Abanyamahanga basanga u Rwanda rugeze ku ntera yo gufasha n’ibindi bihugu
Abanyamahanga biganjemo abaturuka mu bihugu birimo amakimbirane ku mugabane w’Afrika barifuza ko u Rwanda rwagira icyo rukora kugirango amahoro rumaze kugeraho ruyatange no ku bandi.
Nkurunziza Anne Marie uvuka mu Burundi avuga ko yashakanye n’Umunyarwanda nubwo akomoka mu Burundi kandi akaba yifuza ko u Rwanda nk’igihugu gituranyi cy’Uburundi rutabera ibibi biri kuhakorerwa.
Nkurunziza agira ati “Ukuriye u Rwanda kandi Uburundi bufite ikibazo cy’umutekano, uraretse pe uburundi bupfe? Nyakubahwa turakwinginze, Nyakubahwa ntureke Uburundi bupfa ngo bugende, ndakwingize Nyakubahwa turagutumye gira imbabazi”.
Naho umwe mu bitabiriye Rwanda Day uvuka mu gihugu cya Cote d’Ivoire Perezida Kagame ko ubunararibonye yakoresheje ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabusangiza abayobozi ba Cote d’Ivoire bakabasha guhagarika amakimbirane n’ubwicanyi bubera iwabo.
Uyu muturage yagize ati “Mwebwe mwahagaritse Jenoside, twe ko twananiwe guhagarika ubwicanyi, ni iyihe nama mwagira Abanyakotedivoire n’abayobozi babo kugira ngo mudufashe kugira amahoro”?
Asubiza ibi ibibazo byose, Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda rufitanye umubano n’ibihugu byombi ariko ko rugomba kubanza gukemura ibibazo byarwo rukabasha kujya no hanze yarwo nubwo hatakwirengagizwa ko abaturanyi na bo bakeneye ubufasha.
Abanyarwanda kandi bakomeje gushimira Perezida Kagame kuri gahunda zitandukanye zirimo nka “Ngwino urebe” kandi ko zatumye bava mu buhunzi.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzababwire muti ijoro ribara uwariraye
Iyi photo mwanditseho ngo bamwe mu bayamahanga... Uyu ni ambassador wacu mu Budage ni umunyarwanda ufite urwo ruhu..