Ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye Abanyarwanda n’abandi bitabiriye ‘Rwanda Day’ irimo kubera mu Budage, ko ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda.

Minisitiri Shyaka yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) n’inshuti zabo n’abandi baturutse mu Rwanda, aho bateraniye i Bonn mu gihugu cy’Ubudage, akaba yabaratiye ibyiza u Rwanda rugezeho ndetse aranarubakumbuza.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Diaspora ari intara ya gatandatu y’u Rwanda ari yo mpamvu yasabye abo Banyarwanda baba mu mahanga gukunda igihugu cyabo.

Yagize ati “Turabasaba ko muza, igihugu cyitwa u Rwanda mukagihurizaho amaboko n’ubwenge, ntihagire urugambanira. Ubundi turavuga ngo ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda, Diaspora ni intara ya gatandatu. Turagira ngo rero Diaspora igire imiyoborere myiza, imiyoborere idaheza, irimo gukorera mu mucyo”.

Ati “Imiyoborere irangamiye u Rwanda, imiyoborere ishakira u Rwanda amaboko n’amahoro, imiyoborere yigisha, irerera u Rwanda rw’ejo. Imiyoborere ituma ari abari imbere mu Rwanda n’abaruri hanze, twese tuba turi mu cyerekezo kimwe, cy’u Rwanda rufite agaciro, rutera imbere, kandi agaciro k’u Rwanda ni agaciro k’Umunyarwanda”.

Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko Demokarasi y’u Rwanda ikora, atanga urugero ku matora ayagereranyije n’abera no muri bimwe mu bihugu byo ku isi.

Ati “Mu bihugu byinshi iyo bavuze amatora, hari aho batangira kubara abapfuye mbere yo kubara amajwi. Mu gihugu cyacu hashize imyaka ikabakaba 20, amatora yacu ni ubukwe, ni amahoro. Ni ubukwe kubera amahitamo, Demokarasi ni iyubaka, ni ijyanye n’uko tumeze nk’igihugu, ni Demokarasi idaheza”.

Ati “Mu Rwanda abahiganira kujya mu buyobozi n’iyo amatora yarangiye nta wutsindwa, bose baratsinda kuko nta kwikanyiza. Ni yo mpamvu tuvuga ngo dufite imiyoborere ishingiye ku muturage kandi ari we iteza imbere. Ari na yo mpamvu ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa kubera ko hagomba kuba uburinganire hagati y’umugabo n’umugore”.

Yongeyeho ko uyu munsi umugore mu buyobozi bw’u Rwanda afite ibigango bikomeye cyane, ngo mu nzego z’ibanze ayoboye igipimo kirarya isataburenge Inteko Ishinga Amategeko, ngo ni cyo cyerekezo kuko icyifuzo ari uko mu nzego z’ibanze umugore agira ijambo, agatanga umusanzu kubera ko afite ubumenyi n’ubushobozi nk’ubwa musaza we.

Minisitiri Shyaka yakomeje abwira abo Banyarwanda baba mu mahanga, ko icyamujyanye kimwe n’abandi bari kumwe ari ukugira ngo babakumbuze u Rwanda, bityo Diaspora ngo ibe umusemburo w’amaboko yo kugaba amashami y’igihugu cy’u Rwanda aho Umunyarwanda ari hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka