Iwacu mutahe - Rwanda Day

Bamwe mu bantu b’ingeri zinyuranye batuye mu Rwanda barasaba abazitabira Rwanda Day izabera i Toronto muri Canada tariki 28/09/2013 kuzababwirira abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi ko mu gihugu cyabo ari amahoro.

Kayitare Alexandre, Okinawa mu Buyapani:

Gahunda ya Rwanda Day imaze kwamamara nta handi ndayumva ku isi aho abaturage baba imbere mu gihugu bazinduka bakajya gusura abenegihugu iyo baba mu mahanga barangajwe imbere n’umukuru w’igihugu. Ikinshimisha kurushaho ni uko abafite uruhare rukomeye muri iki gikorwa ari abantu bagifite imbaraga zo gukora byibuze kugeza mu yindi myaka 20 iri imbere. Iyi ni gahunda nziza cyane. Ibi bituma urukundo dufitiye igihugu cyacu, tuzaruraga abakiri batoya n’abazavuka. Niyiyongera ku zindi gahunda z’umwimerere ku Rwanda, zimpa icyizere cy’uko u Rwanda uko ruri ubu, ruzikuba inshuro nyinshi mu iterambere mu myaka iri imbere pe, maze rukaba urutemba amata n’ubuki nk’uko twabyirutse ababyeyi batubwira.

U Rwanda rumaze kwesa imihigo myinshi mu ruhando rw’amahanga, aho rukomeje kuba inshoberamahanga muri gahunda zitandukanye kandi z’umwimerere ku Banyawanda. Aha ndavuga nka Gacaca kuko mu myaka ya 2003 amahanga yari yiteze kuducishamo ijisho, ariko icyabatunguye ni uko twahaserukanye ishema. Mu gihugu hagati haciwe imanza ibihumbi mu gihe gito kandi ubutabera burakomeza gushinga imizi mu gihe hari inkiko nka ICC zitwa ngo zirakomeye zikidogadoga mu mayira ngo ziraca imanza. Iki ni igitego twatsinze amahanga ko ibibazo byacu ari twebwe bireba, kandi ari twebwe tugomba kubyikemurira nka ba nyirabyo.

Ubwo perezida Paul Kagame yatangizaga gahunda ya Gir’inka Munyarwanda muri 2006, hari benshi batumvaga ibyiza by’iyi gahunda… Byaje kubatangaza cyane babonye uburyo iyi gahunda yahinduye ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda. Ubu urwanda ruratemba inshyushyu, abana b’u Rwanda ntibakirwara bwaki ukundi, imirima y’Abanyarwanda yabonye ifumbire ubu irera bagasarura ndetse bakanahunika…

Ibyiza ni byinshi, abitabira Rwanda Day baganire ku byiza biduteza imbere u Rwanda rwacu rukomeze rutere imbere.

Christian Murera, Edmonton AB muri Canada:

“Rwanda Day ni gahunda numva ari nziza cyane kuko ituma Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’ababa imbere mu gihugu, bakaganira kandi bakajya inama kuri gahunda zateza igihugu imbere.”

Eric Rukundo Sebasore, umujyi wa Kigali:

“Rwanda day ni ingirakamaro kuko ari akanya keza ko kugaragaza intera u Rwanda rugezeho no kuganira ku ntambwe yindi rwatera. Gusa byaba byiza igiye ihabwa akanya koko ko gusangira ubumenyi mu buryo bwimbitse atari uguhura mu masaha make. Ibyo byafasha abantu kumenyana n’abashaka ubufatanye bakagira umwanya wo guhura no kubaka umuyoboro bazajya bafatanyirizamo bya nyabyo.
Ikindi ni uko iyi gahunda yanahabwa umwanya munini imbere mu gihugu, hakaba icyo nakwita Meet the president mu byiciro byinshi nk’urubyiruko, abikorera, abanyeshuri, abarimu, n’abandi.”

Emmy Ngabonziza, umukozi mu karere ka Rwamagana:

“Abitabiriye Rwanda Day i Toronto turabasaba kuhabera u Rwanda rwose kandi bagakoresha uwo mwanya mu kungurana n’abandi ibitekerezo byateza u Rwanda mbere kurushaho, tugakomezaa kwibohora nyabyo mu nzego zose kandi tugaharanira kwigira no kwihesha Agaciro. Twime amatwi abadukoma mu nkokora, duharanire guteza u Rwanda rwacu imbere.”

