Perezida Kagame yemereye itike umukobwa ushaka kuza gukorera mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yemereye itike yo kuza mu Rwanda umukobwa witwa Rachel urangije kwiga Ubuganga (Medecine) mu Bufaransa.

Rachel (ufite indangururamajwi) yishimiye igisubizo yahawe na Perezida Kagame
Rachel (ufite indangururamajwi) yishimiye igisubizo yahawe na Perezida Kagame

Iyo tike y’indege, uwo mukobwa yayemerewe mu biganiro byabereye mu gihugu cy’u Budage muri gahunda ya Rwanda Day yabaye ku itariki 05 Ukwakira 2019. Ni ibiganiro byahuje Abanyarwanda baba mu mahanga aho Rachel yahawe ijambo ageza ikibazo cye kuri Perezida Kagame cy’uburyo umuntu wize ubuvuzi yafashwa gukomereza imirimo ye mu Rwanda ijyanye n’ibyo yaminujemo.

Uwo mukobwa uvuga ko yifitemo amaraso y’Abanyarwanda n’Abafaransa, yatanze ikibazo cye mu rurimi rw’igifaransa ati “Nifuza kubabaza mwe ubwanyu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, by’umwihariko na Minisiteri y’Ubuzima, ni iki mutekereza ku muntu w’umuganga ushaka kuza mu Rwanda kuhakorera akazi kajyanye n’umwuga yize?”

Ubwo uwo mukobwa yabazaga ikibazo cye, Perezida Kagame yanyuzwe n’ikibazo cye ahita amwemerera itike, ndetse anamwizeza gutahana na we ku munsi ukurikira.

Perezida ati “Ibyo biroroshye. Warangije amashuri ejo? Ngufitiye itike y’indege. Dushobora gutahana ejo”.

Perezida yasabye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga witabiriye ibiganiro bya Rwanda day kwegera uwo mukobwa kugira ngo bige uko iyo tike imugeraho, avuga ko kuba bahaye uwo mukobwa ijambo bigize akamaro.

Ati “PS muri MINAFFET, kurikira ikibazo cy’uwo mukobwa. Mufitiye itike”.

Uretse Rachel, hari n’abandi barimo n’abanyamahanga bifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Perezida Kagame na bo hari abo yemereye amatike ngo ababyifuza bazahite baza mu Rwanda kugira ngo bafashwe mu byo bifuza gukora.

Perezida Kagame kandi yahaye ikaze Abanyarwanda muri rusange bifuza kugira ibyo bakorera mu gihugu cyabo.

Ati “Uvuga ngo nakoraga ibi nkaba nifuza gutaha ariko aho ntabyo mfite nakora, tumubwira gusa ngo avuge icyo ashaka gukora ubundi tukabishyira ku murongo. Tubwira abashaka kuza tuti iwanyu turabategereje, ushobora gukora icyo u Rwanda rugutegerejeho ukiri hanze nk’uko wagikora waratashye, guhitamo ni ukwawe, ikibi ni ukutarutekereza”.

Ati “Naho abafite ibyo bakorera aho bari ntabwo nababwira ngo muhambire mutahe. Niba ufite aho uri n’icyo ukora kandi kigushimishije kinakubeshejeho mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana ishimwe, ariko kandi igihe cyose washaka gutaha turakwakira na yombi ndetse wavuze igihe uzazira dushobora no kuguharurira umuhanda”.

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Rwanda Day n’igihugu cy’u Budage by’umwihariko, kubera ibikorwa by’abenegihugu bacyo biri mu Rwanda nk’uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen, abari mu by’ubwubatsi n’ibindi, ariko ngo hakenewe n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabishimiye cyane ku makuru mutaugezaho.

kagenza syldion yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka