rwanda elections 2013
kigalitoday

Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 10:14'
Ibitekerezo ( 1 )

Abaturage biganjemo abo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bitabiriye kwamamaza FPR-Inkotanyi tariki 11/09/2013 bibukijwe bimwe mu byo FPR yabagejejeho ndetse na bimwe mu byo ibateganyiriza, maze na bo biyemeza kuzayihundagazaho amajwi mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.

Kimwe mu byagarutsweho n’umukandida depite wa FPR, Mureshyankwano Marie Rose ni uko FPR-Inkotanyi yahesheje agaciro umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange.

Ati “abagore twahawe ijambo, nta mugore ugiharikwa, nta mugore ugikubitwa, abagore dusigaye tuzungura, umwana w’umukobwa asigaye yiga kimwe na musaza we, mu mashuri umugabo arigisha, umugore akigisha, kwa muganga umugabo aravura, umugore akavura, umugabo araba minisitiri, umugore akaba minisitiri, umugabo araba depite nanjye umugore nkaba depite.”

Mureshyankwano yabwiye abo baturage ko FPR yazanye telefoni zigendanwa bituma nta muntu ukivunika agenda n’amaguru ajya gushaka umuntu cyangwa se ajyanye ubutumwa bwanditse, imvura yagwa ikabushwanyaguza, ahubwo iyo umuntu akeneye undi aramuhamagara bakavugana kuri telefoni.

Kandida Depite Mureshyankwano avuga ko guhesha agaciro umugore ari kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa bya FPR.
Kandida Depite Mureshyankwano avuga ko guhesha agaciro umugore ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bya FPR.

FPR ngo yazanye n’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bityo umubare w’abantu bapfaga uragabanuka. Mu bindi FPR yazanye ngo birimo umutekano urambye, amahoro, ubukungu, ubukire burambye, ubuzima bwiza, kandi ikaba iteganya kuzabikomeza.

Mu bindi byagarutsweho FPR yagejeje ku baturage ba Boneza birimo ivuriro ryubatswe ku kirwa cya Bugarura kiri mu kiyaga cya Kivu rwagati.

Hari n’ubwato bwahawe abaturage bo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, cyane cyane abo ku kirwa cya Bugarura mu mwaka wa 2011 nk’ingobyi yo kunganira umurwayi ukeneye kujya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Kibuye cyangwa se ku kigo nderabuzima cya Kinunu kiri hakurya y’icyo kirwa.

Icyakora ubwo bwato bumaze igihe kirekire budakoreshwa kuko butwarwa na litiro eshanu za lisansi kandi hari igihe buba bukeneye gutwara nk’umurwayi umwe, hakaba hariho gahunda yo guhindurira abaturage bagahabwa ubwato butoya bukoresha nka litiro imwe gusa.

Hari ivuriro ndetse n’ikigo cy’amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biboneka ku kirwa cya Bugarura muri Boneza, hakaba inganda ebyiri zitunganya kawa muri uwo murenge, ndetse n’inka 364 zahawe imiryango y’abatishoboye muri gahunda ya Girinka.

Hubatswe ibigo by’amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, hubakwa n’inyubako nshya umurenge SACCO ukoreramo, n’ibindi.

Kandida depite Nyaminani yijeje abaturage b'i Boneza ko ibisigaye FPR izabibagezaho mu gihe cya vuba abasaba kuyihundagazaho amajwi.
Kandida depite Nyaminani yijeje abaturage b’i Boneza ko ibisigaye FPR izabibagezaho mu gihe cya vuba abasaba kuyihundagazaho amajwi.

Kandida depite Nyaminani Boniface ufatanya na Kandida depite Mureshyankwano kwamamaza FPR mu karere ka Rutsiro babwiye abaturage b’i Boneza ko nibatora FPR bazaba batoye amahoro n’umutekano, iterambere ry’abagore, iterambere ry’urubyiruko, ubuzima bwiza, amazi meza, amashanyarazi, Girinka, n’ibindi.

Umugore umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza FPR i Boneza mu karere ka Rutsiro na we yashimangiye ibikorwa by’indashyikirwa FPR yabagejejeho ati “mbere umuntu ntabwo yambaraga ngo ubone akeye, ariko ubu nsigaye nambara nkabona ndakeye, kandi ukabona no mu nzira abantu barakeye”.

Uwo mugore yashimiye FPR-Inkotanyi yazanye gahunda ya Girinka abantu banywa amata indwara zituruka ku mirire mibi ziragabanuka yiyemeza kuzayitura ayiha ijwi rye mu matora y’abadepite.

Undi muturage wo mu murenge wa Boneza witwa Hakizimana Emmanuel avuga ko FPR yatumye muri uwo murenge hagera umuriro w’amashanyarazi bwa mbere mu mateka ku buryo muri buri mudugudu hasigaye haboneka insinga z’amashanyarazi nubwo umuriro utarageramo hose muri izo nsinga.

Hari ibyo basaba ko byashyirwamo ingufu

Abaturage b’i Boneza bavuga ko nubwo hari ibyagezweho, hakiri ibindi basaba FPR ko yakongeramo ingufu birimo kuvugurura amashuri bigaragara ko ashaje, akajyana n’igihe ndetse akagira ibikoresho bigezweho ku buryo nta tandukaniro rikwiye kugaragara hagati y’umwana wize mu cyaro cy’i Boneza n’uwigiye ahandi ku bigo bisobanutse byo mu mujyi.

Basaba imbuto nshya y’urutoki kuko urwo bari bafite rwaciwe n’indwara ya kirabiranya, bagasaba ko umusaruro wabo wa kawa wabona isoko ku giciro cyiza, ndetse hakaboneka n’ubwikorezi bugezweho mu kiyaga cya Kivu, ku buryo bazajya bakora ingendo zinyuze mu mazi bitabagoye.

Biyemeje kuzatora FPR ijana ku ijana kuko bizeye ko ibisigaye na byo izabibagezaho.
Biyemeje kuzatora FPR ijana ku ijana kuko bizeye ko ibisigaye na byo izabibagezaho.

Kandida depite Nyaminani Boniface yasabye abaturage kugirira icyizere FPR kuko ibyo itarakora bazabigezwaho mu minsi ya vuba.

Ati “icyo twabasezeranya ni uko aho ibikorwa bimwe na bimwe bitaragera, urugero nk’ahari insinga z’amashanyarazi zitarashyirwamo umuriro neza ndetse n’amazi ndetse n’abatishoboye ba Girinka batarazibona, twababwira ko gahunda FPR yihaye mu myaka iri imbere ari uko buri Munyarwanda wese agomba kugerwaho na gahunda nziza z’iterambere.”

Uwo mukandida yasabye abaturage kuzitabira amatora tariki 16/09/2013, bakagaragariza FPR igihango yagiranye na bo bayitora 100%, bashyira igikumwe imbere y’igipfunsi, ari cyo kivuga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Malachie Hakizimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ariko kuki ikirwa cya Bugarura bakirangarana buriyase ibyiza byakozwe bagurira abaturage iyo moteur none ikaba iboreye munzu kuki batatanga uburenganzira bakagurisha iyo moteur bakagura indi? cyane ko iyo moteur ariyo ihenze kurusha iyo bagura!! rwose mutuvugire nahubundi biratugora kwambutsumurwayi byihuta.

Uwineza yanditse ku itariki ya: 10-10-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.