U Rwanda ruterwa amacumu ariko rugakomeza ruhagaze – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019, yitabiriye igikorwa gihuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kizwi ku izina rya Rwanda Day cyabereye i Bonn mu Budage.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhura no kuganira n’Abanyarwanda n’abanyamahanga muri iyo Rwanda Day.

Yavuze ko hamaze gukorwa Rwanda Day nyinshi zibera mu bihugu bitandukanye, iyabaye kuri iyi nshuro yayo ya cumi ikaba ibaye n’iya mbere ibereye mu Budage.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Rwanda Day, asobanura ko ari umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda bo hirya no hino bakaganira ku kwiyubaka k’u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyiyubaka kandi kiva kure. Turiyubaka tuva kure ku gihugu cyasenyutse, ndetse gisenyuka cyari gisanzwe kitariho. Ariko inzira yo kubaka yo iragaragara, aho tugana turahabona, uburyo buhatuganisha turabubona.”

Yagaragaje ko igisigaye ari Abanyarwanda bagomba kwishakamo ibisubizo bakarushaho kwiyubakira igihugu cyari cyarasenyutse.

Ati “Nta wundi dutegereje, ni twe tugomba kubyikorera.”

Perezida Kagame yavuze ko muri iyo nzira yo kwiyubaka hari abatabyishimira bakaruca intege barugabaho ibitero by’uburyo butandukanye.

Ati “Muri iyo nzira yo kongera kwiyubaka, u Rwanda ruterwa amacumu atari make hirya no hino, amwe u Rwanda rukayizibukira, ayandi akarufata rugakomereka, ariko rugakomeza ruhagaze, n’aho ruguye ntiruhere hasi, rugahaguruka.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intambara u Rwanda rwahuye na zo mu myaka 25 ishize zagiye zigabanuka, bikagaragaza ko igihugu kigenda kirushaho kwiyubaka.

Yavuze ko abarurwanyaga intege zagiye zibashirana nubwo n’ubu bakigerageza ariko ko ari ukwanga kuva ku izima kuko ibyo batashoboye icyo gihe ubu bidashoboka.

Perezida Kagame yavuze ko buri gihe u Rwanda ruhora rugeragezwa, ariko ko ibigerwaho mu bice byose by’imibereho y’abaturage haba mu bukungu bw’igihugu, mu buzima no mu bindi bitandukanye, bigaragaza ko u Rwanda rutera imbere.

Yagereranyije u Rwanda n’indege igenda mu kirere igahura n’imiyaga y’ubwoko bubiri.

Ati “Hari umuyaga uturuka imbere usa n’uyisubiza inyuma, hari n’undi uturuka inyuma ugasa n’uyisunika. Twe twagiye duhura n’ituruka imbere gusa,... ariko icyo nshaka kuvuga ni uko iyo ndege kubera imbaraga iba ikoresha kugira ngo ijye imbere, nubwo hari iyo miyaga, iragenda ikagera iyo ijya. Ni uko tugenda rero natwe. Imiyaga iduturutse imbere ikadusunika tuyinyuramo tukagenda.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bakunda u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda kuko babaye nka wa muyaga uturuka inyuma ugasunika indege ikarushaho kwihuta.

Ati "Ni mwe musunika u Rwanda, mwanga ko hagira ikirubuza gukomeza imbere kugira ngo rugere aho rwajyaga. Icyo dukeneye rero ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu kugira ngo tuhagere mu gihe gitoya, twihute."

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka