Perezida Kagame yaburiye abahunga igihugu babeshya kandi aranabahumuriza

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arahumuriza Abanyarwanda baba hanze ko n’iyo baba barakoze ibyaha bituma baba mu buhunzi bashobora kubabarirwa bagataha mu rwababyaye.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Buholandi muri Rwanda Day 2015 yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga ko amahanga akora ibyayo kandi ko ntawakwizera ko bazakomeza kwihanganirwa.

Perezida Kagame yagiriye inama abahunga igihugu gutaha kuko nta kintu na kimwe cyabarutira igihugu kandi ko nta na rimwe bashobora kurara batagitekereje.
Perezida Kagame yagiriye inama abahunga igihugu gutaha kuko nta kintu na kimwe cyabarutira igihugu kandi ko nta na rimwe bashobora kurara batagitekereje.

Perezida Kagame yavuze ko abahunga igihugu babeshya bari hafi kumenyekana kubera ibintu bibiri birimo kuba impunzi zikomeje kwiyongera mu burayi bikaba bizatuma abahunze mbere babeshya bagiye kwigwaho kandi n’abahunga badafite amahoro kurusha aba mu gihugu.

Perezida Kagame agira ati “Iki gihugu turimo bo bafite imyumvire myiza ariko bayikoresha nabi kuko bakira umuntu wagiye avuga ko ahunze igihugu kubera demokarasi kandi ari umujura, bakamushyira kuri televiziyo bakamushyira ku maradiyo ariko ubu bene abo baraza kumenyekana”.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwateye imbere kandi ko ibyo rukora bitunze Abanyarwanda kurusha abahungiye hanze.

Agira ati “Kuza kubaganiriza ni no kubatumira, erega ni yo waba hari icyatumue uzinukwa u rwanda icyo cyaha twakikubababarira kuko uracyari uwacu”.

Perezida Kagame yaburiye abahunga igihugu.
Perezida Kagame yaburiye abahunga igihugu.

Perezida Kagame avuga ko ku isi ari bwo bwa mbere Abanyarwanda bashoboye kugabanya impfu z’abana, kandi ko ku isi ari bwo bwa mbere babashije kwiga guhinga bakeza bakagaburira abana babo kandi bagatunga imiryango yabo, kandi ko ku isi ari bwo bwa mbere mu miyoborere abagore bageze ku ntera ishimishije.

Perezida Kagame avuga ko inama inama ikomeye yagira ababa hanze ari ugutaha ku bushake baba abitabiriye Rwanda Day baba n’abataje kuko u Rwanda rukora ibikorwa byigaragaza kuko nta gihugu na kimwe cyigeze gitezwa imbere n’ikinyoma cyangwa n’amagambo gusa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka