RWANDA DAY YAGARUTSE! Twibukiranye izabanje uko byari byifashe
Kuwa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015, Abanyarwanda baba hanze bazahurira mu Buholandi mu birori ngarukamwaka bya Rwanda Day basangira ibyishimo.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2011, umenyerewe guhuza Perezida Kagame n’imbaga y’Abanyarwanda baba hanze baganira ndetse banungurana inama ku cyateza u Rwanda imbere. Buri mwaka ibi birori bibera mu mujyi utandukanye.
Uyu mwaka Rwanda Day irabera mu Buholandi.
Twabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza uko ibi birori byagiye bigenda buri mwaka kuva byatangira.
Rwanda Day Chicago, 2011
Perezida Kagame niwe uba ari umushyitsi mukuru. Aha yarimo kuvuga ijambo mu birori bya Rwanda Day ya mbere yabereye mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyarwanda bagaragazaga akanyamuneza mu gihe ibirori byabaga.
Wari n’umwanya wo kongera guhura kuri bamwe batari baherukanye. Aha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yaganiraga na bamwe mu batuye mu Bufaransa.
Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame, yafashe n’umwanya wo gusubiza ibibazo by’amatsiko abitabiriye ibi birori bamubazaga.
Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa ko bakwiye kwihesha agaciro kandi bagakunda n’igihugu cyabo.
Ibi birori byari byitabiriwe n’Abanyamahanga bashaka kumva ku mabanga y’iterambere ry’u Rwanda.
Umuhanzi Kitoko ari mu bashyuhije abantu kuri uwo munsi.
Rwanda Day London, 2013
Perezida Kagame yongeye guhura n’Abanyarwanda mu mujyi wa Londres mu kindi gikorwa cya Rwanda day, aho Abanyarwanda baba mu Bwongereza n’abaturutse ahandi bahahuriye bagasabana.
Abanyarwanda bahuriye i Londres bari bizihiwe
Madame jeannette Kagame nawe yari mu bitabiriye ibyo birori.
Abitabiriye ibirori bari benshi.
Intore Masamba nkuko bisanzwe nityahatanzwe mu gususurutsa abari bari mu birori.
ikibasumba yanditse ku itariki ya: 30-09-2015 → Musubize
genda rwanda uri nziza. ibi ntako bisa kubona abatuye igihugu basura bene wabo imahanga. abazashaka kudutanya ntaho bazanyura Paul kagame yararwubatse kabisa
sumwiza yanditse ku itariki ya: 30-09-2015 → Musubize
Perzida KAGAME yaje mu Rwanda mugihe gikwiye, aje kurwubaka koko
MASAZIROMEZA yanditse ku itariki ya: 29-09-2015 → Musubize
Rwanda nziza nkundira nkuririmbe,.....we are proud of you,
ariko umusaza ntako aba atagize kubakorera kugeza naho abasanga mumahanga, nakomeze kabisa ntakizamukoma munkokora Imana dusenga irahali.
kabagambe yanditse ku itariki ya: 29-09-2015 → Musubize
Rwandaday tuba tuyitegereje turi benshi kuko tuhungukira byinshi tukanamenya aho igihugu cyacu kigeze mwiterambere
genda rwanda uri nziza. ibi ntako bisa kubona abatuye igihugu basura bene wabo imahanga. abazashaka kudutanya ntaho bazanyura Paul kagame yararwubatse kabisa
Perzida KAGAME yaje mu Rwanda mugihe gikwiye, aje kurwubaka koko
Rwanda nziza nkundira nkuririmbe,.....we are proud of you,
ariko umusaza ntako aba atagize kubakorera kugeza naho abasanga mumahanga, nakomeze kabisa ntakizamukoma munkokora Imana dusenga irahali.