Claude Kabengera, umunyamakuru wa Radio Isango Star:

“Rwanda Day nyibona nk’igikorwa cyiza kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’isi.
Ni umwanya mwiza wo wo kwishimira iterambere igihugu cyigezeho no kurebera hamwe inzira zakoreshwa ngo iterambere rirusheho kwihuta.
Ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu. Ni igitekerezo cyiza rwose.”

Ndori Semana, Rwamagana:

“Rwanda Day mbona ifasha igihugu gukurura abashoramari kuza gushora imari mu Rwanda kuko abo bahurirayo babagaragariza isura nyayo y’igihugu. Ubutaha abanyarwanda byaba byiza bamenyeshejwe icyo basabwa ngo babashe kuyitabira yarangira bakerekwa n’umusaruro wayivuyemo kugira ngo tujye tureba niba abajyayo bose baba ari ngombwa ko igihugu kiboherezayo.”

Mariya Nyirabahire w’imyaka 42 akaba umucuruzi w’imyaka mu isoko rya Gisagara:

“Abana b’u Rwanda aho bari hose ndabatahije kandi mbamenyesha ko mu Rwanda iwacu ari amahoro kandi mbasaba nabo kutazaheranwa n’amahanga.”

Bajiwabo Canisius afite imyaka 86 atuye mu kagari ka Shyanda:

“Abanyarwanda bari mu mahanga ndabasaba ko batakwiyambura umuco nyarwanda ngo bakuze iyo mu mahanga, nibakomeze biheshe agaciro mu muco mwiza n’uburere bw’ino iwabo, ahubwo banabe intumwa mu kumenyekanisha umuco wacu muri ayo mahanga.”

Harerimana Jean Paul umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Filipo Neli:

“Icyo numva nabwira abanyarwanda bari mu mahanga cyane abagiye kwiga, ni uko ubumenyi bagiye gushaka batabuheza mu mahanga ahubwo bakaza tugafatanya muri uru rugamba rw’iterambere u Rwanda rurimo. Turabakeneye nibazane ubwo bumenyi tubushyire hamwe twiteze imbere.”

Mukeshimana Verena ni umukecuru w’imyaka 54 y’amavuko:

“U Rwanda ni igihugu buri wese yibonamo umutekano ni wose abantu bararya bakaryama nta kibazo na mba kirurimo kuko n’ukennye hari gahunda zimwunganira mu iterambere nka Girinka munyarwanda, Gahunda y’imbaturabukungu n’izindi.”

Muganirizi Shagari wiga mu ishuli rikuru rya INILAK:

“Njye mbakumbuje u Rwanda mbabwira ko ari igihugu kirimo gutera imbere uko bukeye n’uko bwije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Banyarwanda bavandimwe bacu muba mu mahanga, ndabashimira ko mutibagiwe Gakondo yanyu, kandi ni mu gihe kuko uwibagiwe gakondo n’umucu, aba yiyibagiwe kuko ubumuntu si ukuba witwa umuntu gusa, ahubwo ni ukuba umuntu ukagira n’ibikuranga bigutandukanya n’undi ahanini akaba ari umuco na gakondo yawe.

Reka twese nk’abitsamuye duhurize ku nteruro imwe ariyo yo guharanira no kwemera abo turi bo kandi twihesha agaciro. Nitwiha icyizere kandi tugafatanya tuzagera kuri byinshi kurusha ibyo tumaze kugeraho.

Gushora imari mu gihugu cya kubyaye bikwiye kutubera ikirango kuko uretse no kuba muhafite n’abavandimwe, I bikorwa nabyo twabigereranya na wa mugani wacu tuvugamo ngi "Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye" tuzongereho ngo " AHO UJISHE IGISABO NTIWEMERERA UWO ARIWE WESE KUHATERA IBUYE"

Mugire amahoro kandi turabakunda.

Ngabonziza Emmy
Director of Finance
Rwamagana District

Ngabonziza Emmy yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

AMariya Nyirabahire na Mukeshimana Verena murabona atari abazungu koko? Nibindi byose mwanditse ni montage>

Niyogusa yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Aka kantu kuri Kigali Today mwakoze ni keza cyane njye karanshimishije muzi kwikirigita mu bwenge.

Keep it up!!!

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka