Gakenke: Basanga ari Rwanda Day igihe cyo kumurikira Abanyarwanda bo mu mahanga icyo u Rwanda rwagezeho

Bamwe mu batuye akarere ka Gankenke mu ntara y’Amajyaruguru basanga umunsi wo guhura n’Abanyarwanda baba hanze wiswe “Rwanda Day”, ari cyo gihe cyo kubamurikira ibyiza u Rwanda rwagezeho nabo bagashyiraho akabo bashora imari mu gihugu cyababye.

Kuba Perezida ahura n’Abanyarwanda baba hanze n’inshuti z’u Rwanda bigaragaza agaciro aha uwitwa Umunyarwanda aho ari ho hose ku isi. Ibyo bituma biyumvamo igihugu cyabo, nk’uko uwitwa Gustave Mbanzabanzi wo mu Murenge wa Gashenyi bitangarije Kigali Today.

Agira ati: “Iki kigorwa ni cyiza cyane, usanga Abanyarwanda baba hanze biyumvamo igihugu cyabo kubera Rwanda Day. Ariko ntibigacire aho bajye bagaragaza isura y’u Rwanda aho bari kandi banagire icyo bamarira igihugu cyabo.”

Anne Marie Mukamwezi na we asobanura ko Rwanda Day ari bumwe mu buryo bwo kwerekana ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe gito, kubera ubuyobozi bwiza kandi n’ibyo ruteganya kuzageraho.

Uyu mubyeyi yanavuze ko mu karere kabo bari kure mu iterambere mu mpande zose. Mbere higaga umwana w’umukire kubera amafaranga y’ishuri yabonaga uwifite ariko uyu munsi umwana wese w’Umunyarwanda ariga kandi akigira ahantu hasobanutse.

Ati: “Nta mubyeyi ukigira ikibazo cyo kugurisha inka ye ngo abashe kurihirira umwana, ariga ataha iwabo. Abana bacu bigira ahantu heza wagira ngo muri kaminuza. Wagize neza Prezida wacu Kagame.”

Yongeraho ko indwara z’imirire mibi nka bwaki zari karande mu cyaro, ariko gahunda ya Girinka yatangije na Prezida bwaki yabaye amateka. Ati: “Nari mfite umwana urwaye bwaki, inkongoro y’amata iramugoboka none ni inkumi.”

Mbanzabanzi ashimangira ko u Rwanda rugeze kure mu iterambere, akaba ashishikariza abadaheruka mu Rwanda kuza bakihera ijisho, bazikanga kuko mu myaka gusa 19 u Rwanda ruvuye muri Jenoside ari mike ugereranyije n’aho rugeze.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka