Kayonza: Bemeza ko umukuru w’igihugu aha agaciro Abanyarwanda baba hanze ari na yo mpamvu ajya kubasura

Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bavuga ko umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aha agaciro Abanyarwanda baba hanze y’igihugu. Iyo ngo ni yo mpamvu agira gahunda yo kujya kubasura aherekejwe n’abandi Banyarwanda bo mu byiciro binyuranye, kugira ngo baganire ku iterambere u Rwanda rugezeho n’ahazaza harwo.

Hari bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda bashishikajwe no kureba ibitagenda gusa mu Rwanda, bakirengagiza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bivugwa na Niyitegeka Claude wo mu murenge wa Ruramira.

Yankurije Eugenie yafashe icyemezo cyo kujya akamira abana bo mu gace atuyemo abarinda indwara z'imirire mibi abikesha inka yorojwe n'umukuru w'igihugu muri gahunda ya Girinka.
Yankurije Eugenie yafashe icyemezo cyo kujya akamira abana bo mu gace atuyemo abarinda indwara z’imirire mibi abikesha inka yorojwe n’umukuru w’igihugu muri gahunda ya Girinka.

Ati: “Umwana ntavuka ngo ahite yuzura ingobyi, ariko biragaragarira buri wese ko dufite umuyobozi ushishoza kandi ahora ashakira Abanyarwanda ibyiza.

Ukurikije aho u Rwanda rwavuye muri 94, ntabwo rwahita ruba paradizo nyuma y’imyaka 19 gusa, ariko ibyakozwe bigaragaza ubutwari bwa perezida Kagame mu gutuma u Rwanda rugira agaciro rufite.”

By’umwihariko benshi bashima ubushishozi Perezida Kagame yagize mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Banashima uburyo yashishikajwe no gutahura Abanyarwanda bari barahunze mu gihe abaperezida bamubanjirije bari bashishikajwe no guheza bamwe mu Banyarwanda hanze.

U Rwanda ni urw’Abanyarwanda bose, ntawe ugomba kurugiraho uburenganzira ngo undi abuvutswe, nk’uko twabitangarijwe na Kwizera Emmanuel ukora umwuga w’ubudozi mu mujyi wa Kayonza.

Perezida Kagame anashimirwa uburyo yazamuye imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburezi kuri bose abinyujije muri gahunda ya Gir’inka, iy’ubwisungane mu kwivuza n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.

Abo twavuganye bavuga ko Abanyarwanda bashishikajwe no gushaka icyabateza imbere, n’ubwo rimwe na rimwe haboneka abakora ibikorwa by’urugomo bakanduza isura y’igihugu nk’uko Yankurije Eugenie wo mu mudugudu wa Rwinyana, akagari ka Shyogo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza abivuga.

Anavuga ko abifuza gutaha mu rwababyaye bahawe ikaze, ariko akanasaba abadafite gahunda yo kugaruka mu Rwanda kujya bagendana Ubunyarwanda bwa bo ku mutima. Ibyo ngo bizatuma baharanira gushaka icyatuma u Rwanda n’Abanyarwanda barushaho gutera imbere.

Umukuru w’igihugu ari mu gihugu cy’Ubwongereza hamwe n’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye bamuherekeje. Biteganyijwe ko kuri uyu wagatanu ahura n’Abanyarwanda baba mu mahanga na bamwe mu nshuti z’u Rwanda babyifuza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka