rwanda elections 2013
kigalitoday

Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

Yanditswe ku itariki ya: 5-09-2013 - Saa: 14:09'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi baratangaza ko ishyaka rya FPR ari ijisho rireba kure kuko ngo ryababonye rikabakura mu bwigunge bahozemo, bityo ngo bakaba bazaritora 100% mu matora y’abadepite ategerejwe ku matariki ya 16,17 na 18/09/2013.

Aba baturage bavuga ko umurenge wabo utari uzwi mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, bakaba ngo bataragiraga iibikorwaremezo iwabo aho ngo bamaraga iminsi mu nzira bajya ahandi mu gace kabo kuko batagiraga imihanda nta n’imodoka ibasha kugera iwabo.

Bweyeye ngo barashima FPR ko yabakuye mu bwigunge
Bweyeye ngo barashima FPR ko yabakuye mu bwigunge

Kuri ubu ariko ngo mu gace k’iwabo hageze imihanda n’imodoka, baragenda bakagera aho bashaka hose mu gihugu. Byongeye kandi ngo bamaze kugira amavuriro, amashuri, amabanki n’ibindi bikorwaremezo babicyesha gahunda nziza za FPR Inkotani.

Ibi ngo nibyo bituma bavuga ko bazatora FPR Inkotanyi kuko yabakuye mu bwigunge, kutayitora ngo bikaba byaba ari uguhemukira uwaguhaye.

Abakandida-depite ba FPR Inkotanyi mu kwiyamamaza mu murenge wa Bweyeye
Abakandida-depite ba FPR Inkotanyi mu kwiyamamaza mu murenge wa Bweyeye

Ikindi Abanyabweyeye bishimira ni gahunda ya Gir’inka Munyarwanda ngo yabagezeho, ubu baranywa amata nk’abandi Banyarwanda, barahinga bakeza bakanagemurira amasoko mu gihe ngo mu myaka ya mbere ya FPR birirwaga mu mashyamba bahiga inyamaswa zo kurya batanazi ko ari umutungo ukomeye ubyara amafaranga mu bukerarugendo.

By’umwihariko ngo abagore bo mu murenge wa Bweyeye bo barirahira umuryango FPR Inkotanyi wabahaye ijambo, bakaba basigaye bari mu nzego zose zifata ibyemezo. Ubu ngo barafatanya n’abagabo kuyobora igihugu, byose babikesha FPR.

Urugwiro rwari rwose mu kwamamaza FPR Inkotanyi
Urugwiro rwari rwose mu kwamamaza FPR Inkotanyi

Abakandida biyamamariza umwanya w’ubudepite ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije, bwana Mporanyi Theobard na bagenzi be Bayihiki Basire na Mukama Abbas nabo bahamagariye abaturage ba Bweyeye kureba kure bakazirikana ahakomeye FPR yabakuye, maze bakazatora ku kirango cya FPR inkotanyi ku bwinshi ndetse ngo bazanakangurire abandi Banyarwanda gutora FPR yabakuye mubwigunge ikabageza kumajyambere.

Musabwa Euphrem



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.