"Duterwa amacumu menshi ariko ntibizatubuza gukomeza"

Mu ijambo perezida w’u Rwanda Paul Kagame amaze kugeza ku bitabiriye ibirori bya Rwanda Day i Toronto muri Kanada, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera imbere n’ubwo abatarwifuriza ineza badasiba gukora ibikorwa binyuranye bibangamira urugendo rw’iterambere, ibikorwa umukuru w’igihugu yagereranyije no gutera u Rwanda amacumu.

Muri iri jambo ryamaze isaha imwe n’iminota 47, perezida Kagame yavuze ku buryo buryo burambuye ku buzima rusange bw’igihugu ariko Kigali Today irabigarukaho mu magambo magufi.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Rwanda Day i Toronto ati:
  “Nje kubasura hano muri Kanada kuko nabibijeje mu bihe bishize, nk’uko njya nsura abandi. Nzanywe kandi no kubashimira ko mugira uruhare rukomeye cyane mu kubaka inkingi zituma u Rwanda rukomera.”

  “Inshingano yanjye y’ibanze ni ugufasha u Rwanda gutera imbere, kandi nterwa ishema n’uko Abanyarwanda babidufashamo njye n’abo dufatanya uwo murimo mwadushinze twese.”

  “Ntawe uzigera adukorera ibyo dukwiye ngo dutere imbere, buri wese azirikane icyo akwiye gukora ngo duteze igihugu cyacu imbere.”

  “Iby’ibanze nk’umutekano, ubuyobozi bwiza n’urubuga rwo gukoreramo birahari, ariko ni ahacu nk’Abanyarwanda ngo tuzabikoreshe neza tugire aho tugera.”

  “Abagira amahirwe yo kugera mu mahanga n’abayakuriyemo, mukwiye kuba muhahayo ubwenge n’ibyabagirira inyungu kuko ibidafite akamaro ntibyari kubazindura ngo mujye kubishaka mu mahanga iyo gihera.”

  “Nterwa ishema no kuyobora Abanyarwanda kuko boroshya uburyo bwo gukorana no gugendana mu cyerecyezo twihitiyemo.”

  “Twese twemeranywa ku byiza dushakira igihugu cyacu, ibyo abantu batajya bumva kimwe ni uburyo bwo kubigeraho kandi ibyo birumvikana. Dukwiye no kubona uburyo bunoze bwo kubyunguranaho inama.”

  “Kwirirwa utukana ntacyo byungura. Birenze gupfusha igihe cyawe ubusa, njye mbyita ubujiji. Ababihoramo ntibateze gutera intambwe ijya mbere.”

  “Udashaka kujyana n’abandi mu nzira nziza bihitiyemo, abavira mu nzira cyangwa bakamurwanya bakamukura mu nzira ku ngufu bagakomeza. N’Abanyarwanda ntibazabitezukaho kuko niko abantu bose babigenza.”

  “Amacumu duterwa ni menshi ariko ntabwo atubuza gutera imbere kuko dufite intego, tuzi aho tujya kandi Abanyarwanda twese tubyumvikanaho tukanafatanya guhangana n’abaduca intege.”

  “Tugomba kuba Abanyarwanda bazima, politiki y’ikinyoma yaratwishe ntitugomba gupfa ku nshuro ya kabiri. Kuba twubaka igihugu cyacu ntawe tuba tugamije gushimisha, ni ibyiza twikorera ngo tuzamure abaturage bacu.”

  “Aho mugera n’abo muhura nabo bose mujye mubabwira ko nibaza gushora imari mu Rwanda bazasanga tubakira neza, ndetse n’imari yabo twarayisasiye ngo idahungabana kuko mu Rwanda ari aha gatatu washora imari muri Afurika nzima, tukaba aba kabiri mu korohereza abashoramari ndetse n’aba 20 mu kwakira abatugana neza.

Byakusanyijwe na Ahishakiye Jean d’Amour


Video: Ijambo rya President Kagame muri Rwanda Day - Toronto, 28-Nzeli-2013


kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho,muze twese hamwe dufatanye nk’abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu,dukure amaboko mu mifuka dukore;Dukomeze kwihesha agaciro mu byo dukora byose.

MUSHIMIYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Nuko nuko nyakubahwa

izn yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

Tubashimiye uburyo mutugejejehp resume y’ijambo rya president, gusa sinzi ukuntu abanyamakuru mujya mubigenza mukadushyiriraho discours ye yose, tukayumva, kuko abenshi dukunda kumwumva, rwose mwaba mugize neza

nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka