"Umuvuduko dufite mu iterambere ntuzahagarara"-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aremeza ko umuvuduko u Rwanda rufite mu iterambere ushobora gukomeza Abanyarwanda ubwabo babishyizeho ubushake n’imbaraga zabo, nk’uko babigaragaje mu myaka yashize.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013, aho yatumiwe ngo aganirire inzobere mu bukungu n’abanyeshuri biga iby’ubukungu muri iyo kaminuza ku iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Muri iyi kaminuza, Perezida Kagame yemeje ko imbaraga n’ubushake u Rwanda rwakoresheje mu kwivana mu bibazo by’urusobe rwarimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishobora gufasha buri gihugu cyose cyabishyiramo ubushake gutera imbere kandi nta kabuza birashoboka.

Umukuru w’igihugu yemeje ko u Rwanda ruri gutera imbere na Afurika ikaba itera imbere n’ubwo hari bamwe bavuga ko ari iby’igihe gito. Kubwa perezida Kagame ariko ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika nibabishyiramo ubushake bazakomeza gutera imbere.

Yagize ati “Ibyo twagezeho mu Rwanda mu myaka ishize ni ikimenyetso cyivugira ubwacyo ko abafite ubushake bashobora kugera kubyo biyemeje byose.

Ibi turabibwira n’ibindi bihugu bya Afurika kuko tuzi ahabi twavuye, kandi aho tugeze naho turashaka kuharenga kandi tuzabigeraho. N’abandi Banyafurika kandi bashobora kubigeraho.”

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kuba umuyobozi mwiza uteza igihugu cye imbere
Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kuba umuyobozi mwiza uteza igihugu cye imbere

Muri iyi kaminuza kandi bageneye Perezida Kagame igihembo cy’ishimwe ku miyoborere myiza y’umuyobozi wateje imbere igihugu cye mu bukungu n’iterambere, igihembo cyiswe “Distinction of honor for Africa growth award” kandi gitanzwe ubwa mbere.

Imibare itangazwa n’inzobere mu iterambere igaragaza ko Afurika imaze imyaka isaga 10 itera imbere ku gipimo kiri hejuru ya 5% buri mwaka ariko ngo hari abavuga ko bittazaramba.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ari imyumvire ya bamwe badafite icyizere cyiza kuri Afurika, ariko yijeje ko bishoboka. Ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ku gipimo cya 7.7% mu mwaka ushize kandi umwiherero w’abayobozi b’igihugu wemeje ko hazakorwa ibishoboka byose mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rugatera imbere ku gipimo cya 11.5%.

Perezida Kagame ari mu Bwongereza mu ruzinduko azahuriramo n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi mu mihango yiswe Rwanda Day 2013 London. Biteganijwe ko azaganira n’abo Banyarwanda babayo n’inshuti z’u Rwanda ku ntambwe nziza u Rwanda rutera ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa ngo uwo muvuduko ntusubire inyuma.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

oyee our H.E babwire kdi niba batabona bakumva kuko ibyacu birivugira as you had said

Abdou yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Website master!!please try to adjust the pages so that they can fit on the screen.We are tired of scrolling while reading an article.Thanks.

rukundo yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka