Abasaga 3000 biteguye kwitabira Rwanda Day i London

Imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu bari bwitabire imiryango y’umunsi witiriwe Rwanda Day i London kuri uyu wa 18/05/2013; nk’uko byemezwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, William Nkurunziza.

Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterembere RDB yatangaje ko umunsi nk’uyu usanzwe uhuza abantu benshi kandi ugatera ibyishimo abawitabira aho ubera hanyuranye.

Yatangaje ku rubuga rwe rwa twitter ko adashidikanya ko no ku munsi wa Rwanda Day i London hazahurira benshi bungurana inama ziteza imbere igihugu.

Umunyamakuru Albert Rudatsimburwa uri London mu Bwongereza nawe yatangaje ku rubuga rwa twitter ko umunsi nk’uyu usanzwe uhuza benshi mu Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ngo bishimire ibyiza u Rwanda rugezeho kandi ngo aho ari arabona n’uyu mwaka bazawitabira ari benshi.

Uyu munsi wahariwe Abanyarwanda baba mu mahanga ugiye kuba ku nshuro ya gatanu urabera mu mujyi wa London mu Bwongereza nyuma yo kubera mu mijyi ya Boston na Chicago muri Amerika, Paris na Bruxelles ku mugabane w’Uburayi. Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe insangamatsiko igira iti “Agaciro: Inzira y’iterambere.”

Uyu munsi wagenewe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba mu mahanga ni umwanya leta y’u Rwanda yagennye wo guhura na bo bose bakaganira ku ntambwe y’iterambere u Rwanda rugezeho, ariko cyane cyane bakaganira bagafata ingamba zo guteza imbere ku buryo buruseho mu gihe gikurikiraho.

Ibi ngo biterwa n’uko leta y’u Rwanda iha umwanya munini n’agaciro gakomeye uruhare buri munyarwanda wese ashobora kugira mu iterambere, bityo ikaba igena n’ubu buryo bwo kubasanga aho baba mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ngo bazaganira ku ngingo nyinshi z’ubuzima bw’igihugu kandi bamurikirwe intambwe u Rwanda rugenda rutera umunsi ku wundi dore ko ngo n’abo Banyarwanda baba mu mahanga babigiramo uruhare.

Imibare itangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagenda biyongera mu kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere ku buryo n’abatagera mu Rwanda bohereza amafaranga yo kuruteza imbere no gutangiza imishinga igirira inyungu imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Mu mwaka wa 2005 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje miliyoni 43 z’amadolari mu Rwanda, muri 2008 bohereza miliyoni 139 naho muri 2011 bohereza miliyoni 170.

Aya mafaranga ngo agira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’u Rwanda kuko akoreshwa imbere mu gihugu kandi akagirira akamaro Abanyarwanda mu buryo bunyuranye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Am very proud to our beloved president P.Kagame. thanks for RWANDA Day in LONDON.

murphy djuma yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

ariko se abanyarwanda baba hanze baba i bulayi no muri Amerika gusa?Kuki ibi bitabera no muri afrika?

rukundo yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka