Ikibazo cya buruse itinda y’Abanyarwanda biga mu Budage cyabonewe umuti
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Minisiteri y’Uburezi gukemura ikibazo cy’amafaranga ya buruse agenerwa Abanyarwanda biga mu Budage atinda kubageraho.
Mu kibazo abiga mu Budage babajije, basobanuye ko aya mafaranga atinda cyane ku buryo amara amezi abiri atari yabageraho, bigatuma ubuzima bwo mu mahanga bubagora cyane.
Uwabisobanuye yagize ati « Buruse iraza ariko iratinda kuko bimara amezi abiri itaraza. Ihagera abanyeshuri bamaze guhangayika ubuzima bwabagoye. »
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias, yasobanuye ko iki kibazo cyaterwaga n’uko amafaranga yanyuzwaga mu nzira ndende kugira ngo agere kuri aba banyeshuri, ariko ubu kikaba kigiye gukemuka burundu.
Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri batari bakwiye kuba bahura n’ikibazo nk’icyo kuko kuboherereza amafaranga ku gihe bitagoye.
Abaza ikibazo yagize ati «Kumenya umubare w’abanyeshuri n’amafaranga bakeneye biragoye!?»
Perezida Kagame yasabye Minisitiri Musafiri ndetse n’izindi nzego bireba gukemura iki kibazo kikarangira burundu. Yagize ati « Murebe uburyo mwakorana n’ibigo by’ishuri na za Ambasade hanyuma ikibazo gikemuke vuba.»
Emmanuel Nyandwi M.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose inzego bireba nibagerageze kuko abiga igikondo muri sfb inzara aho bukera iratumara