Abitabira Rwanda Day i Toronto ngo baterwa ishyaka n’uko u Rwanda rutera imbere bidashidikanywaho

Bamwe mu bitabiriye ibirori by’umunsi bita Rwanda Day ubera muri Kanada mu mujyi wa Toronto baravuga ko ikibahagurutsa bakava mu mirimo yabo bakitabira uwo munsi ari ishyaka ryo guhura n’abitabira ibyo birori bose ngo baganire ku iterambere ridashidikanywaho u Rwanda rugezeho kandi bafate ingamba zo gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Ikinyamakuru Toronto Star cya mbere gikomeye aho i Toronto kiravuga ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bazi u Rwanda cyaganiriye nabo bacyibwiye ko iterambere ry’u Rwanda rigaragarira buri wese, bakaba kandi bashaka guhura n’abandi ngo bafatire hamwe ingamba z’uko umuvuduko wakomeza.

Rwanda Day ihuza Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda aho baba hose nk'aha bahuriye Chicago mu 2012.
Rwanda Day ihuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda aho baba hose nk’aha bahuriye Chicago mu 2012.

Uwitwa Egide Karuranga wigisha iby’ubucuruzi n’iterambere muri kaminuza ya Laval University aho muri Kanada yabwiye Toronto Star ko azitabira Rwanda Day ngo abone umwanya wo kuganira n’abazayitabira, ndetse banungurane inama n’umukuru w’igihugu mu biganiro bazagirana.

Uyu Karuranga yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza perezida wacu atugenera ngo duhure tujye inama kandi sinawuburamo kuko nziko ibyo tugiyeho inama ataha akabisohoza, igihugu kigatera imbere.” Uyu mwarimu muri kaminuza avuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame azi gukora no kwerekana icyerecyezo kibereye Abanyarwanda.

Ngo azi kwicarana n’Abanyarwanda bakajya inama, baba ab’imbere mu Rwanda n’abo mu mahanga kandi ngo ibyo biyemeje Paul Kagame azi kubishyira mu bikorwa. Mu nkuru ya Toronto Star bavugamo Professor Egide Karuranga ugira ati “[Kagame] yavuze ko ashaka guteza uburezi imbere none amashuri yarayubatse n’Abanyarwanda ni benshi mu mashuri; aho yiyemeje kubaka imihanda ubu hose habaye nyabagendwa, ndetse na gari yamoshi yavuze ubu iri hafi. [Kagame] yavuze ko ashaka guteza abagore imbere none ubu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda tumaze kugiramo abagera kuri 64%. Ibi byose ni inzira yo guhesha u rwanda agaciro.”

U Rwanda ruri mu bihugu byateje imbere abagore, rukaba urwa mbere ku isi rufite abagore benshi mu ntumwa za rubanda.
U Rwanda ruri mu bihugu byateje imbere abagore, rukaba urwa mbere ku isi rufite abagore benshi mu ntumwa za rubanda.

Muri Toronto Star kandi baravugamo ibindi byiciro by’ubuzima bigaragaramo impinduka nziza zikomeye zahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda mu gihe cy’ubuyobozi bwa perezida Kagame. Iki kinyamakuru cyiravuga mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, aho ubu mu Rwanda ngo umuntu ashobora kwizera kuramba akageza ku myaka 56 kandi mu 1994 ngo mu Rwanda hari ubuzima bwatumaga icyizere cyo kubaho kibarirwa ku myaka 36 gusa, bikaba ngo byaratewe n’impinduka mu mibereho myiza.

Karuranga ngo ashima cyane ko leta iyobowe na Perezida Kagame yateje imbere uburezi
Karuranga ngo ashima cyane ko leta iyobowe na Perezida Kagame yateje imbere uburezi

Iki kinyamakuru cyavuze kandi n’urwego rw’ubukungu aho ngo u Rwanda rutera imbere ku gipimo cya 8% buri mwaka. U Rwanda kandi ngo rwahaye abaturage barwo bose inzitiramubu zirwanya malaria, ubu ikaba yaragabanutse ku gipimo cya 85% kandi iyo ari imwe mu ndwara zihitana benshi mu bindi bihugu ku isi.

The Toronto Star iravuga kandi ko n’izindi nzego nk’umutekano n’isuku bituma imijyi y’u Rwanda iri mu mijyi izamuka vuba kandi ikaba ikunzwe cyane kuko abayibamo n’abayigenderera ngo baba bizeye kuyibamo nta mpungenge.

Guteza imbere ubuvuzi ngo biri mu byazamuye imyaka y'icyizere cyo kubaho mu Rwanda
Guteza imbere ubuvuzi ngo biri mu byazamuye imyaka y’icyizere cyo kubaho mu Rwanda

Ibitekerezo by’abandi basomyi bigaragara muri iyo nkuru birimo benshi bavuga ko batungurwa n’uko u Rwanda rutera imbere, bakemeza kandi ko ngo bashyigiye iterambere ry’u Rwanda n’ubwo bamwe bavuga ko ngo ari abanyamahanga.

Umunyamakuru wa Toronto Star yanditse ariko ko hari na bamwe bamubwiye ko n’ubwo u Rwanda rutera imbere cyane ngo ruracyafite urugendo mu nzego zinyuranye. Franco Ntazinda yavuze muri iyo nkuru ariko ko nta “mwana uvuka ngo yuzure ingobyi”, ngo u Rwanda ruracyakeneye igihe ngo rucyemure ibibazo byinshi rwatewe n’amateka mabi rwanyuzemo.

Yagize ati “Hari ubwo bamwe bashaka kurebera u Rwanda ku bipimo nk’ibyo mu bihugu byateye imbere kandi bidahuje [amateka n’imiterere] .” muri ibyo byose ariko, ngo Abanyarwanda ubwabo bashima cyane kandi bakazirikana ku ntera y’iterambere bagezeho mu gihe perezida Kagame amaze ku buyobozi.

Mu Rwanda ngo umuturage wese agenerwa inzitiramubu n'umuryango we wose.
Mu Rwanda ngo umuturage wese agenerwa inzitiramubu n’umuryango we wose.

Umunsi wiswe Rwanda Day ni ibirori bihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa imbere mu gihugu, bagahurira muri umwe mu mijyi mu bihugu by’Uburayi na Amerika.
Iyiswe Rwanda Day Toronto irabera i Toronto muri Kanada, aho biteganyijwe ko uyu munsi ku itariki ya 28/09/2013 ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali mu Rwanda abayitabiriye baza kugirana ibiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahitwa 45 carl Hall mu gace ka Downsview Park. Rwanda Day yabaye kandi mu mijyi ya Boston na Chicago muri Amerika, i Paris mu Bifaransa na London mu Bwongereza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka