Abanyarwanda ngo bakesha iterambere ryabo gusubiza amaso inyuma

Abanyarwanda bakesha iterambere ryabo gukorera ku gihe, no gusubiza amaso inyuma bakigira ku mateka yabaranze.

 Michael Fairbanks ashimagiza indangagaciro z'Abanyarwanda.
Michael Fairbanks ashimagiza indangagaciro z’Abanyarwanda.

Byatangajwe na Michael Fairbanks umunyamerika w’umushakashatsi, uri mu batanze ikiganiro cyabimburiye ibindi muri Rwanda Cultural day.

Rwanda Cultural Day yabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya California, mu Mujyi wa San Francisco, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeli 2016.

Yagize ati “ U Rwanda ruzwiho gukorera ku gihe muri gahunda zarwo, kandi rukazirangiriza igihe.”

 Michael Fairbanks ashimagiza indangagaciro z'Abanyarwanda.
Michael Fairbanks ashimagiza indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yongeyeho ko iterambere ry’u Rwanda rudashingiye ku gutega amatwi ibiva ahandi.

Ati “ Iterambere ry’u Rwanda ntirishingiye mu gutega amatwi Havard cyangwa Banki y’isi.

Rishingiye mu gusubiza amaso inyuma bakigira ku mateka, bakubaka ejo hazaza hashingiye ku byo u Rwanda rwifuza”.

Luise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanye n’amahanga wari mu batanga iki kiganiro, yatangaje ko u Rwanda rudaheza inzego zitandukanye zo mu bindi bihugu.

Ati “ Tuzitega amatwi tukungurana ibitekerezo, ariko tuganisha kubyo u Rwanda rukeneye”.

Fairbanks yavuze ko u Rwanda rushingiye ku muco n’amateka, rwabashije kubona ibisubizo byarufashije kuva mu bibazo rwahuye nabyo.

Yatanze urugero rwa Gacaca, yifashishijwe mu kuburanisha imanza zirenga miliyoni ebyiri mu nyaka icumi.

Gacaca yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsu mu Rwanda.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “ Umuco inkingi y’iterambere rirambye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gsa u Rwanda rumaze kwiyubaka mu bumwe nubwiyunge kuburyo nta muntu ukigira isonoi zo kuvuga aho akomoka kubera ubumwe nubwiyunge mwumvise ufite icyo apfana na bagosora we biduhe ikizeere cyuko tugiye kugira paradizo mu gihe tuzatora president wacu kagame paul
2017

Bitangimana longin yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka