Abanyarwanda twariye umujinya, turya karungu none dufite igihugu - Bamporiki

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Eduard, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko ababa mu gihugu cy’u Budage gutoza abana babo umuco w’ubutwari bwaranze abakurambere bageza ubwo bizirika umukanda ubu igihugu cy’u Rwanda kikaba kimeze neza.

Ni mu kiganiro yatangiye i Bonn mu gihugu cy’u Budage ahari kubera Rwanda Day kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019, aho yatanze ingero z’uburyo abakurambere bitanze ku rugamba barya icyo bise Karungu, kugira ngo bubake u Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Bamporiki yavuze ko ubutwari bwaranze Abanyarwanda bwaturutse ku muco ushingiye ku rurimi. Hari mu ntambara y’Abadage n’Ababiligi, aho bamwe mu bari ku ruhande rw’Abadage ngo bahisemo kwizirika umukanda bagamije gutsinda urugamba.

Yagize ati “Ikizakwereka ko umuco wacu uremereye, hari ikintu ushyira mu ndimi z’amahanga ntibyemere. Abadage barwana n’Ababiligi, Abanyarwanda barwaniriye Abadage, abitwa ba Rugombituri bagwa i Shangi. Ariko babanje kwicwa n’inzara barwanirira Abadage kuko bari inshuti zabo”.

Akomeza agira ati “Abadage saa sita na nimugoroba bajyaga bajya kwifatira amafunguro, bakabaza Abanyarwanda bati ariko ko murwana mutarya, ku rugamba murya iki? Abanyarwanda bati turya umujinya. Hanyuma se umujinya washira mukarya iki? Bati tukarya karungu”.

Hon Bamporiki, avuga ko ukwizirika umukanda ari kimwe mu byaranze inkotanyi zifata igihugu none Abanyarwanda bakaba babanye neza mu mahoro.

Ati “Intambara y’Inkotanyi yaranzwe no kwizirika umukanda, abantu bakarya umujinya warangira bakarya karungu none dufite igihugu.”

Avuga ko mu gihe Abanyarwanda bashaka kugira icyo bageraho ko barera abana babatoza kugira ishyaka mu byo bakora byaba na ngombwa bakizirika umukanda.

Ati “Abana tubarere tubigisha ko iyo Umunyarwanda arwana adahugira mu byo kurya. Arabanza akarwana urugamba, nyuma akagezwaho ibyo gufungura mu gihe ari ngombwa”.

Bamporiki kandi yakomeje kuvuga ku muco uhuje Abanyarwanda bose w’ururimi, aho hari n’amagambo bagiye bahimba bahereye ku ndimi z’amahanga akagira igisobanuro.

Agira ati “Ba bapadiri bacu baje b’Abera, baje batitwa abapadiri. Baje batanga ibintu harimo n’umuceri. Igitondo kimwe umuceri warabashiranye baza babwira abaturage bati mes chers amis, mes Chers enemis, pas de riz (Abo Bera bashakaga kubwira abo bantu ko nta muceri uhari). Abaturage bati Padiri?”

Akomeza agira ati “Ariko se ururimi rwacu ruhishemo iki wakwiratana mu bandi bateranye? Mu ndimi z’ahandi bakora ibyaha ukabona ntacyo bibabwiye, ariko mu Rwanda twe turavuga tuti yikoze mu nda, cyangwa yihekuye. Murumva bidakomeye?”

Muri icyo kiganiro Bamporiki yasabye ko abana bavuka bafashwa bakayoborwa ku iriba ry’ubutwari bwaranze Abanyarwanda aho kuyoborwa ku iriba ry’Abanyamahanga.

Ati “Ndasaba ko twafasha abakiri bato, abavuka kuyoborwa ku iriba ryafukuwe n’abakurambere rikaza gutobwa na politiki mbi yabayeho, ariko abayobozi bacu bakongera kuritokora rikaba rizima”.

Arongera agira ati “Be kuvoma ku mariba y’ahandi nk’abatagira iriba ry’iwabo. Muraza kutubwira ngo natwe i Kigali abana b’imyaka umunani tukabohereza muri Amerika n’ i Burayi ni amahano ubundi. Iriya ni yo myaka umwana aba akeneye kuvoma ku iriba ry’iwabo, akamenya kwa Sekuru, kwa Nyirakuru mu bakurambere be”.

Umutoza w’intore Bamporiki Eduard yavuze ko byaba byiza Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje abana babo mu Rwanda mu gihe batangiye kugira amatsiko yo kumenya. Ngo ni mu rwego rwo kubafasha kumenya umuco w’iwabo no kubakundisha igihugu cyabo.

Bamporiki kandi yasabye n’abari mu nzira zirwanya Leta gufasha abana babo ngo babarinda ubuyobe barimo.

Ati “Muri 2020, imyaka 25 izaba yuzuye twibohoye. Hari abantu bayobye bakoresha imbaraga zose z’ubuzima bwabo mu nzira yo kuyoba ku buryo aho bageze badashobora kubona izibagarura. Urababwira ngo abana mubyaye mwirinde ko bakomeza inzira zo kuyoba kuko iyo ubyariye umwana mu buyobe uwo mwana ugashaka ko akomeza muri izo nzira we ntayoba arayobagurika”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

pas du riz

karaha yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka