Abanyarwanda nibo ubwabo bemeza ko batera imbere umunsi ku wundi - Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abitabiriye Rwanda Day 2013 mu mujyi wa London mu Bwongereza ko u Rwanda rutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese, ndetse Abanyarwanda ubwabo bakaba babyiyumvamo kandi bakabitangira ibimenyetso kuko bazi aho bavuye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko mu ngamba yafashe zo guteza imbere igihugu yibanda ku kurwanya ubukene mu baturage imaze kuvana Abanyarwanda basaga miliyoni mu bukene bukabije mu myaka itanu gusa, ubu bakaba ngo barabaye abantu bifashije ndetse bafite aho bakura ifaranga buri munsi.

Ibi ngo byaragezweho hifashishijwe gahunda y’imbaturabukungi yiswe EDPRS (Economic Development and Poverty Reduction Strategy).

Ibi perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bitabiriye Rwanda Day 2013 wari umubajije igipimo u Rwanda rureberaho ko abantu bavuye mu bukene, igihe uwo wabazaga ikibazo nawe ubwe ngo amaze imyaka isaga 35 akorera amafaranga kandi akaba yiyumvamo ko akiri umukene.

Perezida Kagame na Ambasaderi Nkurunziza basubiza ibibazo byabajijwe n'abitabiriye Rwanda Day.
Perezida Kagame na Ambasaderi Nkurunziza basubiza ibibazo byabajijwe n’abitabiriye Rwanda Day.

Perezida Paul Kagame yamubwiye ko u Rwanda rufite ibipimo bidashidikanywaho kuko byagenzuwe neza n’inzego z’ibarurishamibare zigendeye ku bipimo zemeranyijweho n’inzobere mpuzamahanga bagasanga koko hari impinduka zigaragara mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda.

Ibi ariko ngo ntibihagije kuko ngo n’Abanyarwanda ubwabo bivugira ko bavuye mu bukene, bakaba bazi aho bavuye habi kandi bakishimira ko ubu bayera imbere umunsi ku wundi.

Perezida Kagame yagize ati “Uretse n’ibyo bipimo inzobere zemeranywaho, Abanyarwanda ubwabo iyo muganira baguha ibimenyetso, bakakugaragariza ko bavuye ahabi, ko babagaho badafite n’urwara rwo kwishima ariko ubu abasaga miliyoni bakwereka intera bagezeho, bakakwereka ko babona amafaranga, kandi nawe wabareba ukibonera ko ababivuga babayeho neza.”

Bamwe mu bitabiriye Rwanda Day.
Bamwe mu bitabiriye Rwanda Day.

Perezida w’u Rwanda yakomeje amusobanurira ko ingamba za EDPRS mu cyiciro cyayo cya mbere cyamaze imyaka itanu, kuva mu 2005 kugera mu 2011, Abanyarwanda basaga miliyoni babashije kugera ku ntera yo kubona aho bakura ubushobozi burimo n’amafaranga kandi ngo biracyakomeza.

Bamwe mu bitabiriye uyu munsi wa Rwanda Day cyakora bakomeje kuvuga ko nabo bazi ko u Rwanda rutera imbere. Umugabo w’Umuhinde witwa Yunus Mouladadi benshi bise Malidadi yavugiye muri iyo mihango ko ubwo aherutse mu Rwanda yasanze rwarahindutse cyane.

Yavuze ko yakuriye mu Rwanda ariko igihe yaje kumara atarubamo ngo yaragarutse asanga harahindutse byinshi ku buryo n’aho yari azi hubatswe hakaba hashya akajya ahayoberwa kandi ari ahantu yakuriye.

Gahunda ya EDPRS yatangijwe mu mwaka wa 2005, icyiciro cyayo cya mbere cyamaze imyaka itanu ngo nicyo cyakuye abasaga miliyoni mu bukene. Ubu hatangijwe icyiciro cya EDPRS II cyizamara indi myaka itanu kugera mu mwaka wa 2018.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibbyo Nyakubahwa Perisida avuga nibyo koko urebye aho ttwavuye na ho tujya usanga kabisa hari deifference ubwo rero ababihinyura sinzi icyo baba bashaka ku Rwanda nibatureke niba gutera imbere byarabananiye nibaze tubigishe uko bigenda.

Twizerimana Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Mu bantu buriya tubana dutandukanye n’ubwo bitatubuza kubuhana,usanga hari abakora,hakaba abakorerwa,hakaba abakoresha,hakabaho n’abandi batagira icyo bamaze,mu batagira icyo bamaze usanga barangwa n’urusaku,mu gusakuza kwabo bibasira abakozi cyane ko ntacyo bashoboye,baba hari n’icyo batashobora bakavuga ko kimeze nabi,natwe rero abanyarwanda turakora hakaba ya miryango (y’uburenganzira bwa muntu) itagira icyo ikora uretse gusakuriza abakozi. aba rero ntibadukerereza ibyo bavuga byose.

dukuze yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

ibigaragazwa n’abanyarwanda nibyo bifite agaciro,naho abasakuza gusa nta n’icyo bakoze,bakagaya byose n’ibitagayitse nta munyarwanda bizatera ikibazo

karasira yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka