Icyo Abanyarwanda baba mu gihugu imbere bavuga kuri Rwanda Day

Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi bitabiriye umunsi wiswe “Rwanda Day” wabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza bakaganira na Perezida Kagame, Kigali Today yegereye abaturage mu turere dutandukanye bayigaragariza uko babona uwo munsi.

Mutagoma Jean Pierre utuye mu karere ka Ruhango we asanga Rwanda Day ari uburyo bwo kugaragaza ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuburyo bishobora gufasha bamwe mu Banyarwanda baba hanze gukunda igihugu cyabo ndetse bakaba banakibera abambasaderi beza mu bihugu batuyemo.

Ikindi n’uko bishobora gutuma habaho ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa hanze kuko ababa hanze bashobora gushakira isoko ibicuruzwa by’abari mu gihugu cyangwa se bakaba banakangurira abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda.

Kuba Perezida wa Repubulika n’abamwungirije basanga Abanyarwanda aho bari ku isi bakaganira abaturage babibonamo nk’igikorwa cy’imiyoborere myiza kuko batigeze babibona kuva u Rwanda rwabaho; nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Christophe wo mu murenge wa Ririma mu kagari ka Kimaranzara umudugudu wa Byimana mu karere ka Bugesera.

Uretse ababa hanze y'u Rwanda, Perezida Kagame anafata umwanya wo kuganira n'abaturage baba imbere mu gihugu.
Uretse ababa hanze y’u Rwanda, Perezida Kagame anafata umwanya wo kuganira n’abaturage baba imbere mu gihugu.

Uwingabiye Denys Basile utuye mu karere ka Nyamasheke avuga ko kuba Perezida wa Repubulika afata umwanya akajya kuganira n’Abanyarwanda baba hanze ari urugero rwiza rw’umuyobozi uha agaciro Abanyarwanda aho bari hose ku isi kandi na none bikaba agaciro k’Umunyarwanda aho ari hose, wongera kumva ko ari umunyarwanda kandi Igihugu kikaba kimutekerezaho ndetse kimufite ku mutima.

Uwingabiye yagize ati “Ibi na none bitanga ubutumwa by’umwihariko kuri aba Banyarwanda baba hanze bwo kumva ko na bo bahamagarirwa kugira uruhare mu kubaka igihugu cyababyaye, birinda kwirengagiza u Rwanda no gutererana abandi mu rugamba rwo kubaka Igihugu.”

Isaie Mbonyinshuti uri mu ishyirahamwe rigamije guteza imbere urubyiruko mu karere ka Musanze we yemeza ko ari uburyo bwo gusangiza ababa hanze kuri gahunda z’igihugu.

Avuga ko bamwe mu bari hanze baba bafite imyumvire y’uko u Rwanda ntaho rwavuye ngo rugire aho rugera. Benshi ntibaba bazi aho igihugu kigeze. Iyo batanze ibitekerezo bikaza bigashyirwa mu bikorwa bidufasha mu iterambere.

Tuyizere Oswald utuye i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, aragira ati « Uruzunduko rw’Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abanyarwanda b’ibyiciro binyuranye ni ikimenyetso cy’ imbaraga igihugu gifite, zikaba zikomoka mu bantu batandukanye ; abahanzi, abikorera, abayobozi n’abandi . Ibyo byerekana ko U Rwanda ari igihugu cyihagazeho mu iterambere ».

Mu Rwanda tugezemo abaturage bafite uburenganzira bwo kwegera Perezida wa Repubulika bitandukanye na mbere.
Mu Rwanda tugezemo abaturage bafite uburenganzira bwo kwegera Perezida wa Repubulika bitandukanye na mbere.

Karekezi Pascal utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi we avuga ko Rwanda Day igaragaza ko Perezida Kagame atitaye ku Banyarwanda baba mu gihugu gusa ahubwo ko yitaye ku bana b’u Rwanda bose yaragijwe bigatuma ababwira aho igihugu akijeje mu iterambere kugirango nabo bazaze birebere.

Kamuzinzi ukora ibijyanye na decoration mu mujyi wa Kibuye agira ati “Kugenda ajyanye n’abandi banyarwanda b’ingeri zose, ni ikimenyetso ko mu Rwanda ntavangura rihari, bityo abari hanze bibaha ishusho nziza y’uko ibyo bavuga ku gihugu cyabo bibi, cyangwa ibyo cyanyuzemo byakosotse kandi bitazongera no kubaho”.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwanda day UK cyo kimwe n’izindi zabaye ahandi, bishimangira agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Doudu yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Rwanda day UK cyo kimwe n’izindi zabaye ahandi, bishimangira agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Doudu yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ubusabane mu muco nyarwanda ni ukuva kera,abanyarwanda mu mibereho yabo bagira igihe bagahura,bagasangira,bakaganira,mbona na Rwanda day ishimangira uyu muco wo gusabana aho turi hose ku isi.

kanakuze yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Rwanda day, ituma abatuye hanze y’uRwanda, bongera kureba aho iguhugu cyabo kigeze, nabashaka gushora imari bakamenya aho bazinyuza. Kandi natwe mu gihugu tuba dukumbuye kunva no kureba abacu bataba mu gihugu.

kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Rwanda day, ituma abatuye hanze y’uRwanda, bongera kureba aho iguhugu cyabo kigeze, nabashaka gushora imari bakamenya aho bazinyuza. Kandi natwe mu gihugu tuba dukumbuye kunva no kureba abacu bataba mu gihugu.

kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Abanyarwanda aho baba hose baba bagomba guhuraa bakajya inama,bagasabana,bigatuma barushaho kwiyunvamo igihugu,ngewe nicyo mbona Rwanda Day imaze.

gashumba yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka