Abanyarwanda bakwiye gukura bakava ku ibere ry’amahanga- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira Abanyarwanda guhindura imyumvire bagafata ingamba zo kwibeshaho, bakihitiramo uko bashaka kubaho kuko kubeshwaho n’inkunga z’amahanga bisa no kwizirika ku ibere kandi umuntu nyawe agomba gucuka akibeshaho.

Ibi perezida Kagame yabihamagariye Abanyarwanda bose mu mihango yabereye mu birori byiswe Rwanda Day 2013 i London mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu tariki 18/05/2013.

Mu ijambo Perezida w’u Rwanda yavugiye muri iyo mihango yavuze ko ubuzima bw’igihugu budashobora gushingira ku nkunga n’impano ngo u Rwanda ruzigere rutera imbere.

Perezida Kagame avuga ko gukomeza kurambiriza ku nkunga bisa no kubona umuntu mukuru yemera gukomeza konka kandi ageze igihe cyo kwigaburira, kandi ngo ibi ntabwo byaba biganisha imbere heza.

Perezida Kagame kandi ngo asanga n’abatanga imfashanyo baba bafite izindi nyungu bagamije kuko nabo basa n’umubyeyi wakwishimira ko umwana we akomeza konka kugera abaye umugabo mu gihe umubyeyi nyawe yishimira ko uwo akunda akura akabasha kwibeshaho.

Perezida Paul Kagame ati “Nidukomeza gutegereza ko abanyamahanga badufasha tuzaba dusa n’abashaka gukomeza konka kandi twarabaye abantu bakuru. N’abaduha imfashanyo nibabikomeza ubuziraherezo ntabwo bazaba bari kudufasha kuko ntibagakwiye kwishimira ko duhora dufashwa.”

Rwanda Day yabereye i London yitabiriwe n'abarenga 3000.
Rwanda Day yabereye i London yitabiriwe n’abarenga 3000.

Aha i London kandi Perezida Kagame yavuze ko ibyo asaba Abanyarwanda babishoboye kuko hari ibisa n’ibitangaza mu maso y’amahanga u Rwanda rwagezeho, akaba asanga Abanyarwanda nibabigiramo ubushake bazashobora no kwigeza ku ntambwe yo kwibeshaho badategereje amahanga.

Rwanda Day ni umunsi Perezida w’u Rwanda ahura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu mahanga, bakaganira ku buzima bw’igihugu bakanungurana inama ku ngamba z’iterambere.

Ibirori bya Rwanda Day 2013 byabaye bikurikira ibyabereye Bruxelles mu Bubiligi, i Paris mu Bufaransa na Chicago na Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

dushyigikiye nyakubahwa perezida wa repubulika mu gikorwa yatangiye cyo lkwihwsha agaciro duharanira kwigira.

muhawenimana yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Kwanga agasuzuguro tubigire intego.

kirenga yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Kwanga agasuzuguro tubigire intego.

kirenga yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Umusaza arababwira ni uko batumva..gusa Imana izakumpere umugisha gusa..

cyogere yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka