“Mutubwirire abitabira Rwanda Day muti u Rwanda ruraryoshye ntabwo ari igipindi”-Abanyarusizi

Abatuye mu karere ka Rusizi barasaba Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i London mu Bwongereza bavuye mu Rwanda kubwira ababa mu mahanga ko u Rwanda rwabaye igihugu cyiza gitera imbere umunsi ku wundi, bikaba ari impamo izira amakabyankuru.

Uwitwa Singaye Maurice utuye mu karere ka Rusizi yabwiye Kigali Today ko asaba abatuye mu Rwanda bitabiriye Rwanda Day mu Bwongereza kubwira buri wese udaherutse mu Rwanda bati “U Rwanda ruraryoshye ntabwo ari igipindi, muzaze mwirebere kandi muzashima.”

Uyu mugabo ukora umurimo wo kudoda mu isoko rya Kamembe mu karere ka Rusizi, atangaza ko abadeherutse mu Rwanda badashobora gutekereza intambwe rugezeho kuko avuga ko mu karere ka Rusizi akoreramo hahindutse byinshi mu myaka mike ishize.

Pascal Karekezi nawe utuye Rusizi yabwiye Kigali Today ko muri bike abona byahinduye isura ya Rusizi vuba aha, ari amashanyarazi yageze mu duce twinshi atabagamo kandi aho iwabo Rusizi bafite ingomero z’amashanyarazi.

Abatuye intara y'Uburengerazuba mu byo bishimira harimo iterambere rigenda rigaragara muri ako gace. Uwo ni umwe mu mihanda myiza yo mu ntara iri mu Rwanda.
Abatuye intara y’Uburengerazuba mu byo bishimira harimo iterambere rigenda rigaragara muri ako gace. Uwo ni umwe mu mihanda myiza yo mu ntara iri mu Rwanda.

Avuga kandi ko amasoko yavuguruwe hakubakwa n’andi mashya, hakaza n’ibigo by’imari byinshi bifasha mu bucuruzi.

Mukamunana Jeanine utuye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, we yavuze ko bamubwirira abitabira Rwanda Day badaheruka mu Rwanda uko ubu Umunyarwandakazi yahawe agaciro mu buryo bwose.

Yongeyeho ko kandi ko basigaye bahabwa icyubahiro cyo kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu, kuko n’umuturage wo hasi atanga igitekerezo kikakirwa nk’igitanzwe n’umugabo, ibyo ngo benshi batari bazi mu Rwanda.

Nyungwe Forest Lodge ni imwe mu mahoteli ahesha ishema abatuye Intara Y'Uburengerazuba.
Nyungwe Forest Lodge ni imwe mu mahoteli ahesha ishema abatuye Intara Y’Uburengerazuba.

Uwingabiye Denys Basile utuye muri Nyamasheke arasaba abavuye mu Rwanda kuratira abataruherutse, by’umwihariko abadaheruka Nyamasheke ko ubu babonye umuhanda wa kaburimbo utararangwaga iwabo.

Avuga ko abagiye mu Bwongeleza badakwiye kwibagirwa gutangaza ko abatuye Nyamasheke bafite n’amahoteli meza ababasuye bacumbikamo kandi agatanga akazi n’amafaranga ku baturage ba Nyamasheke.

Abaturage bashima n'uburyo ingabo za RDF zarenze kurinda umutekano imbere mu gihugu none zikaba zisigae ziwucunga no mu bindi bihugu byo ku isi.
Abaturage bashima n’uburyo ingabo za RDF zarenze kurinda umutekano imbere mu gihugu none zikaba zisigae ziwucunga no mu bindi bihugu byo ku isi.

Uwitwa Munezero wo mu karere ka Muhanga we ngo abari London bamubwirire abadaherutse mu Rwanda bati: “Abanyarwanda bari hanze icyo nababwira ni uko u Rwanda atari urwo bari bazi kandi nta bikabyo kuko ibikorwa byonyine birivugira.

“Babambwirire umutekano usesuye wonyine gusa kuko njye ubu nezezwa no kuba natembera bugacya ntikanga ibyo bitaga guca amashu [ubugizi bwa nabi bwabagaho bwo guca abantu imitwe mu nzira nijoro].

Ubu umuntu aratembere na saa cyenda z’ijoro ntihagire n’umukoza urwara mu gihe cyera no ku manya bagucaga amashu.”

Mukamwezi Anne Marie utuye mu karere ka Gakenke aratuma ku baba mu mahanga ati: “Nta mubyeyi ukigira ikibazo cyo kugurisha inka ye cyangwa isambu ngo abashe kurihira umwana amashuri.

Ubu bariga bataha iwacu mu ngo, tugasangira buri munsi kandi tukabakurikirana. Kwiga bose bo byabaye intero ishaje mu Rwanda.”

Benshi mu baganiriye na Kigali Today bavuze ko basaba buri wese mu bitabiriye Rwanda Day aturutse mu Rwanda gutangaza isura nyayo y’ibyo yasize mu Rwanda, bakabwira abandi Banyarwanda uko iwabo hahinduka ndetse bakabakumbuza kuza gusura u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour;
Kayiranga Egide;
Mbabazi Gitoli;
Muvara Eric;
Ntivuguruzwa Emmanuel;
Musabwa Ephrem na
Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

N’ABANYAMAHANGA BAZAGERAHO BEMERE

KADUNU yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

tugomba guha agaciro igihugu cyacu banyarwanda kandi duharanire ubumwe bwacu nishimiye iki gikorwa pe mumfashe tugishyigikire

ferguson muhire yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka