrwanda batari mugihugu bataba hanze ahubwo baba mumahanga. merci