Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye kwizihiza Rwanda Day 2012

Abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru no ku yindi migabane bagiye kwizihiza Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye Chicago umwaka ushize.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwandaday.org, uyu munsi uzabera Boston, Massachusetts tariki 21/09/2012 kandi ngo uzaba ugamije kwihesha agaciro.

Eng. James Kimonyo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko abazitabira ibi birori bazashobora gukurikirana aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka no gutanga ibitekerezo uburyo rwarushaho.

Abambasaderi b’u Rwanda muri Amerika na Canada batumira Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda kwitabira ibi birori kuko bazashobora no gususurutswa n’abahanzi b’abanyarwanda, ndetse hakazaba n’imurika bikorwa ku bimaze kugerwaho mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azajya kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza uyu munsi wahariwe u Rwanda muri Amerika y’amajyaruguru nk’uko yabikoze umwaka ushize.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

agaciro df irimo kwakwa muburyo butari bwo kuko ama service arimogutegeka ,ayobagomba gutanga hatitawe kubindi bibazo bafite.ex[nk,abafite amadeni mumabanque....

dalila yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka