Reba uko byifashe i Bonn mu Budage aharimo kubera Rwanda Day 2019 (Amafoto)

Abanyarwanda baba mu Rwanda, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe barenga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bateraniye i Bonn mu Budage.

Barahura bagasabana, bakishimira ibimaze kugerwaho, ariko bakanaganira ku bufatanye bugamije kurushaho guteza u Rwanda imbere. Rwanda Day muri uyu mwaka wa 2019 irimo kuba ku nshuro yayo ya cumi.

Mu Budage aharimo kubera Rwanda Day hateguwe n’imurika, aho bimwe mu bigo n’amakompanyi atandukanye akorera mu Rwanda agaragariza abitabiriye uwo munsi mukuru ibyo bakora.

Abifuza amakuru ku bijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda cyangwa kwiga mu Rwanda na bo hari abarimo kubaha amakuru yose bifuza nk’uko bigaragara muri aya mafoto yafashwe na Plaisir Muzogeye wa Kigali Today.

Amagare ni bumwe mu buryo bamwe mu baba muri uyu mujyi bakoresha mu ngendo zabo
Amagare ni bumwe mu buryo bamwe mu baba muri uyu mujyi bakoresha mu ngendo zabo

Ushaka kureba andi mafoto menshi ya Rwanda Day 2019 i Bonn mu Budage , wakanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byari byiza pe! abantu bagezeyo rwose bararyohewe bamwe banahakura ibisubizo byibibazo byabo. iyaba natwe Kagame yazaga ino mucyaro cya Gisagara wenda natwe tywahabwa akazi nkuwo mukobwa yahaye ticket tukava mubushomeri. mbega kwiga ukicara we!!!!!!! nzaba numva

SIBOMANA Faustin yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Nukuri Perezida wacu ni intangarugero muri Afurika, nishimiye kuba mu Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, ni inyamibwa peee!

RUBEGA yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka