Nta Munyarwanda ucagase ubaho – Mushikiwabo

Mu kiganiro cyatanzwe na Louise Mushikiwabo wishimiwe n’abantu benshi bitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage, yanenze imvugo zisubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko nyuma ya Rwanda Day Abanyarwanda batuye mu mahanga bashyiraho ikiganiro kibafasha gukomeza kunga ubumwe.

Mu ijambo rye, yibukije abari bitabiriye ibyo biganiro u Rwanda icyo ari cyo, avuga ko nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ari aho umuntu wese afite aho abarizwa.

Agira ati “U Rwanda muri uyu mwaka turimo nyuma y’imyaka 25, njyewe u Rwanda nzi ni ahantu buri wese agira aho abarizwa, afite igihugu cye”.

Yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga kugira ikiganiro gihoraho nyuma ya Rwanda Day, aho bazajya bahura n’abaturutse mu Rwanda baje kubaramutsa.

Mushikiwabo yaneze imvugo zitanya Abanyarwanda, aho hari abakigarura amoko avangura abaturage. Yasabye buri wese kwirinda kwitinya no kugira ipfunwe ry’uburyo yiyumva bitewe n’abamwitirira amoko.

Yagize ati “Twitegura uyu munsi, bamwe baraye bagenda abandi twaraye turota abo turi buhure na bo. Nta munyarwanda ucagase ubaho, uri umunyarwanda, wenda ukongeraho no kuba Umudage, Umufaransa cyangwa Umushinwa, ariko ubunyarwanda buruzuye”.

Akomeza avuga ati “Mwitinya abavuga ngo njye hari ukuntu banzi, hamwe ndi igice, hari ukuntu mvanze, igice kimwe ndi Umuhutu, ikindi gice Umututsi, uwo munyarwanda ntabaho. Umunyarwanda aruzuye.

Akomeza agira ati “Hari ibituranga. Uko turamukanya uko tubaho, ubunyarwanda buturimo natwe tuburimo. Nta gice cy’umunyarwanda, ibyo tubiveho nta cya gatatu cy’umunyarwanda. Ibyo muri diaspora yacu tubicikeho”.

Yatanze urugero rw’umwana w’imyaka 16 wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, aho uwo mwana yaganiriye na Mushikiwabo amutekerereza uburyo yabajijwe ibibazo byinshi, bamubaza impamvu avuga ikinyarwanda n’ikidage.

Ngo bamubajije niba ari Umunyarwanda cyangwa niba ari Umudage umwana ababwiye ko ari umunyarwanda ko ikidage yacyize ariko ntibanyurwa bakomeza kumwibazaho.

Mushikiwabo asoza ikiganiro yatanze, yashimangiye kandi yifuza ko icyo kiganiro gihuza abaturage baba mu mahanga gitegurwa, kandi bakumva neza ko nta munyarwanda ucagase.

Ati “Ndabasabye Rwanda Day nirangira, abatuye mu mahanga twishyire hamwe twumve ko nta munyarwanda ucagase, nta gipimo, igipande cyangwa se sinemewe cyangwa ntibanshaka. Ntibagushaka se gute kandi mu Rwanda amarembo yagutse? Icyo kiganiro ndabasabye ko abana bakiri bato tubatoza ko u Rwanda ari twese. Ndifuza icyo kiganiro murakoze”.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka